Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 31 Ukwakira 2024

? IBYAKOZWE N’INTUMWA 4:
[1] Bakivugana n’abantu, abatambyi bazana aho bari n’umutware w’urusengero n’Abasadukayo,
[2] bababajwe cyane n’uko bigisha abantu, bababwira yuko kuzuka kw’abapfuye kwabonetse kuri Yesu.
[3] Barabafata maze kuko bwari bugorobye, babashyira mu nzu y’imbohe kugeza mu gitondo.
[4] Ariko benshi mu bumvise iryo jambo ry’Imana barizera, umubare w’abagabo uragwira uba nk’ibihumbi bitanu.

[5] Bukeye bwaho, abatware n’abakuru n’abanditsi bateranira i Yerusalemu,
[6] na Ana umutambyi mukuru na Kayafa, na Yohana na Alekizanderi n’ab’umuryango bose w’abatambyi bakuru.
[7] Babata hagati barababaza bati”Ni mbaraga ki, cyangwa ni zina ki byabateye gukora ibyo?”

[8] Nuko Petero yuzuye Umwuka Wera arababwira ati”Batware b’abantu namwe bakuru,
[9] uyu munsi turabazwa ibyo twagiriye neza umuntu wari uremaye, kandi turabazwa icyamukijije.
[10] Ariko mumenye mwese n’abantu bose bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, uwo mwabambye Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima.
[32]Abizeye bose bahuzaga umutima n’inama, kandi nta n’umwe wagiraga ubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga.
[33] Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k’Umwami Yesu, nuko rero ubuntu bw’Imana bwinshi bukaba kuri bo bose.

[34] Nta mukene wababagamo, kuko abari bafite amasambu bose cyangwa amazu babiguraga, bakazana ibiguzi by’ibyo baguze
[35] bakabishyira intumwa, na zo zikabigabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye.

? Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe; Ibuye abubatsi banze, ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka: Ibyo byavuye ku Uwiteka, kandi ni ibitangaza mu maso yacu

1️⃣ GUHINDURA AMATEKA
? Umunsi wakurikiye gukizwa k’umuntu wari uremeye, Ana na Kayifa hamwe n’abandi banyacyubahiro bo mu rusengero barahuye kugira ngo bace urubanza maze bazana imfungwa imbere yabo. Muri icyo cyumba kandi imbere y’abo bantu niho Petero yari yarihakaniye Umwami we ku buryo bukojeje isoni. Ubwo yinjiraga kugira ngo acibwe urubanza, ibi byaje mu bitekerezo bye. Ubu noneho yari abonye amahirwe yo gusibanganya ubugwari yari yarahagiriye maze akahagaragariza ubutwari. INI 43.2

⏯️ Abari aho bibutse uruhare Petero yari yaragize mu rubanza rwa Shebuja bibwira noneho ko ashobora guterwa ubwoba no gukangishwa gufungwa no kwicwa. Nyamara Petero wihakanye Kristo mu gihe yari amukeneyemo cyane yari yiyemeje kandi yihagazeho, atandukanye cyane na Petero wazanywe imbere y’urukiko rukuru rw’Abayahudi kugira ngo yisobanure. Kuva umunsi yacumuriye yihakana Umwami we yarahindutse. Ntabwo yari akiri umwirasi wibona, ahubwo yariyoroheje kandi atacyiyemera. Yari yuzuye Mwuka Muziranenge, kandi afashijwe n’iyi mbaraga yari yiyemeje gukuraho ikizinga cy’ubuhakanyi bwe yubaha izina yari yarihakanye. INI 43.3

✳️ Kugeza icyo gihe abatambyi bari baririnze kuvuga ku kubambwa no kuzuka kwa Yesu. Ariko ubu kugira ngo basohoze umugambi wabo, byabaye ngombwa ko babaza uwaregwaga uko ikizwa rya wa muntu wari umugaye ryagenze. Barabajije bati: « Ni mbaraga ki, cyangwa ni zina ki, byabateye gukora ibyo? » Ibyak 4:7. INI 43.4
Petero ashize amanga kandi afite imbaraga ya Mwuka aravuga ati: « Ariko mumenye mwese n’abantu bose bo mu Bisirayeri, yuko ari izina rya Yesu w’i Nazareti, uwo mwabambye, Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima. Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka. Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo. » Ibyak 4:10-12. INI 43.5

⏯️ Uku kwisobanura kuzuye ubutwari kwateye ubwoba abayobozi b’Abayahudi. Bari baribwiye ko abigishwa bazicwa n’ubwoba no kugwa mu rujijo mu gihe bari kuzanwa imbere y’urukiko rukuru rw’Abayahudi. Nyamara ibiri amambu, aba bahamya bavuze nk’uko Kristo yavugaga bavugisha imbaraga yacecekesheje abanzi babo. Nta bwoba bwumvikanaga mu ijwi rya Petero igihe yavugaga ibya Kristo agira ati, « Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka.» Ibyak 4:11. INI 44.1

2️⃣ HAME RIGOMBA KUTURANGA
? Ihame abigishwa batsimbarayeho bashize amanga mu gusubiza ababakomaga mu nkokora bababuza kongera kuvuga mu izina rya Yesu, ryari iri ngo: “Niba ari byiza imbere y’Imana kubumvira kuruta Imana, nimuhitemo. » Iri hame ni naryo abayobotse ubutumwa bwiza baharaniraga gukomeraho mu bihe by’Ubugorozi
Iri hame tugomba kurishyigikira dukomeje no muri iki gihe cyacu. Ibendera ry’ukuri n’ubwisanzure mu by’iyobokamana ryazamuwe n’abatangije Itorero rivuga Ubutumwa Bwiza bafatanyije n’abahamya b’Imana mu binyejana byahise, muri iki gihe cy’intambara iheruka ni twe ryaragijwe. Inshingano yo kwita kuri iyi mpano ikomeye ifitwe n’abo Imana yahaye umugisha wo kumenya ijambo ryayo.

⏯️ Tugomba kwakira iryo jambo nk’umuyobozi w’ikirenga. Tugomba kwemera ubutegetsi bw’abantu nk’ubwashyizweho n’Imana kandi tukigisha ko kumvira amategeko yabwo ari inshingano yera. Ariko mu gihe amategeko ya leta anyuranye n’ibyo Imana itegeka tugomba kumvira Imana kuruta abantu. Ijambo ry’Imana rigomba gufatwa nk’irisumba amategeko yose y’abantu. “Niko Uwiteka avuga” ntibigomba gusimbuzwa “Niko Itorero rivuga” cyangwa ngo “Niko ubutegetsi bwa leta buvuga.” Ikamba rya Kristo rigomba gushyirwa hejuru kuruta amakamba y’abami bo ku isi. INI 47.1

⚠️ Ntabwo dusabwa kurwanya ubutegetsi. Amagambo yacu yaba avuzwe cyangwa ayanditswe, akwiriye kwitonderwa bitaba bityo tukaba twishyize mu mwanya w’abavuga ibizatuma dufatwa ko turwanya itegeko na gahunda. Ntitugomba kuvuga cyangwa gukora ikintu cyose cyatuma twifungira amayira bitari ngombwa. Dukwiriye kujya mbere mu izina rya Kristo twamamaza ukuri twabikijwe. Abantu baramutse batubujije gukora uyu murimo, dukwiye kubasubiza nk’uko intumwa zasubije ziti: “Niba ari byiza imbere y’Imana kubumvira kuruta Imana, nimuhitemo: kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.” Ibyak 4:19, 20. INI 47.2

? DATA MWIZA, TUBASHISHE KUVUGURURA AMATEKA YACU

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *