Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.
?LUKA 12,
[1]Muri icyo gihe abantu ibihumbi byinshi bateranira aho ari, ndetse bigeza aho bakandagirana. Nuko abwira abigishwa be ati “Mubanze mwirinde umusemburo w’Abafarisayo ari wo buryarya,
[4] “Kandi ndababwira mwebwe ncuti zanjye nti ‘Ntimugatinye abica umubiri, hanyuma ntibagire ikindi babatwara.
[5]Ahubwo ndabereka uwo mukwiriye gutinya: mutinye umara kwica umuntu agashobora kumujugunya muri Gehinomu. Ni koko, ndababwira abe ari we mutinya.’
[8]“Kandi ndababwira yuko uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye Umwana w’umuntu nzamuhamiriza imbere y’abamarayika b’Imana,
[9]ariko unyihakanira imbere y’abantu, na we azihakanirwa imbere y’abamarayika b’Imana.
[10]“Kandi umuntu wese usebya Umwana w’umuntu azabibabarirwa, ariko utuka Umwuka Wera ntazabibabarirwa.
[11]“Kandi nibabajyana mu masinagogi no mu batware no mu bakomeye, ntimuzahagarike umutima w’icyo muzireguza cyangwa w’ibyo muzavuga,
[12]kuko Umwuka Wera azabigisha ibyo muzaba mukwiriye kuvuga muri uwo mwanya.”
[13]Nuko umuntu umwe wo muri iryo teraniro aramubwira ati “Mwigisha, bwira mwene data tugabane imyandu.”
[14]Na we aramusubiza ati “Wa mugabo we, ni nde wanshyizeho kuba umucamanza wanyu, cyangwa ngo ngabanye ibyanyu?”
[15]Arababwira ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye.”
[22]Abwira abigishwa be ati “Ni cyo gituma mbabwira nti: Ntimukīganyire ngo mutekereze iby’ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa iby’umubiri muti ‘Tuzambara iki?’
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, Muvandimwe irinde kwifuza kose kutagira umumaro, haranira kugira ubutunzi butangwa n’ijuru aribwo bugingo buhoraho.
1️⃣KWIRINDA UBURYARYA
? Kuko ari ntacyapfuritswe kitazagaragara, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana.(Mk 4:22)
▶️Ubwo bari bakiri kumwe na We ,abigishwa bakundaga gutangazwa n’inyigisho z’abatambyi n’abafarisayo,maze uko gutangara bakakugeza kuri Yesu,yabigishaga ukuli kw’ibyanditswe, akagutandukanya n’inyigisho zikomoka ku mihango.
Yari yarakomeje icyizere cyabo mu ijambo ry’Imana, maze bibakura mu buretwa bari barashyizwemo n’imihango ndetse n’ubwoba bagiriraga abigisha b’amategeko.
▶️Mu mahugurwa abigishwa bahawe, urugero rwiza rw’imibereho y’Umukiza rwabagizeho ingaruka ikomeye kurusha inyigisho z’amahame y’ibyanditswe bahabwaga.
(UIB 235.2)
❇️Mukundwa, Yesu niwe cyitegererezo cyacu,mu nyigisho ze yakomeje kujya anenga inyifato y’abafarisayo kuko yakandamizaga cg ikanena abantu bitaye cyane ku by’imihango,bakirengagiza iby’agakiza atari uko batabizi ahubwo ku bw’uburyarya bwabo bwo gukandamiza no kurenganya abana b’Imana.
Niyo mpamvu atugira inama yo kwirinda uburyarya bwose kuko ntacyakorewe mu ibanga uko cyamera kose kitazagaragara.
2️⃣MWITONDE KDI MWIRINDE KWIFUZA KOSE
?Arababwira ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye.”(Luk 12,15)
▶️Nk’uko byari bisanzwe bigenda, igihe Kristo yigishaga, abandi bantu batari abigishwa be baraje bateranira aho ari. bamwe bifuzaga ubuntu bwo mu ijuru kugira ngo bugire icyo bukora ku migambi yabo ishingiye ku narijye gusa.
Bumvise amasezerano Yesu yasezeraniye abigishwa be ko bazahabwa ubwenge bwo kubabashisha kuvugira imbere y’abacamanza,maze bibaza ko nabo yabasha kubaha imbaraga ze ngo zibaronkeshe indamu zabo z’iby’isi.
➡️Nuko umwe muri iryo teraniro aramubwira ati Mwigisha ,mbwirira mwene data tugabane ibyo data yadusigiye .
⏩Uwo muntu yibwiraga ko mwene se yamuhuguje. yumvise ukuntu Kristo yemeza abantu n’uko aburanya abayuda, maze yibwira ko aramutse agize icyo abwira umuvandimwe we, atabasha kwanga guha mwene se washavuye umugabane we. Uwo mugabo yerekanye ibitekerezo bye byo kwikunda, ukuri kw’iby’iyobokamana ntabwo yari agushyizeho umutima n’ibitekerezo. kubona umurage ni byo byari intego ye. Yesu wari umutunzi maze agahinduka umukene ku bwacu, yamugaragarije iby’urukundo rw’Imana amwingingira kuba umuragwa w’umurage utabasha kubora cg kwandura cg kugajuka. (Imig.ya Kristo vol2.15.2)
❇️Kugira ubutunzi ni byiza, kuko bidufasha gukora umurimo w’Imana ,ariko igihe cyose tubigizemo ubugugu, bikadutandukanya na bagenzi bacu b’abakene kandi ukaburira umwanya gahunda y’ivugabutumwau, ntuba ukiri igisonga cyiza.
⏩Ubutunzi rero ntibukagutandukanye n’Imana yawe, cyane ko ataribwo bubonerwamo ubugingo.
3️⃣MUBE MASO
?“Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake,
mumere nk’abantu bategereza shebuja aho agarukira ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba.
Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwira ukuri yuko azakenyera, akabicaza akabahereza.(Luk 12:35-37)
▶️Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe. Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, maze abarobanure.
Kristo ubwo yari ku musozi wa Elayono, yashyize mu ntekerezo z’abigishwa be ipica y’umunsi ukomeye w’urubanza
❇️Nshuti Mukundwa, Uwo munsi uzaba ari umunezero ku bakira ariko uzaba uw’umubabaro cyane ku barimbuka, urahitamo iki?ubugingo buhoraho cg kurimbuka? ni umunsi tutazi, turasabwa kuba maso, duhore twiteguye turazatungurwa.
? MANA DATA NI WOWE BYOSE, TUBASHISHE KUBA MASO TUGIRE IMYITEGURO ISHYITSE?
Wicogora mugenzi.
Amena.