Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.

? IBYAKOZWE N’INTUMWA 21

[10] Tugitinzeyo iminsi, haza umuhanuzi witwaga Agabo avuye i Yudaya.
[11]Ageze aho turi, yenda umushumi wa Pawulo awibohesha amaguru n’amaboko aravuga ati “Umwuka Wera avuze ngo ‘Nyir’uyu mushumi ni ko Abayuda bazamubohera i Yerusalemu, bamutange mu maboko y’abapagani.’ ”
[12]Tubyumvise twebwe n’abantu b’aho, turamwinginga ngo atajya i Yerusalemu.
[13]Ariko Pawulo aratubaza ati “Ni iki gitumye murira mukamena umutima? Uretse kuboherwa i Yerusalemu gusa, niteguye no gupfirayo ku bw’izina ry’Umwami Yesu.”
[14]Yanze kutwumvira turicecekera tuti “Ibyo Umwami ashaka bibeho.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, Urugendo rw’ubutumwa bwiza butyara nk’inkota ityaye amugi yombi, Pawulo kubw’umurimo usibye kuwurengenirizwa gusa yari yiteguye no kuwupfira.

1️⃣ABIGISHWA BABUZA PAWULO KUJYA I YERUSALEMU

▶️Ku iherezo ry’icyumweru yamaze i Tiro Abavandimwe mu kwizera bose hamwe n’abagore babo n’abana babo baherekeje Pawulo bamugeza ku bwato maze mbere yuko yinjiramo, bapfukama ku mwaro barasenga, yarabasabiye na bo baramusabira.

▶️Bakomeje Urugendo rwabo bageze i Kayisariya binjira mu nzu ya Filipo umubwiriza w’ubutumwa bwiza bacumbika iwe.Muri uru rugo Pawulo yahamaze iminsi mike afite amahoro kdi yishimye. Uwo niwo wabaye umudendezo nyawo wa nyuma yagombaga kwishimira igihe kirekire.

⏩Luka avuga ko igihe Pawulo yari agitinze i Kayisariya, haje umuhanuzi witwaga Agabo avuye i Yudaya.Luka aravuga:” Ageze aho turi, yenda umushumi wa Pawulo awibohesha amaguru n’amaboko aravuga ati “Umwuka Wera avuze ngo ‘Nyir’uyu mushumi ni ko Abayuda bazamubohera i Yerusalemu, bamutange mu maboko y’abapagani.”(Umur 10,11)

❇️Luka akomeza avuga ati:
“Tubyumvise twebwe n’abantu baho turamwinginga ngo atajya i Yerusalemu “,ariko Pawulo ntiyashobora kureka inzira y’umurimo we. Yagombaga gukurikira Kristo byaba ngombwa akajya mu nzu y’imbohe ndetse akanapfa.Ariko Pawulo aratubaza ati “Ni iki gitumye murira mukamena umutima? Uretse kuboherwa i Yerusalemu gusa, niteguye no gupfirayo ku bw’izina ry’Umwami Yesu.”(Umur 13) Babonye ko bamubabaje kdi ntacyo bahindura ku mugambi we, Abavandimwe be mu kwizera bahagatitse kumwinginga maze baravuga bati:”Ibyo Umwami ashaka bibeho.”

➡️Igihe cyarageze maze umwanya muto yagombaga gutinda i Kayisariya uba urarangiye nuko Pawulo na bagenzi be bava aho berekeza i Yerusalemu baherekejwe na bamwe mu bavandimwe babo mu kwizera. imitima yabo yari ihangayikishijwe cyane no gutekereza ingorane zari zibategereje.

❇️N’ubwo Pawulo yari hagati y’ibimuca intege, ntiyigeze yiheba. yizeraga ko ijwi ryari ryaravuganye n’umutima we bwite ryari kuvugana n’imitima ya bene wabo, kdi ko umutware wakundwaga n’abigishwa bagenzi be kdi bakamukorera bazahuriza imitima yabo n’uwe mu murimo wo kwigisha ubutumwa bwiza.(Ibyak 229,230)

➡️Mu gukora umurimo Pawulo ntiyigeze acika intege, yizeraga ko bagenzi be cg Abavandimwe mu kwizera hamwe no gusenga bazaifatanya nawe. Na we hari byinshi biguca intege maze uracogora, gambirira mu mutima Uwiteka yiteguye kugukoresha iby’ubutwari.

2️⃣PAWULO MU NZU Y’IMBOHE

?Tugeze i Yerusalemu bene Data batwakirana umunezero.
Bukeye bwaho Pawulo yinjirana natwe kwa Yakobo, abakuru bose bari bahari.(Umut 17,18)

▶️Iki gihe niho Pawulo na bagenzi be bashikirije ku mugaragaro abayobozi b’umurimo b’i Yerusalemu inkunga yatanzwe n’amatorero y’abanyamahanga kugira ngo ifashe abakene bo mu bavandimwe babo mu kwizera b’Abayahudi….
Abavandimwe mu kwizera ba Pawulo bizeraga ko nakurikiza inama bamuhaye, aragaragaza ibitandukanye rwose n’amakuru mabi yamuvuzweho.Bamwemeje ko umwanzuro w’inama yari yarabareye i Yerusalemu werekanye iby’abanyamahanga bahindutse ndetse n’amategeko y’imihango wari ugifatwa ko ari mwiza.

▶️Abagiriye Pawulo inama yo gukora atyo,ntabwo bigeze batekereza amakuba akomeye yari guhura nabo.Muri icyo gihe ,Yerusalemu yari yuzuye abantu bari baje kuramya baturutse impande zose. Mugusohoza inshingano Imana yari yaramuhaye, Pawulo yari yaragejeje ubutumwa bwiza ku banyamahanga.

❇️Iminsi myinshi yarinjiraga kandi agasohoka anyuze mu babaga baje gusenga ntihagire umumenya. Mbere y’uko basoza icyo gihe cyihariye,ubwo yaganiraga n’umutambyi ibyerekeye ibitambo byagombaga gutangwa, yaje kumenywa n’Abayahudi bamwe bari baravuye muri Asiya.

‼️N’uburakari nk’ubw’abadayimoni, aba bayahudi baramusumiye barasakuza bati “Bagabo ba Isirayeli, nimudutabare! Uyu ni wa muntu wigisha hose abantu bose gusuzugura ubu bwoko n’amategeko n’aha hantu, kandi yazanye n’Abagiriki mu rusengero, ahumanya aha hantu hera.”(Umut 28).(Ibyak 235)

➡️Uyu murimo ni ukuwuharanira kabone n’aho wawuzira ariko ubutumwa bukagera aho bukwiriye kugera. None se nawe witeguye kugambirira mu mutima kugira ngo Mwuka wera akuyobore ukore umurimo wo kuvuga ubutumwa maze urangire dutahe?

? DATA MWIZA TUBASHISHE GUKORA UMURIMO WAWE DUSHYIZE AMANGA?

Wicogora mugenzi.

One thought on “IBYAKOZWE N’INTUMWA 21: PAWULO ABUZWA KUJYA I YERUSALEMU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *