Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cyo mu butumwa bwiza bwanditswe na YOHANA usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 19 UKWAKIRA 2024

? YOHANA 13
[1] Umunsi wa Pasika utarasohora, Yesu amenya yuko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se. Urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka.
[2] Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamaze koshya umutima wa Yuda Isikariyota mwene Simoni ngo amugambanire.
[3] Yesu amenye ko Se amweguriye byose, kandi ko yavuye ku Mana kandi ko asubira kuri yo,
[4] ahaguruka aho yariraga yiyambura umwitero, yenda igitambaro aragikenyeza.

[12] Nuko amaze kuboza ibirenge yambara imyenda ye, arongera aricara arababaza ati”Aho mumenye icyo mbagiriye?
[13] Munyita Shobuja n’Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko.
[14] Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n’Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya.
[15] Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye.
Ukundwa n’Imana; amahoro atangwa nayo abe muri wowe; Abantu batigeze bagira urukundo rwuje ineza rwa Kristo ntibashobora kuyobora abandi ku isoko y’ubugingo. Mbese wowe urarugira? Rahira! Yesu niwe rukundo kandi kumutunga birashoboka.

1️⃣ GUTATIRA ICYIZERE WAGIRIWE
? Igitekerezo cya Yuda kigaragaza ukurangira nabi kw’imibereho yashoboraga kuba yaragiriye imigisha ku Mana. Ahari iyo Yuda aza gupfa mbere yo gukora urugendo rwe rwa nyuma ajya i Yerusalemu, yari kubarwa nk’umuntu ufite umwanya w’agaciro mu bigishwa cumi na babiri, ndetse n’umuntu wari kuba asize icyuho kinini. Umugayo wakurikiye imibereho ye mu bihe byose ntiwari kubaho keretse ibyari kuzagaragazwa ku mpera y’ibihe. Ariko hari impamvu yatumye imico ye igaragarizwa isi yose. Byabayeho kugira ngo bibere umuburo abo bose, kimwe na we, bazatatira icyizere Imana yabagiriye. UIB 485.1

⏯️ Yuda ntiyabonaga intege nke yari afite mu ngeso ze, ni cyo cyatumye Kristo amushyira aho yari afite amahirwe yo kubona amakosa ye no kuyakosora. Yari umubitsi ushinzwe gukemura ibibazo by’umutungo mu itsinda rigizwe n’abigishwa ndetse no gufasha abakene mu bibazo byabo. Ubwo bari mu cyumba cyo hejuru ku munsi wa Pasika Yesu yaramubwiye ati, “Icyo ukora gikore vuba” (Yohana 13:27), ariko abigishwa bakeka ko yamubwiye kugura ibyo bari bakeneye gukoresha ku munsi mukuru cyangwa kugira icyo aha abakene.

✳️ Mu gufasha no gukorera abandi, Yuda yari kugera aho akagira imico yo kwitangira abandi. Nyamara nubwo Yuda yategeraga amatwi ibyigisho bya Yesu buri munsi, akabona n’uburyo yitangiraga abantu, Yuda we yakomeje kwirundurira mu ngeso yo kurarikira iby’isi. Amafaranga make yakomezaga kwakira mu ntoki ze yakomeje kumubera igishuko. Igihe cyose yagiraga umurimo muto akorera Kristo, cyangwa iyo yakoreshaga igihe cye mu ibwirizabutumwa, yiyishyuraga amafaranga akomotse muri icyo kigega gito yacungaga. Mu myumvire ye yatekerezaga ko ibikorwa bye bifite ubusobanuro butunganye; ariko mu maso y’Imana yari umujura. UIB 486.1

2️⃣ URUKUNDO RWA KIVANDIMWE
? Kristo yaravuze ati: “Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.” (Yahana 13 :34). Mbega imvugo nziza; ariko, mbega ukuntu ikoreshwa nabi! Muri iki gihe urukundo rwa kivandimwe rubuze mu Itorero ry’Imana mu buryo bubabaje. Abantu benshi bavuga ko bakunda Umukiza ntibakundana ubwabo.

✳️ Abatizera bitegereza niba ukwizera kw’abavuga ko ari Abakristo hari icyo guhindura ku mibereho yabo; kandi bihutira kubona ibidatunganye mu mico no guhuzagurika mu bikorwa.
Ubushake bw’Imana ni uko ubumwe n’urukundo rwa kivandimwe byaba mu bwoko bwayo. Isengesho Kristo yasenze mbere yo kubambwa kwe ryari uko abigishwa be baba umwe nk’uko na We ari umwe na Se, kugira ngo isi yizere ko Imana yamutumye. Iri sengesho rikora ku mutima kandi ry’agahozo ryarakomeje mu bindi bisekuruza byose byahise, ndetse rigera no muri iki gihe cyacu, kuko Kristo yavuze ati: “Sinsabira aba bonyine, ahaubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo.” (Yohana 17:20).

⚠️ Nubwo nta hame ry’ukuri na rimwe dukwiriye gukandagira, dukwiriye guhorana intego yo kugera kuri ubu bumwe. Iki ni cyo gihamya cy’uko turi abayoboke ba Kristo. Yesu yaravuze ati: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” (Yohana 13:35 (AA 357.2)

? UHORAHO MANA NZIZA DUHE KUGIRA URUKUNDO NYAKURI

Wicogora mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *