Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cyo mu butumwa bwiza bwanditswe na YOHANA usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 20 UKWAKIRA 2024
? YOHANA 15
[1] “Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira.
[2] Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto.
[3] None mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye.
[4] Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.
[10] Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.
[11] “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n’umunezero wanyu ube wuzuye.
[12] Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk’uko nabakunze.
[13] Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze.
[14] Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka.
[15] Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje.
[22] Iyaba ntaje ngo mvugane na bo ntibaba bafite icyaha, ariko noneho ntibafite uko biregura icyaha cyabo.
[23] Unyanga ba yanze na Data.
[24] Iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n’undi muntu, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga jyewe na Data.
?Ukundwa n’Imana; amahoro atangwa nayo abe muri wowe; Igituma dukurira mu buntu, n’ukubana na Yesu iminsi yose, no kuguma muri we, Umunyezaburi ayobowe n’Umwuka w’mana yaragize ati:
“Nshyiz’ Uwiteka imbere yanjy’iteka. Kukw ar’i buryo bganjye, sinzanyeganyezwa.” Zaburi 16:8. KY 34.2, uyu muhigo nawe wakagombye kuwugira uwawe
1️⃣ YESU YIGERERANYA N’IGITI CY’UMUZABIBU
? Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto.(Yohana 15:1;2)
⏯️ Kubg’ubuntu butagir’akagero bg’Umwana Wayo yazengurukij’ isi imbabazi, nk’ukw izengutswe n’umwuka Abahisemo bose guhumek’izo mbabazi bazabaho, kandi bagakura, bashyikir’urugero rw’abagabo n’abagore muri Kristo Yesu. KY 33.4
Uk’uburabyo bgereker’izuba, kugira ngw imyambi yaryo ibufashe kuba bgiza no gutungana, ni ko dukwiriye kwerekera Zuba Ryo Gukiranuka, kugira ng’umucyo wo mw ijuru utuvire, ngw ingeso zacu zibone kumera nk’iza Kristo. KY 33.5
✳️Icyo ni cyo yigishij’ubgo yavugaga ati: “Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nkukw ishami ritabasha kwera imbuto, ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha ni mutaguma muri jye … kukw ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.” Yohana 15:4, 5. Ukw ishami rigomb’igiti, ngo rikure, no kwer’imbuto, namwe nuko ni ko mugomba Kristo ni mushaka kugir’ubugingo bgera. Mutandukanijwe na we, nta bugingo mwagira. Ubganyu nta mbaraga bgite mufite yo kurwany’ibishuko cyangwa se gukurira mu buntu no kwera. Ni muguma muri we, ni ho muzatungana. ly’ubugingo bganyu bumukomotsemo, ntimwuma ngo murumbe. Muzahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi. KY 33.6
2️⃣ UMUGARAGU NTARUTA SHEBUJA
?Uburinzi bw’Imana bukomeye bwemera ko intungane zirenganywa n’inkozi z’ibibi bwagiye buyobera abantu benshi bafite intege nke mu byo kwizera. Bamwe bageza n’aho benda kureka kwiringira Imana kwabo kuko ireka abantu basaye mu byaha bakaba abakire mu gihe abeza kandi b’intungane bo bababazwa kandi bagashinyagurirwa n’ubushobozi bw’abo banyabibi. Baribaza bati, bishoboka bite ko Imana ikiranuka, y’inyambabazi kandi ifite ubushobozi butagira iherezo, yakwihanganira akarengane n’ubugome bimeze bityo? Icyo ni ikibazo tudashobora gukemura. II 45.3
⏯️Imana yaduhaye ibihamya bihagije by’urukundo rwayo, bityo ntitugomba gushidikanya ubugwaneza bwayo kuko tudashobora gusobanukirwa uburyo iturinda. Umukiza yabonye mbere y’igihe gushidikanya kwari kuzagerageza imitima y’abigishwa be bageze mu gihe cy’akarengane n’imibabaro myinshi maze arababwira ati : «Mwibuke ijambo nababwiye nti ‘Umugaragu ntaruta shebuja’. Niba bandenganije, namwe bazabarenganya.” Yohana 15:20. Yesu yababajwe ku bwacu kuruta uko undi muyoboke we wese yababazwa n’ubugome bw’inkozi z’ibibi. Abababazwa by’agashinyaguro ndetse bakicwa bahorwa kwizera kwabo baba bageze ikirenge cyabo mu cy’Umwana w’Imana ukundwa. II 45.4
⚠️ Muri iyi minsi, umwuka w’ab’isi ntugihuje n’umwuka wa Kristo kuruta uko byari bimeze mu bihe bya kera, kandi ababwiriza Ijambo ry’Imana batarigoretse muri iki gihe, ntibashobora kuzakiranwa ineza iruta iyagiriwe aba kera. Uburyo bwo kurwanya ukuri bushobora guhindura isura, urwango rushobora kuba rutagaragara cyane bitewe n’uko ruhishwe cyane, ariko kurwanywa biracyariho kandi bizakomeza kubaho kugeza ku iherezo ry’ibihe. II 149.3
? UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHA KUGUMA MURI WOWE
Wicogora mugenzi
Amena