Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.

? IBYAKOZWE N’INTUMWA 19
[3] Arababaza ati “Mwabatijwe mubatizo ki?” Baramusubiza bati “Umubatizo wa Yohana.”
[4] Pawulo ati “Yohana yabatije umubatizo wo kwihana, abwira abantu kwizera uzaza hanyuma ye, ari we Yesu.”
[5] Babyumvise batyo babatizwa mu izina ry’Umwami Yesu.
[6] Pawulo amaze kubarambikaho ibiganza Umwuka Wera abazaho, bavuga izindi ndimi barahanura.
[8] Yinjira mu isinagogi, amara amezi atatu avuga ashize amanga, ajya impaka na bo abemeza iby’ubwami bw’Imana.
[10] Agumya kugira atyo amara imyaka ibiri. Nuko abatuye muri Asiya bose bumva ijambo ry’Umwami Yesu, Abayuda n’Abagiriki.
[11] Kandi Imana yakoreshaga amaboko ya Pawulo ibitangaza bikomeye.
[12] Ndetse bashyiraga abarwayi ibitambaro n’imyenda bivuye ku mubiri we bagakira indwara zabo, abadayimoni bakabavamo.
[13] Ariko inzererezi zimwe zo mu Bayuda na zo zirukanaga abadayimoni, zihimbira kuvugira izina ry’Umwami Yesu ku batewe n’abadayimoni ziti “Ndabategetse mu izina rya Yesu, uwo Pawulo avuga.”
[19] Kandi benshi mu bakoraga iby’ubukonikoni bateranya ibitabo byabo by’ubukonikoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose, babaze ibiciro byabyo babona yuko bugeze ku bice by’ifeza inzovu eshanu.
[20] Uko ni ko ijambo ry’Umwami ryagwiriye cyane, kandi rikomeza kuganza.
[35]Aho bigeze umwanditsi w’umudugudu ahoza abantu arababwira ati “Bagabo bo muri Efeso, ni nde utazi yuko umudugudu w’Abefeso ari wo urinda urusengero rw’imanakazi ikomeye Arutemi, n’igishushanyo cyamanutse mu ijuru?

Ukundwa n’Imana, amahoro ya Kristo asabe mu mitima yanyu. Mu rugendo rw’ivugabutumwa duhura n’imbogamizi, ariko Dufite umugaba ukomeye uturi imbere, nta kabuza tuzanesha.

1️⃣ MWABATIJWE MUBATIZO KI ?
? Ageze muri Efeso, Pawulo yahuye n’abahoze ari abigishwa ba Yohana Umubatiza. Aba ntibari barigeze bigishwa umurimo wa Mwuka Wera, ariko bari bafite kwizera. Arababaza ati: mwabatijwe mubatizo ki? Bati twabatijwe umubatizo wa Yohana! Umu. 3

➡️ Bityo intumwa Pawulo yabagaragarije ukuri gukomeye kw’ishingiro ry’ibyiringiro bya Gikristo. Yababwiye iby’ubuzima bwa Kristo akiri ku isi n’iby’urupfu rwe rw’agashinyaguro rukojeje isoni. Yababwiye uko Umutware w’ubugingo yari yarashenye ibihindizo by’igituro akazuka atsinze urupfu. Yasubiye mu nshingano Umukiza yahaye abigishwa be ati, “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera.” (Matayo 28:18, 19). Yababwiye kandi n’isezerano rya Kristo ry’uko azohereza Umufasha, uwo ibimenyetso n’ibitangaza byagombaga gukorwa kubw’imbaraga ze, kandi abatekerereza uko iri sezerano ryari ryarasohoye ku munsi wa Pentekote. (INI 174.6)

➡️ Abavandimwe mu kwizera bategeye amatwi amagambo ya Pawulo bayitayeho, babyishimiye kandi banezerewe cyane. Kubwo kwizera, bakiriye ukuri gutangaje kw’igitambo gihongerera ibyaha cya Kristo maze bamwakira nk’Umucunguzi wabo. Bahereyeko babatizwa mu izina rya Yesu, kandi ubwo Pawulo ” yabarambikagaho ibiganza,” banahawe umubatizo wa Mwuka Muziranenge wabashoboje kuvuga indimi z’ayandi mahanga no guhanura. Bityo bari bafite ubushobozi bwo gukora nk’ababwirizabutumwa mu Efeso no mu nkengero zaho, kandi bagakomeza bakajya kwamamaza ubutumwa bwiza muri Aziya Ntoya. (INI 175.1)

➡️ WABATIJWE MUBATIZO KI ?
? Abefeso 4:5 – Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n’umubatizo umwe. Uyu mubatizo niwo Yesu yabatijwe ?? Matayo 3:16 –
Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Umwuka w’Imana amanuka asa n’inuma amujyaho. Abagalatiya 3:26-27- Mwese muri abana b’Imana mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu, kuko mwese ababatirijwe muri Kristo muba mwambaye Kristo.

⚠️ Abantu bihangiye imibatizo myinshi, nyamara Ijambo ry’Imana riduhamiriza ko hari umubatizo w’amazi, usobanura guhamba ibyaha cg gupfa ku byaha, ukazuka uri mushya ugahabwa Mwuka Wera.

➡️ Umuntu wese uziyegurira Imana burundu azayoborwa n’ukuboko kwayo. Ashobora kuba ari uworoheje kandi bigaragara ko adafite impano; ariko niba yumvira inama yose iva ku bushake w’Imana n’umutima ukunda kandi wiringira, imbaraga ze zizatunganywa, zihabwe icyubahiro, zikomezwe kandi ubushobozi bwe buzongerwa. Uko aha agaciro inyigisho z’ubwenge mvajuru, azahabwa inshingano yera; azashobozwa gutuma imibereho ye ihesha Imana icyubahiro n’umugisha ku batuye isi. “Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge.” Zaburi 119:130. (INI 175.3)

3️⃣ INZITIZI Y’UBUTUMWA BWIZA MURI EFESO
? Pawulo yakomeje guhura n’imbogamizi mu ibwirizabutumwa. Aha ho abana b’abayuda bashatse kwirukana abadayimoni mu izina rya Yesu uwo Pawulo avuga (um. 13), nyamara abadaimoni ntibabumvira ahubwo barabasubiza! Ikinejeje n’uko ubutumwa bwiza butagenda ubusa, kuko n’imyambaro ya Pawulo yakizaga indwara! Um. 12- Ndetse bashyiraga abarwayi ibitambaro n’imyenda bivuye ku mubiri we bagakira indwara zabo, abadayimoni bakabavamo.

⚠️ Muri Efeso hari hamaze kuvuka ubucuruzi bukomeye kandi buzana inyungu zivuye mu bintu bakoraga by’ibishushanyo bisa n’urusengero n’igishushanyo cya Aritemi. Abari barayobotse ubu bucuruzi, babonye inyungu zabo zigabanyuka maze bose bemeza ko iryo hinduka riturutse ku byo Pawulo yakoraga. (INI 180.5)

?? Habaye imivurungano n’urusaku rwinshi kubera Pawulo, ariko ubuyobozi burabihosha!

➡️Mu muraba udatuza w’abamurwanyaga, mu rusaku rukomeye rw’abanzi be ndetse no gutereranwa n’incuti ze, iyi ntumwa y’intwari yari igiye gucika intege. Nyamara yasubije amaso inyuma areba i Karuvali, maze n’imbaraga nshya, akomeza kwamamaza Uwabambwe. Yagendaga mu nzira isize amaraso Kristo yari yaranyuzemo mbere. Ntiyigeze areka urugamba kugeza igihe yarambikiye intwaro ze ku birenge by’Umucunguzi. (INI 183.3)

? MANA YACU TURINDE GUTINYA URUGAMBA, TUKUGIRE NYAMBERE, TUZANESHA

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *