Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 ‘ubutumwa bwiza bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.

? LUKA 19
[2]Nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha w’ikoro mukuru kandi yari umutunzi.
[5]Yesu ahageze arararama aramubwira ati “Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.”
[6]Yururuka vuba amwakira anezerewe.
[7]Abantu bose babibonye barabyivovotera bati “Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha!”
[8]Maze Zakayo arahaguruka abwira Umwami Yesu ati “Dore Databuja, umugabane wa kabiri w’ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.”
[9]Yesu aramubwira ati “Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ari umwana wa Aburahamu,
[10]kandi Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.”
[29]Ageze bugufi bw’i Betifage n’i Betaniya ku musozi witwa Elayono, atuma babiri bo mu bigishwa be ati
[30]“Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, nimwinjiramo muri bubone icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze guheka umuntu. Nuko mukiziture mukizane.
[31]Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘Murakiziturira iki?’ Mumubwire mutya muti ‘Databuja ni we ugishaka.’ ”
[32]Izo ntumwa ziragenda zibisanga nk’uko yazibwiye.
[36]Akigenda basasa imyenda yabo mu nzira.
[37]Yenda kugera mu ibanga rw’umusozi wa Elayono, iteraniro rinini ry’abigishwa be bose batangira kunezerwa, no guhimbarisha Imana ijwi rirenga ku bw’ibitangaza babonye byose bati
[38]“Hahirwa Umwami uje mu izina ry’Uwiteka,Amahoro abe mu ijuru,N’icyubahiro kibe ahasumba hose.”
[41]Ageze hafi abona umurwa arawuririra ati
[42]“Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro! Ariko noneho bihishwe amaso yawe.
[45]Yinjira mu rusengero atangira kwirukana abaguriragamo,
[46]arababwira ati “Handitswe ngo ‘Inzu yanjye izaba inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.”
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Igitangaza gikomeye burya ni ukubona umunyabyaha nka Zakayo ahinduka agakiza kagataha iwe. Upfa gusa guhura na Yesu.

1️⃣IBYA ZAKAYO (Luka 19:1-10)
?Ubwo umusore w’umutunzi yangaga gukurikira Yesu akagundira ubutunzi, abigishwa baravuze bati noneho ninde ubasha gukizwa. Ariko ibyabaye kuri Zakayo byasobanuye ibyo Yesu yongeyeho ” ku bidashobokera abantu, ku Mana birashoboka “. N’abatunzi babusimbuza Umukunzi.
Mbere y’uko Zakayo areba Kristo mu maso, yari yamaze kugaragaza ibimenyetso byo kwihana nyakuri. Yihannye ibyaha bye hataragira umurega. Akimara kwemezwa n’Umwuka wera, Zakayo yatangiye kubahiriza amabwiriza yahawe abisiraeli ba kera natwe ubwacu . (UIB, pp 423)
➡Igice cya 61 cyose cy’Uwifuzwa Ibihe byose, hatugaragariza uko uyu mutunzi yumvise ibya Yesu agatangira guhinduka mu mibereho ye bimugora. Ariko ahuye na Yesu ahindurirwa amateka. Nshuti nkwifurije guhura na Yesu.

2️⃣YESU AMANUKA KU CYANA CY’INDOGOBE, (Luka 19:29-45)
?Nk’uko Zekariya yari yarabihanuye mu myaka irenga 500 ishize (Zekariya 9:9), Yesu amanuka mu cyubahiro ku cyana cy’indogobe ajya Yerusalemu nk’Umwami.
✍? Abo yakijije ubumuga butandukanye bari mu baririmbaga hoziyana, basasa imyambaro yabo hasi, bazunguza amashami y’imikindo, ndetse Lazaro yazuye ayoboye indogobe imuhetse.
✍?Nibwo bwonyine Kristu yemeye kugarara mu cyubahiro no kunesha.
✍?Ibi byagombaga gutuma abantu bari mu minsi ya Pasika bakanguka bagakurikira ibyendaga kuba, bakazabasha kwiga ubuhanuzi no kwemeza ko Yesu ari Mesiya. Ikibabaje ni uko akanwa karirimbaga hoziyana mu minsi mike karangururanye ubukana ngo nabambwe nabambwe
✍? Gusa Yesu abonye uko kwanga kwakira Mesiya, bizageza aho ishyanga ryose ryigabizwa n’Abaroma bagasenya Yerusaremu, ararira .
➡Ese nawe, Yesu uramuhimbaza, mu kandi kanya uti nabambwe? Ubikora wangana, wangiza umubiri, usimbuza Kristu ubutunzi,.. Imana iturinde imibereho isubiza Yesu ku musaraba .

3️⃣YESU YIRUKANA ABAGURISHAGA MU RUSENGERO (Luka 19:45-48)
?Abatambyi bari mu baguraga bakanacuruza, amatungo yicwa ku bwinshi, ariko abantu batibuka ko zipfa kubera icyaha cyabo, batakibuka igitambo cy’Umwana w’Imana byashushanyaga, kandi ari hagati muri bo.
✍? Kristu ntibyamushimishije, yari azi ko amaraso yendaga kumena kubera ibyaha by’abari mu isi atazahabwa agaciro n’abatambyi n’abakuru, nk’uko ay’izi nyamaswa atasibaga gutemba . (DA chap 66; pp 590.
➡Imibiri yacu ni insengero za Mwuka, tuyitambemo ibitambo bishimwa.
⚠Nshuti Muvandimwe ku bidashobokera abantu ku Mana birashoboka. Ibyakomeje kukugora wumva ko bitashoboka gusoherezwa kuri wowe, birashoboka, maze no kuri Zakayo byarakunze!??‍♂ Mwemerere nawe aguhindure, imibereho yawe ntisakuze ngo nabambwe ahubwo iti nahimbazwe.

?MANA DUHE NATWE KUBABAZWA N’ IBYAHA BYACU; NO GUHINDURWA NAWE ?

Wicogora Mugenzi

One thought on “LUKA 19: ZAKAYO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *