Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 ‘ubutumwa bwiza bwanditswe na YOHANA usenga kandi uciye bugufi.

? YOHANA 6
[22] Bukeye bwaho iteraniro ry’abantu benshi ryari rihagaze hakurya y’inyanja, bamenya yuko hari ubwato bumwe gusa kandi ko Yesu atikiranye n’abigishwa be muri bwo, ahubwo ko bagiye bonyine ubwabo.
[23] Nuko ayandi mato avuye i Tiberiya amaze kwambuka, afata bugufi bw’aho baririye ya mitsima, Umwami Yesu amaze kuyishimira.
[24] Nuko abo bantu babonye ko Yesu n’abigishwa be badahari, bikira muri ayo mato ubwabo bajya i Kaperinawumu kumushakirayo.
[25] Bamubonye hakurya y’inyanja baramubaza bati “Mwigisha, waje hano ryari?”
[26] Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga.
[32] Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Mose atari we wabahaye umutsima uvuye mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umutsima w’ukuri uvuye mu ijuru.
[33] Kuko umutsima w’Imana ari umanuka uva mu ijuru, ugaha abari mu isi ubugingo.”
[35] Yesu arababwira ati “Ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato.

Ukundwa n’Imana, Gira umunsi w’umunezero. Amahoro adatangwa n’ab’isi ahubwo atangwa na Yesu asabe mu mutima wawe, maze agushoboze kwakira Yesu umutsima w’ubugingo.

1️⃣ YESU AHAZA ABANTU IBIHUMBI BITANU
? Yesu yabanzaga kureba ikibazo abantu bafite, akabanza akagikemura. Aba bari bafite ikibazo cy’inzara y’umubiri, abanza kubagaburira. Nyamara ibyo yabagaburiye yabikuye muri bo. (Um. 9) – “Hano hari umuhungu ufite imitsima itanu y’ingano, n’ifi ebyiri.

➡️ Nyuma yo kubaha ibitunga umubiri, Yesu yifuzaga kubaha ibitunga ubugingo ngo nibura bamwizere cg bizezwe n’ibimenyetso. (Um. 14) – Abantu babonye ikimenyetso yakoze baravuga bati “Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi wari ukwiriye kuza mu isi.”

2️⃣ UMUTSIMA W’UBUGINGO
?Yesu baramushakishije ngo yongere abagaburire, ariko abumvisha ko icya ngombwa ari ibyo kurya bitanga ubugingo bw’iteka. Kandi ko umurimo basabwa gukora ari umwe: Kwizera uwo Imana yatumye (Kristu).

⏯️Kurya umubiri we no kunywa amaraso ya Kristu ni ukumwakira nk’umwigisha waturutse mu ijuru. Abarya Ijambo ntibasonza, ntibicwa n’inyota, ntacyo bararikira. (Manuscript 81,1906).

⏯️Kurya no kunywa bishushanya kuba hafi ye. Uko ifunguro risanzwe rikomeza umuntu, niko n’igihe twizera tukakira amagambo ya Yesu Kristu, ahinduka ibigize ubuzima bwacu bw’ibya Mwuka, bigatanga umucyo n’amahoro, ibyiringiro n’ibyishimo, ubugingo bukongererwa imbaraga. (Manuscript 33, 1911)

➡Ni iby’igiciro kwizera Kristu watumwe n’Imana, tugahora dufungura ibyo kurya by’umwuka atanga, bigahinduka ibigize ubugingo. Data turehereze kuri Kristu.?
⚠Nshuti Muvandimwe, turi kumwe na Yesu tuba mu mucyo w’itangaza, tukagira amahoro atemba nk’uruzi n’ ibyiringiro bitajegajega…Niba se Imana iri ku ruhande rwacu umubisha wacu ninde? Witinya, wicogora, izere; ubwato Yesu arimo ntiburengerwa, urya umutsima atanga ntasonza. Ntuzamuveho.

? YESU DUHE KUKWAKIRA UTURE MU BUGINGO BWACU ?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOHANA 6 : IBY’UMUTSIMA W’UBUGINGO.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *