Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 ‘ubutumwa bwiza bwanditswe na YOHANA usenga kandi uciye bugufi.
? YOHANA 5
[1] Hanyuma y’ibyo haba iminsi mikuru y’Abayuda, nuko Yesu ajya i Yerusalemu.
[2] Kandi i Yerusalemu bugufi bw’irembo ry’intama hariho ikidendezi, mu Ruheburayo kitwa Betesida, cyariho amabaraza atanu.
[5] Hariho umuntu wari ufite indwara, ayimaranye imyaka mirongo itatu n’umunani.
[6] Yesu amubonye aryamye amenya yuko amaze igihe kirekire arwaye, aramubaza ati “Mbese urashaka gukira?”
[7 Umurwayi aramusubiza ati “Databuja, simfite umuntu unjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije, nkiza undi antanga kumanukamo.”
[8] Yesu aramubwira ati “Byuka wikorere uburiri bwawe ugende.”
[9] Muri ako kanya uwo muntu arakira, yikorera uburiri bwe aragenda. Ubwo hari ku munsi w’isabato.
[19] Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari nta cyo Umwana abasha gukora ubwe atabonye Se agikora, kuko ibyo Se akora byose n’Umwana ari byo akora,
[20] kuko Se akunda Umwana we akamwereka ibyo akora byose, ndetse azamwereka n’imirimo iruta iyi kugira ngo mutangare.
[21] Nk’uko Se azura abapfuye akabaha ubugingo, ni ko n’Umwana aha ubugingo abo ashaka.
[24] “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo.
[36] Ariko mfite ibimpamya biruta ibya Yohana, kuko imirimo Data yampaye ngo nyisohoze, iyo mirimo nkora ari yo impamya ubwayo yuko Data ari we wantumye.
Ukundwa n’Imana, amahoro atangwa n’ijuru abe kuri wowe. Nta ndwara Yesu atakiza naho yaba imaze imyaka myinshi.
1️⃣ UMUNTU WARI UMAZE IMYAKA MIRONGWITATU N’UMUNANI ARWAYE
? Yesu yitaga ku bantu batagira kirengera, ageze ku kidendezi cy’i Betesida, yakijije uwari warabuze kirengera cg gifasha.
➡️ Uwo murwayi yari aryamye ku musambi we, maze akajya anyuzamo akubura umutwe ngo yitegereze mu kizenga, hanyuma abona mu maso h’umuntu wuje impuhwe yunamye hejuru ye, maze yumva amubwiye aya amagambo ngo, “Mbese urashaka gukira?” Ibyiringiro byahise byinjira mu mutima we. Yumvaga ko, mu buryo runaka, agiye kubona ubufasha. Nyamara mu kanya gato, bya binezaneza by’akanyabugabo yari agize byarayoyotse. Yibutse uburyo yari yaragerageje kenshi kugera mu kizenga, kandi ubu bwo yari afite icyizere gike cyo kubaho mu gihe yari ategereje ko cyongera kwibirindura. Yahindukiye acitse intege avuga ati, “Nyakubahwa, simfite umuntu wo kunshyira mu kizenga igihe amazi yibirinduye, kuko iyo ngerageje kujyamo undi aba yamaze kuntangamo.” (UIB 125.5)
▶️ Twese dufite agaciro kangana imbere y’Imana. Ni nayo mpamvu Yesu akiri ku isi yitaga ku muntu w’insuzugurwa kuruta abandi. Abaroma 2: 11 – kuko Imana itarobanura abantu ku butoni.
2️⃣ YIZEYE IBYO YESU AMUBWIYE
? Uyu murwayi, Yesu amubwiye ati: byuka wikorere uburiri bwawe ugende, ntiyazuyaje, yahise yumvira icyo abwiwe kandi arabikora, arakira!
➡️ Ntabwo Yesu yigeze asaba iyi mbabare kumwizera. Yaravuze gusa ati, “Byuka ufate akarago kawe maze ugende.” Nyamara kwizera k’uyu mugabo kwagundiriye iryo jambo. Ubuzima bushyashya bwanyeganyeje buri rugingo na buri munsi, maze mu maguru ye yari yarahinamiranye hazamo umurego w’ubuzima bwiza. Atiriwe ashidikanya, yagize ubushake bwo kumvira itegeko rya Kristo maze imitsi ye yose yikiriza ubwo bushake. Mu gusimbagurikira ku birenge bye, yisanze yabaye umunyambaraga. (UIB 126.1)
▶️ Dushobora kwakira gukira mu by’umwuka binyuze mu kwizera nk’uko. Icyaha cyadutandukanyije n’ubugingo bw’Imana. Ubugingo bwacu bgaguye ikinya. Twebwe ubwacu nta bushobozi dufite bwo kubaho imibereho itunganye burengeje ubwo icyo kirema cyari gifite bwo kwigenza. Umukiza yubitse umutwe areba uwo yaguze amaraso Ye akamubwirana ineza n’impuhwe bitarondoreka agira ati, “Mbese urashaka gukira?” Aragutegeka ngo uhaguruke ufite ubuzima buzira umuze n’amahoro. Ntutegereze kwiyumvamo ko wakize. Izere ijambo Rye, ibyo birasohora. Shyira ubushake bwawe muri Kristo. Gira ubushake bwo kumukorera kandi uzabonera imbaraga mu gushaka gukurikiza ijambo Rye. Uko ingeso mbi yaba iri kose, ibyifuzo bibi biboha ubugingo n’umubiri kubera gusayisha, Kristo ashoboye kandi arashaka kubikubohora. Ubugingo “bwapfuye buzize ibicumuro n’ibyaha” azabuha kubaho. Abefeso 2:1. Azaha umudendezo imbohe yazahajwe n’intege nke, ibyago n’iminyururu y’icyaha. (UIB 126.3)
3️⃣ YESU AKORA UMURIMO WA SE
? Ntacyo umwana abasha gukora, atabonye Se agikora! Na Yesu yakoraga ibyo Imana yamutumye.
➡️ Umukiza yakomeje avuga ati, “kuko ibyo Se akora byose n’Umwana ari byo akora….Nkuko Se azura abapfuye akabaha ubugingo, niko n’Umwana aha ubugingo abo ashaka.” (UIB 131.4)
▶️ Twizere Yesu natwe azadukiza indwara, icyaha ndetse azaduhe ubugingo buhoraho.
? YESU DUHE KWIZERA KO URI UMUKIZA W’INDWARA Z’UMWUKA N’IZ’UMUBIRI ?
Wicogora Mugenzi.