WICOGORA MUGENZI II
Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cyo mu butumwa bwiza bwanditswe na YOHANA usenga kandi uciye bugufi.
? YOHANA 9
[1] Akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi.
[2] Abigishwa baramubaza bati”Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi?”
[3] Yesu arabasubiza ati”Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we.
[4] Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora.
[5] Nkiri mu isi ndi umucyo w’isi.”
[6] Amaze kuvuga atyo acira amacandwe hasi, ayatobesha akondo akamusiga ku maso,
[7] aramubwira ati”Genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i Silowamu”, (hasobanurwa ngo”Yaratumwe”). Nuko aragenda ariyuhagira, agaruka ahumutse.
[17] Nuko bongera kubaza uwari impumyi bati”Ku bwawe umuvugaho iki ubwo yaguhumuye?” Ati”Ni umuhanuzi.”
[18] Ariko Abayuda ntibemera yuko yari impumyi agahumuka, kugeza aho bamariye guhamagara ababyeyi b’uwahumutse.
[19] Barababaza bati”Uyu ni umwana wanyu muvuga ko yavutse ari impumyi. None yahumuwe n’iki?”
[20] Ababyeyi be barabasubiza bati”Tuzi yuko uyu ari umwana wacu, kandi yavutse ari impumyi.
?Ukundwa, mbese waba uri impumyi cg urareba? Niba ureba shima Imana! Niba utareba niwowe wo kwihitiramo umwanzuro kuko Yesu yiteguye kuguhumura.
1️⃣ UBUHAMYA NYUMA YO GUHUMURWA
?Ababyeyi be barabasubiza bati: “Tuzi yuko uyu ari umwana wacu, kandi yavutse ari impumyi. None arareba ariko igituma areba ntitukizi, kandi n’uwamuhumūye ntitumuzi. Nimumwibarize namwe, ni Umugabo mukuru arivugira.” Icyatumye ababyeyi be bavuga batyo ni uko batinyaga Abayuda, kuko Abayuda bari bamaze guhuza inama, yuko umuntu wese uzerura Yesu ko ari Kristo acibwa mu sinagogi. IZ 46.5
⏯️ Ni cyo cyatumye ababyeyi be bavuga bati: “Ni umugabo mukuru nimumwibarize.” Nuko rero uwari impumyi bamuhamagara ubwa kabiri, baramubwira bati “Shima Imana, twebwe tuzi yuko uwo muntu ari umunyabyaha.” Na we arabasubiza ati: “Niba ari umunyabyaha simbizi, icyo nzi ni kimwe, ni uko nari impumyi none nkaba ndeba.” Baramubaza bati “Yakugenjeje ate? Yaguhumūye ate?” Arabasubiza ati: “Maze kubibabwira ntimwabyumva. Icyo mushakira kubyumva ubwa kabiri ni iki? Mbese namwe murashaka kuba abigishwa be?” Yohana 9: 20-27. IZ 46.6
⚠️ Icyaha gikomeye Abayahudi bakoze ni ukwanga kwemera Kristo. Icyaha gikomeye Abakristo bazakora ni ukwanga kumvira amategeko y’Imana kandi ari yo rufatiro rw’ubuyobozi bwayo mu ijuru no ku isi. Amahame ya Yahwe azasuzugurwa kandi ahindurwe ubusa. Abantu miliyoni nyinshi bari mu bubata bw’icyaha bakaba ari inkoreragahato za Satani, baciriwe urubanza rwo gupfa urupfu rwa kabiri, bazanga gutegera amatwi amagambo y’ukuri mu gihe bazayabwirwamo. Mbega ubuhumyi buteye ubwoba ! Mbega ubupfapfa! II 20.1
2️⃣ UBUHUMYI BWO MU MUTIMA
?Yesu aravuga ati”Nazanywe muri iyi si no guca amateka ngo abatabona barebe, n’ababona bahume.”
Abafarisayo bamwe bari kumwe na we bumvise ibyo baramubaza bati”Mbese natwe turi impumyi?”
Yesu arababwira ati”Iyo muba impumyi nta cyaha muba mufite, ariko none kuko muvuga yuko mureba, icyaha cyanyu gihoraho.” (Yohana 9:39;41)
✳️ Hari ubuhumyi buri mu ntekerezo z’umuntu abyihitiyemo. Yesu yaravuze ati, “Kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure, amatwi yabo akaba ari ibihuri, amaso yabo bakayahumiriza, ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha umutima, bagahindukirango bakizwe” (Matato 13:15). Umurimo Imana ikora kubw’agakiza k’umuntu ni wo murimo ufite agaciro gakomeye ugomba gukorwa muri iyi si yacu; ariko abantu benshi ntibabibona kubera ko intekerezo zabo ziri mu ruhande rw’umwanzi kurusha uko zaba hamwe n’ingabo z’indahemuka za Kristo. Ntabwo babona ko umuntu akeneye gukorana n’intumwa zo mu ijuru.
✳️ Umukiza yaradutegetse ati, “Musohoze agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi, kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira ” (Abafilipi 12:12,13). Uyu ni umugambi Imana yaduhishuriye kugira ngo utuyobore mu migambi yose na gahunda zo mu buzima. Nyamara iyo abantu basenga bavuga ngo, “Ubwami bwawe buze. Ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:10), abantu benshi birengagiza uburyo Imana yashinga ubwami bwayo. UB2 108.1
? UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHE GUHUMUKA HANYUMA TUGENDERA MU MUCYO WAWE
Wicogora mugenzi