Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cyo mu butumwa bwiza bwanditswe na YOHANA usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 20 UKWAKIRA 2024

? YOHANA 14
[1] “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.
[2] Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu.
[12] Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.
[13] Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we.
[14] Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.
[15] “Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.
[16] Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose,
[17] ni we Mwuka w’ukuri. Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe.

[25] “Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe,
[26] ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.
[27] “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.
[28] Mwumvise uko nababwiye nti ‘Ndagenda kandi nzagaruka aho muri.’ Iyaba mwankundaga, muba munejejwe n’uko njya kwa Data kuko Data anduta.

? Ukundwa n’Imana; amahoro atangwa nayo abe muri wowe; Abasenga Imana bagomba kuyisenga “mu Mwuka no mu kuri; kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.” Yohana 4:23. Mwuka wera twaramuhawe

1️⃣ NTIMUHAGARIKE IMITIMA YANYU
?Igihe umurimo wa Kristo ku isi wari hafi kurangira, maze akabona ko mu gihe gito agiye gusiga abigishwa be bagakomeza gukora umurimo batari hamwe nawe, yashatse ukuntu yabakomeza n’uko yabategurira kuzifata mu gihe cyari kigiye gukurikiraho. Ntiyigeze ababeshya ngo abahe ibyiringiro bidafite ishingiro. Yababwiye ibyagombaga kubaho nk’usoma igitabo kibumbuye. Yari azi ko ari hafi gutandukana nabo, abasize nk’intama hagati y’amasega. Yari azi ko bazatotezwa, bakazirukanwa mu nsengero, ndetse bakajugunywa mu nzu z’imbohe. Yari azi ko bamwe bazicwa bahorwa kumuhamya nka Mesiya, kandi ikintu cyose kirebana n’ibi yarakibabwiye. Mu kubabwira ku hazaza habo, yaraberuriye kugira ngo mu bigeragezo byari imbere yabo bazibuke amagambo ye maze bashikame mu kumwizera nk’Umucunguzi. INI 16.4

⏯️ Yanababwiye amagambo y’ibyiringiro no kubatera ubutwari. “Ntimuhagarike imitima yanyu; mwizere Imana, nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba atahari, mba mbabwiye kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi, namwe muzabeyo. Kandi aho njya, inzira murayizi.” Yohana 14:1-4. Naje mu isi ku bwanyu; kandi ni mwe nakoreraga. Ningenda nzakomeza kubakorera mbyitayeho. Nazanywe mu isi no kubihishurira kugira ngo mwizere. Ngiye kubavuganira kwa Data ari na we So. INI 17.1

2️⃣ ISEZERANO RYA MWUKA WERA
? Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora: ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.” Yohana 14:12. Avuga ibi, ntabwo Yesu yavugaga ko abigishwa bazakora ibirenze ibyo yakoze, ahubwo yavugaga ko umurimo wabo uzagera kuri benshi kurusha uwe. Ntiyavugaga ku gukora ibitanganza gusa; ahubwo yavugaga ku byari kuzabaho byose biyobowe na Mwuka Muziranenge. Yaravuze ati: “Umufasha naza, uwo nzaboherereza, ava kuri Data, ni we Mwuka w’ukuri ukomoka kuri Data, azampamya: kandi namwe mumpamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye.” Yohana 15:26, 27. INI 17.2

✳️ Aya magambo yasohoye mu buryo butangaje. Nyuma yo kumanuka kwa Mwuka Muziranenge, abigishwa bujujwe urukundo bamukunda ndetse n’abo yapfiriye ku buryo amagambo bavugaga n’amasengesho yabo byoroshyaga imitima y’abantu. Bavuganye imbaraga ya Mwuka Muziranenge, kandi kubw’iyo mbaraga abantu benshi biyeguriye Imana. INI 17.3

⚠️ Mwuka twaramuhawe kuva yasukwa ku munsi wa Pentekote kugeza uyu munsi. Ntabwo iteka kwigisha ukuri kw’Imana mu buryo bwuzuye ubwenge buhanitse ari byo byemeza umutima kandi bikawutera guhinduka. Ntabwo imitima y’abantu ikorwaho kubera ubutyoza cyangwa ubuhanga mu mitekerereze [y’uwigisha], ahubwo imitima ikorwaho kubw’imbaraga zituje za Mwuka Wera ukora bucece ariko ntagwabire mu guhindura no gukuza imico. Ijwi rituje kandi ryoroheje rya Mwuka w’Imana ni ryo rifite ububasha bwo guhindura umutima. AnA 152.1

? UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHE KUYOBORWA NA MWUKA

Wicogora mugenzi

One thought on “YOHANA 14: YESU NIWE NZIRA UKURI N’UBUGINGO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *