Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cyo mu butumwa bwiza bwanditswe na YOHANA usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 18 UKWAKIRA 2024

? YOHANA 12
[1] Nuko hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba Yesu ajya i Betaniya, aho Lazaro, uwo Yesu yazuye yabaga.
[2] Bamutekerayo ibyokurya bya nijoro, Marita arahereza, kandi na Lazaro yari umwe mu bicaranye na Yesu basangira.
[3] Mariya yenda igice cy’indatira y’amavuta meza nk’amadahano y’agati kitwa narada y’igiciro cyinshi cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu abihanaguza umusatsi we, inzu yose itamamo ayo mavuta.
[9] Abantu benshi b’Abayuda bamenye ko ahari baraza, icyakora si ku bwa Yesu gusa, ahubwo ni ukugira ngo barebe na Lazaro yazuye.

[10] Nuko abatambyi bakuru bajya inama yo kwica Lazaro na we,
[11] kuko Abayuda benshi babavagamo ku bwe bakizera Yesu.
[23] Yesu arabasubiza ati”Igihe kirasohoye ngo Umwana w’umuntu ahabwe ubwiza bwe.
[24] Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k’ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.
[25] Ukunda ubugingo bwe arabubura, ariko uwanga ubugingo bwe muri iyi si, azaburinda ageze ku bugingo buhoraho.

[35] Yesu arababwira ati”Hasigaye umwanya muto, umucyo ukiri muri mwe. Nimugende mugifite umucyo butabiriraho mukiri mu nzira, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya.
[36] Mwizere umucyo mugifite umucyo, kugira ngo mube abana b’umucyo.” Yesu amaze kuvuga atyo aragenda, arabihisha.
[37] Nubwo yakoreye ibimenyetso byinshi bingana bityo imbere yabo ntibamwizeye,
[38] kugira ngo ijambo ry’umuhanuzi Yesaya risohore, iryo yavuze ngo”Mwami, ni nde wizeye ibyo twumvise? Kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde?”
[39] Ni cyo cyatumye badashobora kwizera, kuko Yesaya yongeye kuvuga ati
[40] “Yabahumye amaso, ibanangira imitima, Ngo be kurebesha amaso no kumenyesha imitima, Bagahindukira ngo mbakize.”

? Ukundwa n’Imana; amahoro atangwa nayo abe muri wowe; dukomeje kubona uburyo ubutumwa n’ibitangaza bya Yesu bituma abantu bamwe bamwizera nyamara abandi bagakomeza kwinangira. Tekereza uruhande urimo! Byaba byiza ubaye uri mu ruhande rw’abamwizeye by’ukuri.

1️⃣ UMUTIMA WIHANA N’UMUTIMA WINANGIRA
?Nuko abatambyi bakuru bajya inama yo kwica Lazaro na we, kuko Abayuda benshi babavagamo ku bwe bakizera Yesu. (Yohana 12:10;11)

⏯️ Imana ntihisha ukuri kwayo. Abantu ni bo birindagiza ntibabubone. Kristo yahaye Abayuda ubuhamya bwinshi bw’uko yari Mesiya; ariko babonye ko nibamwemera bizaba ngombwa ko bareka imigenzo yabo bakundaga bakareka no kwihugiraho kwabo, n’ibyo bari bararikiye bidashimwa n’Imana. Bizeraga ko Yesu ari Umwana w’Imana, ariko bashakaga twombi; ubutunzi bw’isi, n’ubutunzi bw’ijuru. IyK 42.2
Mu gitekerezo cy’umukire na Lazaro; ikibazo umukire yabajije cyerekeye ku Mana. Byasaga nk’aho yavugaga ati iyo ujya kumburira bihagije, ubu sinajyaga kuba ndi aha hantu. Mu gisubizo Aburahamu yashubije ni nk’aho yavuze ati abavandimwe bawe baraburiwe bihagije. Babwiwe ukuri ariko ntibumva. IyK 127.3

✳️ “Niba badakurikiza amategeko ya Mose n’Ibyanditswe n’abahanuzi, naho hagira uwo mu bapfuye uzuka ntibyatuma bava ku izima. Igitangaza giheruka Kristo yakoze cyabaye kuzura Lazaro w’i Betaniya wari umaze iminsi ine mu gituro. Abayuda banze icyo gihamya gitangaje kigaragaza ko Umukiza ari Imana. Lazaro yarazutse na we arabihamya, ariko binangiye imitima ndetse bashaka kumwica. (Yohana 12:9-11). Kristo yaravuze ati nibatumva ijwi ry’Imana rivugira mu ijambo ryayo, n’ubuhamya butanzwe n’umuntu uzutse ntibabwitaho. Abita ku byavuzwe na Mose n’abahanuzi, ntibasaba umucyo uruta uwo Imana yatanze ; ariko niba abantu banga umucyo bahawe, ntibakumva nubwo hagira uzuka ngo abagezeho ubutumwa. Abanga amategeko ya Mose n’Ibyanditswe n’abahanuzi, ntibabura kwanga n’umucyo wose. (IyK 127.3)

2️⃣ UMUTWARE W’IYI SI ABAYE IGICIBWA.
?Ubu urubanza rw’ab’isi rurasohoye, ubu umutware w’ab’iyi si abaye igicibwa. Nanjye nimanikwa hejuru y’isi, nzireherezaho abantu bose.”(Yohana 12:31;32)
Umugambi wo gucungura umuntu wari ufite na none intego rusange kandi yimbitse kurenza agakiza k’umuntu. Ntabwo icyo ari cyo cyonyine cyari cyazanye Kristo kuri iyi si; nta n’ubwo kwari ukugira ngo yereke abatuye isi uko bagomba kubaha amategeko; ahubwo kwari uguhamiriza isi imico mbonera y’Imana. Nk’ingaruka y’icyo gitambo gihebuje — cyagombaga kugira impinduka no ku byaremwe byo ku yandi masi ( AA 37.2)

⏯️ Igikorwa cya Kristo cyo gupfira umuntu ngo abone agakiza nticyari gutuma umuntu ashyikirana n’ijuru gusa, ahubwo cyari no kuba igihamya imbere y’ibyaremwe byose gitsindishiriza Imana n’Umwana wayo ku kwigomeka kwa Satani. Icyo gikorwa kandi cyajyaga guha agaciro gahoraho amategeko y’Imana kandi kigashyira ahagaragara kamere n’ingaruka z’icyaha. AA 37.3

⚠️ Imana itanga ibikenewe kuri buri wese kugirango ave mu bubata bw’icyaha, umuntu niwe wo guhitamo kubuvamo cg kubugumamo. Icyaba cyiza nuko twese twareka kugira imitima yinangiye.

? UHORAHO MANA NZIZA TUVANEMO IMITIMA YINANGIRA, UTUBASHISHE KUKWIYEGURIRA BY’UKURI

Wicogora mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *