Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.

? LUKA 10:
[1] Hanyuma y’ibyo Umwami Yesu atoranya abandi mirongo irindwi, atuma babiri babiri ngo bamubanzirize, bajye mu midugudu yose n’aho yendaga kujya hose.
[2] Arababwira ati”Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.
[3] Nimugende, dore mbatumye mumeze nk’abana b’intama hagati y’amasega.
[4] Ntimujyane uruhago rurimo ifeza, cyangwa imvumba, cyangwa inkweto, kandi ntimugire uwo muramutsa muri mu nzira.
[17] Nuko abo mirongo irindwi bagaruka bishima bati”Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.”

[18] Arababwira ati”Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo.
[19] Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.
[20] Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”
[21] Muri uwo mwanya yishimira cyane mu Mwuka Wera aravuga ati”Ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.

[30] Yesu aramusubiza ati”Hariho umuntu wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy’abambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa.
[31] Nuko umutambyi amanuka muri iyo nzira, amubonye arakikira arigendera.
[37] Aramusubiza ati”Ni uwamugiriye imbabazi.” Yesu aramubwira ati”Genda nawe ugire utyo.”
[40] Ariko Marita yari yahagaritswe umutima n’imirimo myinshi yo kuzimana. Aho bigeze aramwegera aramubaza ati”Databuja, ntibikubabaje yuko mwene data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?”

?Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe; wowe wirata iki? Icyambere wakagombye kwirata nuko izina ryawe ryanditse mu gitabo cy’ubugingo.

1️⃣ KWANDIKISHA IZINA
?Nuko abo mirongo irindwi bagaruka bishima bati”Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.” (Luka 10:17)

⏯️ Wowe wirata iki? Aho niwaba wirata ko wanditse mu bitabyo by’Itorero ariko utanditswe mu gitabo cy’abakiranutsi! Igitabo cy’ubugingo cyanditswemo amazina y’abantu bose bagize uruhare mu murimo w’Imana mu bihe byose. Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.” Luka 10:20.

⏯️ Pawulo avuga iby’abakozi b’indahemuka bakoranye na we ati: “amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.” Abafilipi 4:3. Ubwo Daniyeli yitegerezaga “igihe cy’umubabaro utigeze kubaho,” yavuze ko abantu b’Imana bazarokorwa, “umuntu wese uzasangwa yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.” Kandi umuhishuzi Yohana avuga ko abazinjira mu murwa w’Imana ari abo amazina yabo “yanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’intama.” 683 II 475.3

⏯️ Icyo umuntu akoze cyose kinyura imbere y’Imana kikandikwa ko ari igikorwa cyo gukiranuka cyangwa se ko ari icyo gukiranirwa. Mu buhanga butangaje kandi butagereranywa, imbere y’izina ryose mu bitabo byo mu ijuru, handikwa ijambo ryose ry’ibinyoma, umurimo wose wo kwikanyiza, inshingano yose ituzujwe n’icyaha cyose gikorerwa mu rwihisho. Imiburo yoherezwa n’ijuru cyangwa gucyaha kwirengagijwe, igihe cyapfushijwe ubusa, igihe cyakoreshejwe nabi, imbaraga zakoreshejwe mu kwimakaza ibyiza cyangwa ibibi ndetse n’ingaruka zabyo zikomeye, byose byandikwa n’umumarayika. II 476.3

2️⃣ MUGENZI WANJYE NI NDE
? Ikibazo ngo : «Mugenzi wanjye ni nde” cyateje impaka z’urudaca mu Bayuda. Barebaga ko Abasamariya n’abatari Abayuda ari abanyamahanga n’abanzi. Ariko se batandukanya bale abantu bo mu gihugu cyabo bwite n’amoko atari amwe ari muri cyo ? IyK 183.1

⏯️ Mu mugani w’Umusamariya mwiza Kristo yerekanye ko ibya mugenzi wacu bitareba ubwenegihugu, ibara, cyangwa amoko. Mugenzi wacu ni umuntu wese ukeneye ubufasha bwacu, umuntu wese waremwe n’Imana. IyK 183.2
Igihe Umukiza yigishaga, «umwe mu bahanga mu by’amategeko yahagurukijwe no kumugerageza, aramubaza ati Mwigisha, nkore iki ngo ndagwe ubugingo buhoraho ? « Abafarisayo bategereje bafite amatsiko icyo Umukiza ari busubize. Ariko Umukiza we yashatse ko uwabajije ari we uri busubize, ni ko kumubaza ati «Byanditswe bite mu mategeko ?” Icyo uyasomamo ni iki ? « Yesu yavuze ko ushaka gukizwa agomba gukomeza amategeko y’Imana. IyK 183.3

♦️Umuhanga mu by’amategeko aramusubiza ati «Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, ubwenge bwawe bwose ; kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda. « Yesu aramubwira ati «ushubije neza, n’ugenza utyo uzagira ubugingo.” IyK 183.4

➡️Ni kenshi twerekana kubura urukundo turugaragariza bene wacu n’inshuti zacu gusa. N’abisi Bose niko babikora. Uri umwigisha wa Kristu urukundo rwawe rurenga iyi mipaka, ugakunda buri wese waremwe n’Imana. Ntuzigere ugira uwo wanga kugirira neza kubera ko utamuzi, ubona ko ntacyo we azakumarira, Atari mwene wanyu, adasa neza, akennye, atitwara neza…. Isuzume urebe ko ukunda Mugenzi wawe nk’uko umwigishwa by’ukuri wa Kristu, wanditse mu gitabo cy’ubugingo abikora.

? DATA MWIZA TUBASHISHE KWANDIKWA MU GITABO CY’ABAKIRANUTSI ?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “LUKA 10: KUBA INTUMWA YA KRISTO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *