Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.
? IBYAKOZWE N’INTUMWA 5:
[1] Hariho umugabo witwaga Ananiya hamwe n’umugore we Safira, agura isambu
[2] agabanya ku biguzi byayo umugore na we abizi, maze azana igice agishyira intumwa.
[3] Petero aramubaza ati”Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukisigariza igice cy’ibiguzi by’isambu?
[4] Ukiyifite ntiyari iyawe? Kandi umaze kuyigura, ibiguzi byayo ntibyari ibyawe ubyigengaho? Ni iki gitumye wigira inama yo gukora utyo? Si abantu ubeshye, ahubwo Imana ni yo ubeshye.”
[5] Ananiya abyumvise atyo aragwa umwuka urahera, ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi.
[6] Nuko abasore barahaguruka baramukubira, baramujyana baramuhamba.
[34] Ariko mu rukiko Umufarisayo witwaga Gamaliyeli, wari umwigishamategeko wubahwa n’abantu bose, arahaguruka ategeka ko baheza intumwa akanya gato.
[35] Maze arababwira ati”Yemwe bagabo b’Abisirayeli, nimwitonde mumenye uko mugirira aba bantu.
[36] Muzi ko mu minsi yashize Teyuda yahagurutse avuga yuko ari umuntu ukomeye, nuko abantu nka magana ane baramukurikira. Bukeye aricwa, abamwumviraga bose baratatana bahinduka ubusa.
[37] Hanyuma ye mu minsi yo kwandikwa haduka Umunyagalilaya witwaga Yuda, agomesha abantu benshi baramukurikira, na we aricwa n’abamwumviraga bose baratatana.
[38] Kandi none ndababwira nti ‘Muzibukire aba bantu mubarekure, kuko iyi nama n’ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu bizatsindwa,
[39] ariko nibiba bivuye ku Mana ntimuzabasha kubatsinda. Mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.’ “
? Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe; igitekerezo cya Ananiya na safira ni Uru rugero rw’uburyo Imana yanga umururumba, uburiganya n’uburyarya; ntabwo ari umuburo wahawe Itorero rya mbere gusa ahubwo unareba ibisekuru byose byo mu gihe kizaza.
1️⃣ URUKUNDO RWA KIVANDIMWE
?Igihe abigishwa bamamazaga ukuri k’ubutumwa bwiza muri Yerusalemu, Imana yatumye amagambo yabo abera benshi ubuhamya maze abantu benshi barizera. Abenshi muri aba bizera ba mbere bahitaga batandukanywa n’imiryago n’incuti bitewe n’ishyaka Abayahudi barwaniraga idini ryabo, maze biba ngombwa ko bahabwa ibibatunga n’aho bacumbika. INI 48.1
⏯️ Ibyanditswe biravuga biti, “nta mukene wababagamo” kandi bikavuga uburyo bakemuraga ibibazo byabo. Mu bizera, abari bafite amafaranga n’ubutunzi babitanganaga umunezero kugira ngo bakemure ibibazo byihutirwa. Bagurishaga amazu n’amasambu yabo, bakazana ibiguzi by’ibyo bagurishije bakabishyira intumwa, “nazo zikabigabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye.” INI 48.2
✳️ Uku kugira ubuntu ku ruhande rw’abizera kwari ingaruka yo gusukwa kwa Mwuka. Abemeye ubutumwa bwiza bose “bari bahuje umutima n’inama.” Umugambi wari ubashishikaje bari bahuriyeho wari uwo gutuma umurimo bahawe ugera ku musaruro mwiza; kandi kurarikira ntikwarangwaga mu mibereho yabo. Urukundo bari bafitiye abavandimwe babo n’ukuri bari baremeye rwarutaga gukunda amafaranga n’ubutunzi. Imirimo yabo yahamyaga ko baha imitima y’abantu agaciro gakomeye kuruta ubutunzi bw’isi. INI 48.3
2️⃣ GUHUSHA INTEGO
?Imyitwarire ya Ananiya na Safira yari ihabanye n’urugero rwatanzwe n’abizera rwo gutangana umutima ukunze. Ibyabaye kuri Ananiya na Safira byandikishijwe na Mwuka w’Imana, byasize ikizinga mu mateka y’Itorero rya mbere. Izi ngirwabigishwa zari zaragize amahirwe amwe n’abandi yo kumva ubutumwa bwiza bwabwirijwe n’intumwa. Bari hamwe n’abandi bizera igihe intumwa zamaraga gusenga maze aho bari bateraniye hakaba umushyitsi, bose bakuzuzwa Umwuka Wera. (Ibyak 4:31). Abari bateraniye aho bose bari baranyuzwe cyane; kandi kubw’imbaraga ya Mwuka w’Imana, Ananiya na Safira bari barasezeranye ko bazaha Uwiteka amafaranga yari kuva mu igurishwa ry’umutungo. INI 48.5
⏯️ Nyuma yaho Ananiya naSafira bababaje Mwuka Muziranenge biyegurira gutegekwa n’umururumba. Batangiye kwicuza isezerano batanze maze mu kanya gato batakaza imbaraga y’umugisha yari yasusurukuje imitima yabo ikayishyiramo icyifuzo cyo gukora ibintu bihambaye ku bwa Kristo. Batekereje ko bari bahubutse ku buryo noneho bakwiye gusubira ku mwanzuro wabo. Babiganiyeho maze bafata umwanzuro wo kudasohoza ibyo basezeranye. Nyamara babonye ko abatanze imitungo yabo kugira ngo ifashe abavandimwe babo bakenye bari bubashywe cyane n’abizera, kandi kubwo guterwa isoni n’uko bagenzi babo bazabatahura, umutima wabo w’ubugugu watanganye ubwiko ibyo bari beguriye Imana. Bafashe icyemezo cyo kugurisha ibyabo bakagaragaza bya nyirarureshwa ko ibiguzi byabyo byose babishyize mu bubiko rusange nyamara mu by’ukuri bakisigaranira umugabane utubutse. Bityo bari kwibikira ibibatunga badahuriyeho n’abandi kandi bakanabona icyubahiro muri bagenzi babo. INI 49.1
3️⃣ IMANA YANGA UBURYARYA N’IKINYOMA
?Imana yanga uburyarya n’ikinyoma. Ananiya na Safira bakoresheje uburiganya mu mikoranire yabo n’Imana. Babeshye Mwuka Muziranenge maze icyaha cyabo gihanishwa igihano gikomeye kandi byihuse. Igihe Ananiya yazanaga ituro rye, Petero yaramubwiye ati: “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukisigariza igice cy’ibiguzi by’isambu? Ukiyifite, ntiyari iyawe? Kandi umaze kuyigura ibiguzi byayo ntibyari ibyawe ubyigengaho? Ni iki gitumye wigira inama yo gukora utyo? Si abantu ubeshye, ahubwo Imana ni yo ubeshye.” Ibyak 5:3, 4. INI 49.2
⏯️ Ananiya abyumvise atyo, aragwa, umwuka urahera: ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi.” Ibyak 5:5.Petero yarabajije ati “Ukiyifite, ntiyari iyawe?” Ibyak 5:4. Nta mbaraga zakoreshejwe kuri Ananiya ngo ahatirwe gutanga ibyo atunze kugira ngo bishyirwe mu mutungo rusange. Yari yabikoze ku bushake bwe nyamara mu kugerageza kubeshya abigishwa, yabeshye Ishoborabyose. INI 49.3
? DATA MWIZA KANDI IMANA IKOMEYE, TUGUSHIMIYE IMIBURA UTUGEZAHO NGO TWIHANE. TURAKWIRAGIJE NGO UTURINDE UMUTIMA W’UBURYARYA
Wicogora mugenzi.