Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.

?LUKA 14,

[7]Nuko acira abararitswe umugani, abonye uko bashaka intebe z’icyubahiro arababwira ati

[8]“Nutorerwa gutaha ubukwe ntukicare ku ntebe y’icyubahiro, hataboneka undi watowe ukurusha igitinyiro

[9]maze uwabatoye mwembi akaza akakubwira ati ‘Imukira uyu’, nawe ukahava umarwa n’isoni ujya kwicara inyuma y’abandi bose.

[10]Ahubwo nutorwa ugende wicare inyuma y’abandi bose, kugira ngo uwagutoye aze kukwibwirira ati ‘Ncuti yanjye, igira imbere.’ Ni bwo uzabona icyubahiro imbere y’abo mwicaranye musangira,

[11]kuko umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”

[12]Kandi abwira uwamuraritse ati “Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro, ntukararike incuti zawe cyangwa bene so, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b’abatunzi, batazakurarika nawe bakakwitura.

[13]Ahubwo nurarika utumire abakene n’ibirema, n’abacumbagira n’impumyi,

[14]ni bwo uzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranuka bazutse.”

[15]Nuko umwe muri abo bicaranye basangira abyumvise aramubwira ati “Hahirwa uzarīra mu bwami bw’Imana.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Mutumirwa wo mu bukwe bw’Umwana w’intama, ese  ubutumire bwakugezeho, uzi se umwambaro uzambarwa n’uko inzira igerayo iteye?

1️⃣UWISHYIRA HEJURU AZACISHWA BUGUFI

Icyubahiro kibanzirizwa no guca bugufi. No mu buzima busanzwe uwishyira hejuru akenshi birangira acishijwe bugufi.

?Yashatse kubigisha kandi ko ibikorwa by’urukundo biruta ibikorwa byo kwiyerekana. Ibi bikorerwa abababaye bibe biturutse ku rukundo umuntu akunda Yesu, atari ukugira ngo ushimwe n’abantu.

➡Uca bugufi ni umuneshi, inarige n’ubwibone n’umwanzi w’iby’Imana.

 2️⃣UMUGANI W’ABARARIKWA BABI (Luka 14-15-24)

? Ubukwe bw’Umwana w’intama buriteguwe, ubutumire nibwo buri guhura n’inzitwazo, abatumirwa bati hari ibyo tugomba kubanza gukemura.

 ♻️  _Twakwibaza tuti ni iki Imana itakoze yari kuba yarakoze ngo idutegurire kuzasangira nayo mu bukwe bwo mu ijuru_ (The review and Herald, January17, 1899)

⚠️Mu bukwe nta kuza twambaye uko twishakiye. Ni ukwambara ikanzu yera yo gukiranuka kwa Kristu, yateguriwe abatumirwa bose (Manusript 70, 1901).

_Mu byahishuwe 7:14” …ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama._

➡Imyiteguro myiza y’ubukwe, ntukomeze gushaka inzitwazo bwahumuye abiteguye bagiye kubutaha bidatinze.

 3️⃣ UBURYO GUKURIKIRA YESU BIRUHIJE (Luka 14:25-35)

Yesu yaduhanye n’abigishwa inshingano yo kugeza ukuri ku bandi.

♻️Mbere yo gushora abantu muri iyi ntambara izasozwa n’intsizi y’iteka ryose, Yesu arabasaba kubanza kumenya kubara ikiguzi cyayo.Yabijeje ko nibashyira hamwe nk’abatwaramucyo, nibishingikiriza ku mbaraga Ze, bazahabwa imbaraga zidasazwe zizabafasha mu ntege nke zabo mu murimo w’Ishoborabyose. Kandi nibakomeza mu kwizera Imana, ntibazatsindwa cg ngo bacike intege, ahubwo bazagira ubwishingizi bw’intsizi idasubirwaho.(The Review Herald, March15, 1898)

➡Ikiguzi cyo kumukurikira wowe ubwawe ntitwakibonera ubwishyu, ni uguhara inarijye, ukishingikiriza ku mbaraga za Kristu. ⚠Muvandimwe Nshuti, imyiteguro y’ubukwe irarimbanyije, ab’inkwakuzi bamaze kwinjira mu nzira ifunganye kandi itoroshye. Gusa bayigezemo basanze imbaraga zikoreshwa atari izabo ari iza Kristu. Umwambaro rukumbi wemewe kuzatahanwa ubwo bukwe ni ikanzu yera yo gukiranuka kwa Kristu.

None, ni iki koko Imana itakoze?

?MANA TWEMEYE UBUTUMIRE, BANA NATWE MU MYITEGURO Y’UBUKWE.

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “LUKA 14:UWISHYIRA HEJURU AZACISHWA BUGUFI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *