Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.
?LUKA 16,
[1]Kandi abwira abigishwa be ati “Hariho umutunzi wari ufite igisonga cye, bakimuregaho ko cyaya ibintu bye.
[2]Aragihamagara arakibwira ati ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Murikira ibyo nakubikije kuko utagikwiriye kuba igisonga cyanjye.’
[3]Icyo gisonga kirībwira kiti ‘Ko databuja ari bunyage ubutware bwanjye nkaba ntashobora guhinga, nkagira isoni zo gusabiriza, ndagira nte?
[4]Have! Nzi icyo nzakora kugira ngo nimara kunyagwa bazandaze mu mazu yabo.’
[5]“Ahamagara ufite umwenda wa shebuja wese, abaza uwa mbere ati ‘Harya databuja akwishyuza iki?’
[6]Aramusubiza ati ‘Incuro ijana z’amavuta ya elayo.’ Na we ati ‘Enda urwandiko rwawe, wicare vuba wandike mirongo itanu.’
[7]Maze abaza undi ati ‘Harya wishyuzwa iki?’ Aramusubiza ati ‘Incuro ijana z’amasaka.’ Aramubwira ati ‘Enda urwandiko rwawe wandike mirongo inani.’
[8]“Nuko shebuja ashima icyo gisonga kibi kuko cyakoze iby’ubwenge, kuko abana b’iyi si ari abanyabwenge mu byo ku ngoma yabo kuruta abana b’umucyo.
[10]Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye.
[11]Niba mutakiranutse mubikijwe ubutunzi bubi, ni nde uzababitsa ubutunzi bw’ukuri?
[12]Kandi niba mutakiranutse ku by’abandi mubikijwe, ni nde uzabaha ibyo mwitegekaho?’
[13]“Nta mugaragu ucyeza abami babiri, kuko aba ashaka kwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukeza Imana n’ubutunzi.”
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Ujya wibuka neza ko ibyo utunze byose atari ibyawe? Haranira kuba igisonga cyiza utazavaho wamburwa n’ibyo wari ufite.
1️⃣UBUTUNZI BWAKORESHEJWE NABI
?Ubutunzi buhunitswe ntibuba ubudafite umumaro gusa ahubwo buhinduka n’umuvumo. Muri ubu buzima gukura urukundo rwacu ku butunzi bwo mu ijuru ni umutego ku bugingo. Ku munsi ukomeye w’Imana impano zitakoreshejwe n’amahirwe umuntu yagize akayakerensa, byose bizahinduka umuhamya wo gushinja uwabibonye akabipfusha ubusa.(Inama ku Busonga 143.1)
⁉️Nshuti ubutunzi ni bwiza ariko iyo bukoreshejwe nabi ni ikibazo gikomeye. ukwiriye kuzirikana ko ibyo ufite byose ari iby’Imana.isi n’ibiyuzuye ni iby’Uwiteka isi n’abayibamo.
None umutungo ufite uwukoresha ute?uwukoresha mu biki?hari imigabane ibiri:umutunzi mu by’isi n’umutunzi mu by’ijuru. Uri mu wuhe mugabane?
❇️Yemwe batunzi mu by’isi ariko mukaba mutari abatunzi mu by’Imana nimumbwire:Umuntu byamumarira iki kwigarurira isi yose, ariko akaba yivukije ubugingo bwe?(Mk 8:36)
▶️Abayoboke ba Kristo ntibakwiriye kugaya ubutunzi, bakwiriye kureba ubutunzi nk’impano itangwa n’Imana baramutse babukoresheje nk’abanyabwenge,bwabazanira inyungu iteka. Nyamara dukwiriye kuzirikana ko itaduhereye ubutunzi kugira ngo tubukoreshe uko twishakiye, guharanira gukora ibituje mu bwenge, kubuta cg kubugundira uko twishakiye. Ntidukwiriye gukoresha ubutunzi mu buryo bwo kwikunda, ngo dupfe kubukoresha mu bikorwa byo kwishimisha gusa, Gukora gutyo ntibyaba ari ugukorera Imana na bagenzi bacu ibikwiriye, kandi amaherezo icyo byazana ni urujijo n’umuvurungano.(I ku Bus.123.1)
2️⃣GUHITAMO UMURAGE W’IBIHE BYOSE
▶️Umugani wa Lazaro n’umukire werekana ko muri ubu bugingo abantu bihitiramo umurage wabo w’ibihe byose. Ntakindi gihe cyo kwisubiraho bazahabwa.
Uwo mugani kandi werekana ko igihe kiri bugufi, maze abakire batisunga Imana bagakena, naho abakene bayisunga bagakira.
Lazaro yari akeneye ubufasha cyane, ariko yagumye mu bukene bwe, nyamara uwo mugabo w’umutunzi afite ibyo yifuza byose.
❇️Muri ibi bihe duturanye n’abantu benshi bashonje kandi batagira urugo. Kwirengagiza izo mbabare ntitugire icyo tuziha, ni ifuti tutazabonera icyo twireguza ku munsi runaka.
⏩Yari inshingano y’umukire kugira icyo akorera abameze nk’uwo mukene. itegeko rivuga ngo UKUNDE MUGENZI WAWE NK’UKO WIKUNDA.(Abalewi 19:18) .”Uwo muntu yagurizaga abandi akabaka inyungu z’izo nguzanyo, ariko ntagarurire Imana inyunguz’ibyo yamugurije.
Ibishungero n’amagambo yo kumushyeshya by’incuti ze, nibyo byanezezaga imibereho ye yo kwihugiraho. Kubwo kuba mu gakungu k’incuti zihora mu byo kwinezeza, bywmwibagije inshingano yo gufatanya n’Imana mu bikorwa bishingiye ku mpuhwe zayo.(Imig ya Kr.19,20 )
? *DATA MWIZA DUHE UBWENGE BWO KUMENYA KUBITSA UBUTUNZI BWACU MU IJURU?
Wicogora Mugenzi.
Amena