Dukomeje gusom a no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 20 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.

? IBYAKOZWE N’INTUMWA 20:
[1 Imidugararo imaze gushira, Pawulo atumira abigishwa arabahugura, abasezeraho avayo ajya i Makedoniya.
[2] Anyura muri ibyo bihugu abahuguza amagambo menshi, ajya i Bugiriki
[3] amarayo amezi atatu, maze Abayuda bajya inama yo kumutera yenda gutsura ngo yambuke ajye i Siriya. Ni cyo cyatumye agambirira kujyayo anyuze i Makedoniya.
[4]Abajyanaga na we ni Sopatero mwene Puro w’i Beroya, na Arisitariko na Sekondo b’i Tesalonike, na Gayo w’i Derube, na Timoteyo na Tukiko na Tirofimo bo mu Asiya.

[17] Ari i Mileto atumira abakuru b’Itorero ryo muri Efeso.
[18] Bamaze kuza arababwira ati”Ubwanyu muzi uko nabanaga namwe iteka ryose, uhereye umunsi natangiriye kujya muri Asiya,
[19] nkorera Umwami nicisha bugufi cyane kandi ndira, nterwa ibingerageza n’inama z’Abayuda.
[20] Kandi muzi yuko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira, cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe.
[21] Nahamirije Abayuda n’Abagiriki kwihana imbere y’Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.
[23] Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta4 guhabwa.’ “

[36] Amaze kuvuga atyo, arapfukama asengana na bo bose.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe; Nubwo Pawulo yari hagati y’ibimuca intege, ntiyigeze yiheba. Yizeraga ko Ijwi ryari ryaravuganye n’umutima we bwite ryari kuvugana n’imitima ya bene wabo, kandi ko Umutware wakundwaga n’abigishwa bagenzi be kandi bakamukorera azahuriza imitima yabo n’uwe mu murimo wo kwigisha ubutumwa bwiza. INI 245.6

1️⃣ PAWULO AJYA I YERUSALEMU BWA NYUMA
?Nyuma y’umurimo ukomeye wo kuvuga ubutumwa Pawulo yakoze ahantu hatandukanye agahashinga amatorero; igihe cyari kigeze cyo kugaruka i Yerusalemu. Yifuzaga kuhagera mbere ya Pasika kugira ngo ashobore guhura n’abantu baturukaga hirya no hino ku isi baje muri uwo munsi mukuru. Yari yaragize icyizere ko igihe kimwe azahinduka igikoresho cyo gukuraho imyumvire ya bene wabo batizeraga kugira ngo bayoborwe ku kwemera umucyo ukomeye w’ubutumwa bwiza. Yifuzaga kandi guhura n’Itorero ry’i Yerusalemu kugira ngo abashyikirize impano zoherejwe n’amatorero y’abanyamahanga ngo zihambwe abavandimwe babo mu kwizera b’abakene b’i Yudaya. Muri uku gusura yiringiraga gutuma habaho ubumwe bukomeye hagati y’Abayahudi n’abanyamahanga bahindukiriye kwizera. INI 240.1

✳️ Umurimo we wendaga kugera ku musozo, mu buhamya bwe agaragaza neza ko ubutumwa yagombaga gutana bwageze ku ntego yabwo; aragira ati: “Ni cyo gituma mbahamiriza uyu munsi yuko amaraso ya bose atandiho, kuko ntikenze mbabwira ibyo Imana yagambiriye byose.” (Ibyak 20:26, 27). Pawulo ntiyatewe ubwoba no kuba yakomeretsa abantu mu magambo, cyangwa ngo yifuze gukundwa no gushimagizwa ku buryo byamutera kwirinda kuvuga amagambo Imana yamuhaye ngo abigishe, ababurire cyangwa abahugure.

2️⃣ GUKANDA URUGUMA UTARUCA HEJURU
? Muri iki gihe, Imana yifuza ko abagaragu bayo babwiriza ijambo ryayo kandi bagashyira mu bikorwa ibyo iryo jambo risaba badatinya. Umugabura wa Kristo ntakwiriye kwigisha abantu ukuri kubanezeza gusa ngo ye kubabwira ukundi kuri gushobora kubatoneka. Akwiriye kuba maso akita ku buryo imico y’abantu igenda itera imbere. Igihe abonye ko bamwe mu mukumbi bagundiriye icyaha, nk’umwungeri udahemuka agomba kubabwira impanuro ziva mu ijambo ry’Imana zihuje n’ikibazo bafite. Igihe abaretse ngo bakomeze mu kwiyemera kwabo atababuriye, azabazwa ubugingo bwabo. Umugabura usohoza inshingano ye ikomeye agomba kwigisha abantu ashinzwe inyigisho nyazo zigendanye na buri ngingo yose y’ukwizera kwa Gikristo, akabereka icyo bagomba kuba cyo n’icyo bagomba gukora kugira ngo ku munsi w’Imana bazahagarare ari intungane. Uwigisha ukuri w’indahemuka gusa ni we ku iherezo ry’umurimo we uzasobora kuvuga nka Pawulo ati, “Amaraso ya bose ntandiho.” Ibyak 20:26. INI 243.1

3️⃣ KWIRINDA NO KURINDA UMUKUMBI
? Intumwa Pawulo yagiriye inama abavandimwe be mu kwizera ati: “Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso yayo.” (Ibyak 20:28). Iyaba abagabura b’ubutumwa bwiza bahoraga bazirikana ko abo babwiriza ari abaguzwe amaraso ya Kristo, basobanukirwa byimbitse n’agaciro k’umurimo wabo. Bagomba kwirinda ubwabo bakarinda n’umukumbi baragijwe.

✳️ Urugero rwabo bwite rugomba kwerekana no gushimangira inyigisho zabo. Nk’abigisha b’iby’inzira y’ubugingo, ntibakwiye gutanga icyuho cyo gutuma ukuri gutukwa. Nk’abahagarariye Kristo, bakwiriye gukomeza guhesha izina rye icyubahiro. Kubwo gusenga kwabo, imibereho yabo itunganye n’ibiganiro byabo birangwa no kubaha Imana bakwiriye kugaragaza ko bahamagariwe umurimo w’agaciro kanini babikwiriye. INI 243.2

✳️ Intumwa Pawulo yahishuriwe akaga kari kuzibasira Itorero rya Efeso. Yaravuze ati: “Nzi yuko, nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo, ntababarire umukumbi. Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye kugira bakururire abigishwa inyuma yabo.” (Ibyak 20:29, 30). Pawulo yarebye ahazaza maze ahindishwa umushitsi n’ibitero Itorero ryari rigiye kuzahangana na byo biturutse ku banzi b’imbere muri ryo n’abandi b’inyuma yaryo. Pawulo ashize amanga, yasabye abavandimwe be mu kwizera kuba maso bakarinda icyizere Imana yabagiriye. Mu rwego rwo kubaha urugero yaberekeje ku mirimo yakoreye muri bo atadohoka. Yaravuze ati: “Nuko rero mube maso, mwibuke yuko namaze imyaka itatu ndahwema ku manywa na nijoro guhugura umuntu wese muri mwe, ndira. INI 243.3

? MANA YACU KANDA DATA WA TWESE TURAKWIRAGIJE NGO UKOMEZE UTUBERE BYOSE

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *