Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi
?LUKA 11:
[1]Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, twigishe gusenga nk’uko Yohana yigishije abigishwa be.”
[2]Arababwira ati “Nimusenga mujye muvuga muti ‘Data wa twese, Izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze.
[3[ Uko bukeye ujye uduha ibyokurya byacu by’uwo munsi.
[4] Utubabarire ibyaha byacu, Kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose, Kandi ntuduhāne mu bitwoshya.’
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Imana yacu ni Umubyeyi wumva gusenga kwacu, niwe usaba ntagutetereze, ntakuvemo kandi niwe utanga mu gihe gikwiriye, ndakurarikira kumwigiraho akaramata.
1️⃣MUSABE MUZAHABWA
? “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.
Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa.
Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye,
cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka?
Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?
“Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe.(Mt 7:7-11)
⁉️Gusaba ni byiza, ariko guhabwa byo birarenze. Yesu yigisha abigishwa be gusenga, yibanze cyane ku uburyo bwo gusaba.
Wowe iyo usaba usaba iki?usaba ute? ukwiriye gusaba icy’ingenzi, cyatuma ubugingo bwawe butajya mu kaga
➡️Zirikana neza ko uko usaba ari nako mugenzi wawe yasaba ,kandi ko uko wifuza kugenzerezwa nawe ariko ujya ugenzereza abandi. Niba usaba kubona ibyiza, nawe igihe utanga ntugahe mugenzi wawe ibibi. ari na ko umwifuriza ibyiza.
❇️Imana mu rukundo rwayo yaraduhaye iduha ibirenze, iduha ibyo yari ifite byose,yaduhaye Umwana wayo w’ikinege, n’uyu munsi umwemereye yakubera Umwami n’Umukiza. Iyo Imana ijya gutanga itanga ibyiza, itanga iby’ingenzi, wowe se iyo utanga uhera kuki?Utanga ibimeze bite?
Tanga ibyiza kandi unezerewe,nawe uzabona umugisha.
2️⃣INGARUKA YO KWANGA UMURIMO WA MWUKA MUZIRANENGE
▶️Abavandimwe ba Yesu bumvise inkuru n’ibirego Abafarisayo bamurega by’uko yirukanye abadayimoni akoresheje ububasha bwa satani, bumvise bafite umugayo ukomeye cyane binyuze mu isano bari bafitanye na Yesu.
▶️Mbere y’ibyo ni bwo Yesu yari yakoze igitangaza ku nshuro ya kabiri akiza umuntu utewe n’abadayimoni, impumyi n’ikiragi kandi Abafarisayo bari bongeye kumurega ngo “umutware w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni. “(Mat9:34)
❇️Kristo yababwiye yeruye ko mu gufata umurimo wa Mwuka Muziranenge bakawitirira satani, bari bitandukanije n’isoko y’imigisha.
Abantu bari baneguye Yesu ubwe badasobanukiwe n’imico y’ubumana yari afite, bashoboraga kubabarirwa kuko Mwuka Muziranenge yari kubabashisha kumenya amakosa yabo maze bikihana .
➡️Uko icyaha cyaba kimeze kose, iyo umuntu akihannnye kandi akizera, agikurwaho n’amaraso ya Kristo, ariko uwanga kwemera umurimo wa Mwuka Muziranenge, aba yishyize aho adashobora kugerwaho no kwihana ndetse no kwizera.
⏩Mwuka ni we Imana ikoreramo igera ku mutima w’umuntu, iyo rero abantu banze Mwuka babigambiriye, kandi bakavuga ko aturutse kuri satani, ubwabo baba bitandukanije n’umuyoboro Imana yashoboraga gukoreramo ivugana na bo.
Iyo ku iherezo umuntu yamaganye Mwuka, nta kindi kintu kiba gisigaye Imana ibasha kumukorera.(UIB 215 . 2,3)
❇️Uyu muburo uciye mu matwi yacu, bishoboka ko wawumvise cg aribwo bwa mbere uwumvise ariko ndagusaba mwene Data ngo wemere kwakira Imbaraga ya Mwuka wera niyo izakuyobora mu kuri kose, ukabasha gutsinda ibirushya byose uhura nabyo.
?Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.(Yoh 16:13)
3️⃣ITABAZA RY’UMUBIRI
?Itabaza ry’umubiri ni ijisho. Nuko rero ijisho ryawe iyo rirebye neza, n’umubiri wawe wose ugira umucyo. Ariko iyo ribaye ribi, umubiri wawe wose ugira umwijima.(Luk 11:34)
▶️Ijisho ryawe nirireba neza ,umubiri wawe wose uba ufite umucyo, ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima.
Gutungana ndetse no gushikama ku ntego wiyemeje ni byo bisabwa kugira ngo umuntu yakire umucyo utangwa n’Imana.
Umuntu wifuza kumenya ukuli, agomba kuba afite ubushake bwo kwemera ibyo kumuhishurira byose, ntabwo ashobora gufatanya n’ikinyoma. (UIB 208)
❇️Yesu ni inzira, ukuli n’ubugingo, nk’abakristo dukwiriye kugira Kristo mu bugingo bwacu kugira ngo atubashishe kuba abanyakuri.Nk’uko ijisho rimurikira umubiri rikawuhesha umucyo ni ko na Kristo iyo ari muri wowe ahora mu mucyo wo gutora icyiza mu bigawa, gutandukanya ikibi n’icyiza, ntitwabyishoboza rero reka twemerera Mwuka wera atuyobore nk’umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.
? MANA DATA TURAGUSABA MWUKA MUZIRANENGE NGO ADUSHOBOZE KUYOBORWA N’IJAMBO RYAWE?
Wicogora Mugenzi.
Amen amen 🙏
Amin ! twizera Imana binyuze mwisengesho
Amena. Data mwiza dusukire imbaraga ya Mwuka Wera kugira ngo atuyobore mu nzira ikwiriye.