Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.
?LUKA 15,
[1]Nuko abakoresha b’ikoro bose n’abanyabyaha baramwegera ngo bamwumve.
[2]Abafarisayo n’abanditsi barabyivovotera bati “Uyu yiyegereza abanyabyaha, kandi agasangira na bo.”
[3] Abacira uyu mugani ati
[4]“Ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongo urwenda n’icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugeza aho ari buyibonere?
[5]Iyo ayibonye ayiterera ku bitugu yishimye,
[6]yagera mu rugo agahamagara incuti ze n’abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye.’
[7]Ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye, kumurutisha abakiranuka mirongo urwenda n’icyenda badakwiriye kwihana.
[8]“Cyangwa umugore waba afite ibice cumi by’ifeza, yaburamo kimwe ntiyakongeza itabaza, agakubura mu nzu, akagira umwete wo gushaka kugeza aho akibonera?
[9]Iyo akibonye ahamagara incuti ze n’abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye igice nari nabuze.’
[10]Ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi imbere y’abamarayika b’Imana, bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iki gice kiratugaragariza uburyo Yesu yita kandi agakunda umunyabyaha wihana.
1️⃣INTAMA YAZIIYE
?Umwami Uwiteka aravuga ati: Dore jye, jye ubwanjye ngiye kubaririza intama zanjye nzishake. Uko umwungeri ashaka umukumbi we mu gihe ari mu ntama ze zatataniye kure, ni ko nzashaka intama zanjye, nzirokore nzikuye ahantu hose zatataniye mu munsi w’ikibunda n’umwijima. (Ezekiyeli 34:12)
?Umwungeri wuzuwemo n’umwuka wa Kristo azigana urugero rwe rwo kwiyanga, adahwema gushakira abo ashinzwe imibereho myiza, kandi umukumbi uzashisha kubera ko awitaho. (AA.124 )
?Intama yo izi ko yazimiye ariko ntizi inzira igana mu rugo. Birayisaba gutamatama ngo umwungeri yumve ijwi ryayo ayitarure.
➡️Umukristu ashobora kuzimirira mu itorero (igiceri mu nzu) ntabimenye. Agakora imirimo myiza, akagaragarira abantu nk’umukristu mwiza, ariko nta mubano wihariye afitanye na Kristu. Aba bafite ibyago cyane kuko iyo utazi ko urwaye ntushaka Muganga.
?Undi ashobora kuba yarazimiye ariko abizi, atazi uburyo yagarukira Imana nk’intama yazimiye. Umwami aratwohereza gutarura intama zazimiye.
Aba bose urukundo rw’Imana rukomeza kubashakisha.
2️⃣IMANA YEMERA KUBABARIRA ABIHANNYE
?Genda wamamaze aya magambo aherekera ikasikazi uvuge uti ‘Garuka wa musubiranyuma we, Isirayeli.’ Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakurebana igitsure kuko ndi umunyambabazi. Ni ko Uwiteka avuga…(Yer 3:12,13)
▶️Nimugaruke bana basubiye inyuma mwe, kuko mbabereye umugabo kandi nzabakuramo umwe mu mudugudu na babili mu muryango mbajyane i Siyoni. muzanyita Data kandi ntimuzongera kunyimūra.Nimugaruke mwa bana basubiye inyuma mwe nzabakiza gusubira inyuma kwanyu.
▶️Kuri uko kwinginga gutangaje, Uwiteka yongeye kubwira abantu be bayobye amagambo bagombaga kumugarukira bavuga. Bagombaga kuvuga bati:”Dore turakwitabye kuko uri Uwiteka Imana yacu (AA 264.1,2)
⁉️Wazimiriye he? ko wasize umuvandimwe wawe mu murimo wenyine,zirikana ya nshingano wakoraga, ya Chorale yawe wasize na za nshuti nziza wasize ukajya gushakira izindi mu mihana.Garuka,garuka So aragushaka kandi aragutegereje ntiyita kubyo wirengagije byose, garuka imbabazi, ziracyariho ,ngwino umusange arakwakira.
? DATA MWIZA TURAJE WIRENGAGIZE IBYAHA BYACU UTUBABARIRE?
Wicogora Mugenzi.
Amena. Data mwiza twakire uko turi maze udutunganye.