Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 y’ubutumwa bwiza bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.
? LUKA 17
[1]Nuko abwira abigishwa be ati “Nta cyabuza ibisitaza kuza, ariko ubizana azabona ishyano.
[3]Mwirinde!“Mwene so nakora nabi umucyahe, niyihana umubabarire.
[10]Nuko namwe nimumara gukora ibyo mwategetswe byose mujye muvuga muti ‘Turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora.’ ”
[12]Akigera mu kirorero asanganirwa n’ababembe cumi, bahagarara kure
[14]Ababonye arababwira ati “Nimugende mwiyereke umutambyi.” Bakigenda barakira.
[15]Umwe muri bo abonye akize agaruka ahimbaza Imana n’ijwi rirenga,
[16]yikubita imbere y’ibirenge bye aramushima, kandi uwo yari Umusamariya.
[22]Abwira abigishwa be ati “Hazabaho igihe muzifuza kubona umunsi umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona.
[23]Kandi bazababwira bati ‘Dore nguriya’, cyangwa bati ‘Dore nguyu.’ Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire.
[33]Ushaka kurengera ubugingo bwe wese azabubura, ariko uzabura ubugingo bwe wese azaburokora.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Waba waremeye gukizwa ibibembe by’ibyaha? Waba se witoza kubaho mu kwizera?
1️⃣IBISITAZA MU BANTU(Luka 17:1-4)
⚠️Uyobya abantu b’Imana azabona ishyano. Ducyahe icyaha kandi tubabarire udusabye imbabazi, ntiturambirwe kubabarira .
⚠️Umuntu ugoreka ukuri kw’ibyanditswe, aba azaniye abamwumva igisitaza. Niba ufite abo uyobora soma Yesaya 8:20, wirinde udatuma abantu b’Imana bazimira, ukaba wikururiye urubanza ruremereye.
2️⃣KWIZERA (Luka 17:5-10)
?Mana twongerere kwizera. Ukwiriye kuvugana ukwizera, kubaho mu kwizera, ukakorana ukwizera, ibi byose byongera ukwizera. Mu kwitoza kubaho mu kwizera, urakura ukaba umugabo n’umugore ukomereye muri Kristu Yesu (Manuscript 2, 1889).
?Um 10 ni ingenzi cyane. Ibikorwa byiza si uburyo bwo kubona agakiza. Ntiwabirata ngo ubone agakiza.
Agakiza ni impano y’ubuntu Imana iduha kubera Kristu, ukakakira mu kwizera.
Ukwizera gutuma umutima uhangayitse ubasha kubona amahoro kubera kwizera Kristu.
⏭️Ibikorwa ni imbuto cg ingaruka zo kwizera, kandi nibyo bizashingirwaho abanesheje bagororerwa. (5BC1123.3).
➡Igihe ni iki ngo tubeshweho no kwizera.
3️⃣YESU AKIZA ABABEMBE CUMI (Luka 17:11-19)
?Yesu akijije ababembe 10, umwe gusa w’umunyamahanga ni we wagarutse gushima. Abumva ko bakijijwe ibibembe by’ibyaha babikwiriye ntibashima, ariko abumva ko ari ubuntu bagiriwe batabikwiriye, ishimwe risaba imitima yabo.
➡Mana tugushimiye agakiza kawe katugezeho tutagakwiriye, turi abo gupfa.
4️⃣IBY’IGIHE CY’IMPERUKA(Luka 17:20-37)
? Mu bihe by’imperuka isi izaba isinziririye mu mutekano wa kamere. Ubu abantu benshi bakoresha imbaraga ngo bibagirwe Imana , …(5BC1122.)??♂
➡️Igihe cya Nowa hari ubuhenebere bukomeye, bivurugutaga mu byaha, bima amatwi umuburo wa Nowa bigeza ubwo umwuzure ubivuganye. Sodoma na Gomora nabo ibyo bazize nibyo byuzuye isi: Ubu umubyeyi arihekura, ubutinganyi bwahawe intebe no mu matorero
yiyitirira Kristu. Umwana na nyina barashyingiranwa, umuntu n’itungo barakora ubukwe ku mugaragaro… n’urukundo rwarakonje ahantu hose.
❓Ese ubwo hasigaye iki?
?Iby’uyu muburo wo ku murongo wa 23 byarasohoye. Bamwe bavuga ko Yesu yababonekeye, abandi bajya mu butayu biteguye kuhasanga Kristu.
?Ariko yatuburiye bitaraba, ngo nibatubwira kujya kureba Kristu ibunaka ntituzajyeyo, nibatubwira ngo ibitangaza birakorwa, tuzibuke uko Kristu yasize avuze, ni ukugirango umwanzi ayobye n’ intore niba bishoboka.
⚠Nshuti Muvandimwe, tugeze mu bihe bya nyuma, aho umuntu agomba kuva mu rungabangabo agahitamo kwizera ni kwiringira Kristu. Ubwo abenshi barangajwe n’iby’isi bagasinzira mu bya Mwuka, ni igihe cyo kwitandukanya n’ibyaha no kwinezeza bigwiriye mu iyi isi.
?MANA TURINDE KWIRENGAGIZA IMIBURO??
Wicogora Mugenzi
Amena. Uwiteka atwongerere kwizera kuko ariko kwatubashisha kunesha muri ibi bihe bigoye.
Amen….. Nukuri Uwiteka aduhe kwizera no kudashidikanya mu by’uru rugendo rugana mw’Ijuru