Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 ‘ubutumwa bwiza bwanditswe na YOHANA usenga kandi uciye bugufi.

? YOHANA 4
[4] Yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya.
[6] Kandi aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yesu ananijwe n’uko yagenze cyane apfa kwicara kuri iryo riba, hari nk’isaha esheshatu.
[7] Umusamariyakazi aza kuvoma, Yesu aramubwira ati “Mpa utuzi two kunywa”,
[9] Umusamariyakazi aramusubiza ati “Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute?” Icyatumye abaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya.
[10] Yesu aramusubiza ati “Iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ubugingo.”
[11] Undi ati “Databuja, ko udafite icyo uvomesha n’iriba rikaba ari rirerire, none se ayo mazi y’ubugingo wayakura he?
[13] Yesu aramusubiza ati “Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota,
[14] ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.”
[15] Umugore aramubwira ati “Databuja, mpa kuri ayo mazi ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvoma hano kuko ari kure”.
[19] Umugore aramubwira ati “Databuja, menye yuko uri umuhanuzi.
[23] Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.
[24] Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”
[28] Nuko uwo mugore asiga ikibindi cye, aragenda ajya mu mudugudu abwira abantu ati
[29] “Nimuze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose, murebe ahari ko ari Kristo!”
[39] Nuko benshi mu Basamariya bo muri uwo mudugudu bizera Yesu, kuko bumvise amagambo y’uwo mugore ahamya ati “Yambwiye ibyo nakoze byose.”
[42] Maze babwira uwo mugore bati “Noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukiza w’abari mu isi koko.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe kuri wowe. Gira umwanya kubwira abantu ibya Yesu, bazamusanga.

1️⃣ YESU YAJE GUKURAHO IGITANDUKANYA ABANTU
? Twese twaremwe ku ishusho y’Imana, turi bene Adamu, nta cyari gikwiye kudutandukanya! Ubwo Yesu yageraga i Samariya yahuye n’umusamariyakazi, amusaba amazi yo kunywa, kandi yari ayakeneye koko ! Abayuda banenaga abasamariya !

➡️ Uwo mugore abona ko Yesu ari Umuyuda. Mu gutangara, yibagirwa gukora icyo Yesu yari amusabye, ahubwo atangira kwibaza impamvu yabyo. “Umunyasamariyakazi aramubwira ati: ” Bishoboka bite,… Ko uri Umuyuda nkaba Umunyasamariyakazi, uransaba amazi ute?” (UIB 113.5)

➡️ Ashimwe Yesu waje gukuraho insika zose zitandukanye inyokomuntu! Ashaka ko tumwizera tukamwakira agatura muri twe, tukaba umwe. Ati : (Yohana 17:20-21) – (20“Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo, (21)ngo bose babe umwe nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye.

2️⃣ ISOKO IMARA INYOTA ITEKA RYOSE
? Umusamariyakazi yari aziko iriba rya Yakobo ariryo ryagiraga amazi meza, amara inyota! Yesu amubwira ko unywa amazi azamuha atazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” (Um. 14)

➡️ Uwifuza kumarwa inyota n’amazi yo ku masoko y’iyi si azanywa ariko yongere agire inyota. Ahantu hose abantu ntabwo banyuzwe. Bafite inyota y’icyahaza kwifuza k’umutima wabo. Hariho Umwe gusa ubasha guhaza uko kwifuza. Uwo isi ikeneye, ” Uwifuzwa n’amahanga yose,” ni Kristo. Imbaraga mvajuru we ubwe abasha gutanga, ni amazi y’ubugingo, yeza, agarura imbaraga mu mubiri, asubiza intege mu bugingo. (UIB 114.4)

3️⃣ UMUSAMARIYAKAZI YIZERA YESU
? Yesu yabwiye uwo mugore imibereho ye, amenya ko ari umuhanuzi (Mesiya), aramwizera.

➡️ Ubwo uyu mugore yavuganaga na Yesu, yanyuzwe n’amagambo ye. Ntiyari yarigeze yumva ibitekerezo nk’ibyo mu batambyi bo mu bwoko bwe cyangwa abo mu Bayuda. Ubwo imibereho ye ya kera yasaga n’irambuwe imbere ye, byamugaragarije ko hari icyo yari akeneye kumenya. Yasobanukiwe n’inyota y’ubugingo bwe, itabasha kumarwa n’amazi yo mw’iriba ry’i Sukara. Nta kintu na kimwe cyari cyarigeze gikangurira ibitekerezo bye kwifuza ibyo mw’ijuru nkubu. Yesu yamweretse ko abasha kurondora ibiri mu mibereho ye; nyamara uyu mugore yumva ko Yesu ari inshuti ye, imufitiye impuhwe n’urukundo. Nubwo ukwera kwa Yesu kwamuregaga ibyaha bye, Yesu nta jambo ryo kumuciraho iteka yigeze amubwira, ahubwo yamubwiye iby’Ubuntu bwe, bubasha guhindura ubugingo bwe. Yatangiye gusobanukirwa n’imico ya Yesu. (UIB 116.4)

4️⃣ AJYA KUBWIRIZA MU MUDUGUDU
? Uwo mugore ntiyihereranye inkuru ya Yesu, ahubwo yasize ikibindi cye ajya kubibwira abo mu mudugudu.

➡️ Uyu mugore yari yuzuye umunezero ubwo yategeraga amatwi amagambo ya Kristo. Uku guhishurirwa gukomeye kwaramurenze. Asiga ikibindi cye, asubira mu mudugudu, ashyiriye abandi iyo nkuru. Yesu yamenye impamvu yatumye agenda. Gusiga ikibindi cye byagaragazaga nta gushidikanya icyo amagambo ya Yesu yari amaze gukora muri we. Yifuzaga by’ukuri guhabwa amazi y’ubugingo; maze bimwibagiza icyari cyamuzanye kw’iriba, yibagirwa ko Umukiza afite inyota, kandi ko ari we wagombaga kumuha amazi. Umutima we wuzuye umunezero, yagiye yihuta cyane, ngo ageze ku bandi umucyo yari amaze kwakira. UIB 118.1

➡️ Yabwiye abantu bo mu mudugudu bose ati: “Nimuze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose,“. “Ese aho uyu ntiyaba ari we Kristo?” Amagambo ye anyura imitima yabo. Mu maso he hagaragarazaga imibereho mishya, uguhinduka kw’imibereho ye yose. Bagira amatsiko yo kubona Yesu.”Maze bava mu mudugudu ngo baze aho ari.” (UIB 118.2)

➡️ Umucunguzi wacu afite inyota y’uko twamumenya. Afite inzara yo kugirira impuhwe n’urukundo abo yaguze amaraso ye. Yifuza byimazeyo ko bamusanga ngo babone ubugingo. Nk’uko umubyeyi aba ashaka kureba ukumwenyura k’umwana we muto nk’ikimenyetso cy’uko azi mama we, bikanerekana ko atangiye kumenya ubwenge, ni ko na Kristo aba ashaka kureba ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje, rugaragaza ko imibereho ya Mwuka yatangiye mu muntu. (UIB 117.6)

? YESU DUHE KUNYWA KU ISOKO Y’AMAZI Y’UBUGINGO?

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *