WICOGORA MUGENZI II

IBYAKOZWE N’INTUMWA 6: ABADIYAKONI BA MBERE

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.

? IBYAKOZWE N’INTUMWA 6:
[2] Abo cumi na babiri bahamagara abigishwa bose bati “Ntibikwiriye ko turekera kwigisha ijambo ry’Imana kwicara ku meza tugabura.
[3] Nuko bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye Umwuka Wera n’ubwenge, tubashyire kuri uwo murimo.
[4] Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabura ijambo ry’Imana.”
[5] Abahateraniye bose bashima ayo magambo, batoranya Sitefano umuntu wuzuye kwizera n’Umwuka Wera, na Filipo na Purokoro na Nikanori na Timoni, na Parumena na Nikolawo wo muri Antiyokiya watoye idini y’Abayuda,
[6] babashyira imbere y’intumwa kandi bamaze gusenga babarambikaho ibiganza.
[8] Sitefano wari wuzuye ubuntu bw’Imana n’imbaraga, yakoraga mu bantu ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana asabe mu mutima wawe. Gahunda mu murimo w’ivugabutumwa ni ngombwa.

1️⃣ ABADIYAKONI BATORANWA
?Umurimo wari umaze kuba mugari, habaye inama yo gutoranya abadiyakoni bashimwa kandi buzuye Umwuka, ngo bafashe ku kwita ku bakene, intumwa nazo zikomeze kwamamaza ubutumwa.

➡️Igihe intumwa zateranyaga inama y’abizera, zari ziyobowe na Mwuka Muziranenge kugira ngo zishyireho gahunda ituma habaho imikorere myiza y’abakozi bose b’Itorero. Intumwa zaravuze ziti, igihe kirageze, aho abayobozi mu by’Umwuka bareberera Itorero bakwiye gukurwaho inshingano yo kugaburira abakene kugira ngo bisanzure mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Abo cumi na babiri baravuga bati: ” Nuko bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye Umwuka Wera n’ubwenge, tubashyire kuri uwo murimo. Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabura ijambo ry’Imana. ” Ibyak 6:3-4. Iyi nama yarakurikijwe maze binyuze mu gusenga no mu kurambikaho ibiganza abantu barindwi batoranyirizwa gukora inshingano zabo nk’abadiyakoni. (INI 59.1)

➡️ Gushyirwaho kw’aba barindwi kugira ngo bakore inshingano zidasanzwe byabaye umugisha ukomeye ku Itorero. Bitaga ku byo umuntu ku giti cye yari akeneye ndetse no ku nyungu z’umutungo rusange w’Itorero. Bityo kubwo gucunga umutungo bigengesereye no gutanga urugero rwo kubaha Imana, byatumye babera abayobozi bagenzi babo ubufasha bukomeye mu guhuriza hamwe inyungu zitandukanye z’Itorero mu itsinda ryunze ubumwe. (INI 59.2)

2️⃣ UMUSARURO
? Um. 7 – Nuko ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara, umubare w’abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.

➡️ Kuba iyi ntambwe yari muri gahunda y’Imana bigaragarira mu musaruro mwiza wahise uboneka. “Nuko ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara, umubare w’abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.” Ibyak 6:7. Uku kwiyongera kw’abizera kwatewe n’umudendezo wahawe intumwa hamwe n’umwete n’ishyaka byagaragajwe n’abadiyakoni barindwi. Kuba aba badiyakoni bari baratoranyirijwe umurimo wihariye wo kwita ku bakene, ibyo ntibyabahezaga ngo bibabuze kwigisha ibyo kwizera. Ibiri amambu, bari bashoboye rwose kwigisha abandi ukuri kandi uwo murimo bakawukorana ubwitange no guharanira ko ugera ku nsinzi. (INI 59.3)

3️⃣ URUGERO RWIZA KU B’IKO GIHE
? Imana ikunda Itorero ryayo, kandi gahunda yayo ntihinduka kuri ryo. (Abefeso 4-6)- (4) Hariho umubiri umwe n’Umwuka umwe, nk’uko mwahamagariwe ikiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu. (5) Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n’umubatizo umwe, (6) hariho Imana imwe ari yo Data wa twese udusumba twese, uri hagati yacu twese kandi uturimo twese.

➡️ “Kuko Imana itari iy’umuvurungano; ahubwo ari iy’amahoro. Nk’uko bimeze mu matorero yose y’abera.” 1Abakorinto 14:33. Imana ishaka ko gahunda n’imigendekere y’uburyo ibintu bigomba gukorwa mu Itorero muri iki gihe bitatandukana n’uko byagendaga mu bihe bya kera. Ishaka ko umurimo wayo wajya mbere ugakorwa neza mu buryo bunonosoye kugira ngo iwushyireho ikimenyetso cy’uko iwemera. Umukristo agomba komatana n’undi, Itorero naryo rigafatanya n’irindi, umuntu ukorera Imana agakorana na Yo, buri mukozi wese akumvira Mwuka Muziranenge kandi bose bagashyira hamwe mu gushyira isi ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana. (INI 63.2)

? MANA DUHE KUBA UMWE MU MURIMO WAWE, TWAMAMAZE UBUTMWA BWIZA, TUYOBOWE NA MWUKA WERA

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *