Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.
?LUKA 13 :
[1]Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby’Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n’ibitambo byabo.
[2]Yesu arabasubiza ati “Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo?
[3]Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.
[4]Cyangwa se ba bandi cumi n’umunani, abo umunara w’i Silowamu wagwiriye ukabica, mugira ngo bari abanyabyaha kuruta abandi b’i Yerusalemu bose?
[5]Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.”
[6]Kandi abacira uyu mugani ati “Hāriho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura.
[7]Abwira umuhinzi ati ‘Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?’
[8]Na we aramusubiza ati ‘Databuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire nywufumbire,
[9]ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce.’ ”
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, Imana yacu ni Inyarukundo,Inyembabazi, iracyateze ibiganza, iduhendahenda ngo twihane . Mwumvire
- KWIHANGANA K’UMWAMI NI AGAKIZA
Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. Mumenye yuko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza, nk’uko mwene Data ukundwa Pawulo yabandikiye abwirijwe n’ubwenge yahawe,(2Pet:3:9,15)
? “Umwana w’Imana yaje ashaka amatunda kuri icyo giti ariko ntiyagira na rimwe akibonaho. Abisrayeli bari barerekanye Imana nabi mu yandi mahanga. Ntibari imburamumaro gusa, ahubwo bari n’inkomyi. Idini yabo yari ikabije kurimbura abantu mu cyimbo cyo kubayobora ku gakiza.” IyK 100.3
- “Aho wowe ntiwaba uri igiti kitera imbuto mu ruzabibu rw’Uwiteka? Aho amaherezo ntuzabwirwa amagambo yo kurimbuka? Ni igihe kingana iki Imana yakwihanganiye itegereje ko nawe wayitura urukundo? Utwara izina rya Kristo ku izina gusa, ariko imibereho ye ntikurangwamo. ‘Imbuto z’umwuka’ ntizigaragara mu mibereho yawe.” IyK 101.3
- Uburyo bwose ijuru ryarabukoresheje rishaka umuntu. Mbese bizageza ryari? Umunsi umwe hazafatwa umwanzuro uvuga ngo “Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?” Luka 13:7. Iyuzuze n’Imana Yesu akicaye ku ntebe y’imbabazi.
Uyu munsi ni wumva ijwi ryayo ntiwinangire umutima, Imana yacu ikomeje kutwihanganira kugira ngo ahari twihane,ubwo azaza gusarura azasange twaramwiteguye.
2. BABAZA YESU UKO ABAKIZWA BANGANA
?Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’
Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe.’(Mat 7:22,23)
▶Yaravuze ati,”Uwinjira mu rugo rw’intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n’umunyazi. Ariko unyura mu irembo ni we mwungeri w’intama, ” Abafarisayo ntibashoboye kumenya ko aya magambo ari bo yabwirwaga.
▶Igihe bashakishaga mu mitima yabo bashakisha icyo ayo magambo yaba asobanuye, Yesu yababwiye yeruye ati:”Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri. Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.(Yoh 10,9-10,UIB 324,325))
❇Kristo niwe rembo ryinjira mu gikingi cy’Imana,Muri iryo rembo niho abana b’Imana bose binjirira kuva mu bihe bya kera.
⏩Abazakizwa ni abantu bemeye kuyoborwa na Kristo nk’Umwami n’Umukiza kuko ni we nzira, ukuli n’ubugingo ntawe ujya kwa Data atamujyanye.
? MANA DATA TUBASHISHE KUKWEMERA NK’UMUKIZA WACU KANDI NIKO BIRI KOKO?
Wicogora Mugenzi
Uwiteka atubashishe kumvira ijwi rye riturarika uyu munsi.