WICOGORA MUGENZI II
Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya Yohana usenga kandi uciye bugufi.
? YOHANA 8
[3] Abanditsi n’Abafarisayo bamuzanira umugore bafashe asambana, bamuta hagati.
[4] Baramubwira bati “Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana,
[5] kandi Mose mu mategeko yadutegetse kwicisha amabuye abakoze batyo. None wowe uravuga ngo iki?”
[6] Ibyo babivugiye kumugerageza ngo babone uburyo bamurega. Ariko Yesu arunama yandikisha urutoki hasi.
[7] Bakomeje kumubaza arunamuka arababwira ati “Muri mwe udafite icyaha, abe ari we ubanza kumutera ibuye.”
[12] Yesu yongera kubabwira ati “Ni jye mucyo w’isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.”
[18] Ndihamya ubwanjye, na Data wantumye na we arampamya.”
[28] Nuko Yesu arababwira ati “Ubwo muzamanika Umwana w’umuntu ni bwo bazamenya ko ndi we, kandi ko ari nta cyo nkora ku bwanjye, ahubwo yuko uko Data yanyigishije ari ko mvuga.
[29] Kandi uwantumye turi kumwe, ntiyansize jyenyine kuko mpora nkora ibyo ashima.”
[30] Avuze atyo abantu benshi baramwizera.
[36] Nuko Umwana nababatura, muzaba mubatuwe by’ukuri.
[39] Baramusubiza bati “Aburahamu ni we data.” Yesu arababwira ati “Iyo muba abana ba Aburahamu koko, muba mukora nk’uko Aburahamu yakoraga.
[51] Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu niyumva ijambo ryanjye, atazapfa iteka ryose.”
Umundwa n’Imana amahoro abe kuri wowe! Emera kumurikirwa n’Ijambo ry’Imana, ntuzajya mu mwijima na hato.
1️⃣ KONGERA KUGERAGEZA YESU
?Abanditsi n’abafarisayo bamuzanira umugore wasambanye, bamubaza icyo avuga mu kumutera amabuye! (Um. 6) -1️⃣ KONGERA KUGERAGEZA YESU
?Abanditsi n’abafarisayo bamuzanira umugore wasambanye, bamubaza icyo avuga mu kumutera amabuye! (Um. 6) – Ibyo babivugiye kumugerageza ngo babone uburyo bamurega. Ariko Yesu arunama yandikisha urutoki hasi. Yesu umunyembabazi abasubiza yandika hasi, ababwira ko urarakora icyaha yamutera ibuye!
➡️ Yesu yamaze umwanya yitegereza ibyo, -wa mugore wahindaga umushyitsi afite ikimwaro, abategetsi b’Abayahudi bafite uburakari kandi batagira n’impuhwe za kimuntu. Umutima wa Kristo utagira ikizinga wababajwe n’ibyo yabonaga. Yesu yari azi neza impamvu bamuzaniye urwo rubanza. Yasomaga ibiri mu mitima yabo kandi yari azi imico n’amateka bya buri muntu wari uri aho. Abafarisayo biyitaga abarinzi b’ubutabera, nibo ubwabo bagushije uyu mugore mu cyaha kugira ngo babone uko batega Yesu umutego. Nta kintu Yesu yakoze kigaragaza ko yumvise ikibazo cyabo ahubwo yarunamye, areba hasi maze atangira kwandika mu mukungugu. (UIB 312.5)
⚠️ Reka tubanze twimenyeho ububi bwose, aho gucira imanza bagenzi bacu, kuko buri wese azibarizwa ibye ! Yesu ntacira abantu ho iteka, ahubwo ashaka ko twese dukira. (Matayo 18:14) – Nuko So wo mu ijuru ntashaka ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka.
2️⃣ YESU NI UMUCYO W’ISI
? Um. 12 – Yesu yongera kubabwira ati “Ni jye mucyo w’isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.”
➡️ Imana ni umucyo; kandi mu magambo avuga ngo, “Ni jye mucyo w’isi,” Kristo yagaragaje ubumwe bwe n’Imana, ndetse n’isano afitanye n’umuryango mugari w’ikiremwamuntu. Mu itangiriro, Yesu ni we “wategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima.” 2 Kor 4:6. Ni we mucyo w’izuba, ukwezi n’inyenyeri. Yesu Ni we wari umucyo mu by’umwuka wamurikiye Abisirayeli kandi wari waragaragajwe mu buryo bw’ibigereranyo, ibishushanyo n’ubuhanuzi. Nyamara uwo mucyo ntiwahawe ishyanga ry’Abisirayeli ryonyine. Nk’uko imirasire y’izuba igera ku mpera z’isi, niko n’umucyo wa Zuba ryo Gukiranuka urasira umuntu wese. (UIB 315.1)
➡️ Uwemera kuyoborwa na Yesu, Umucyo w’isi, zuba ryo gukiranuka, ntazagenda mu mwijima na hato.
? YESU DUHE KWEMERA KUGUKURIKIRA, NTITUZASITARA ?
Wicogora mugenzi.