Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cy’ubutumwa bwiza bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.

? LUKA 9
[1]Ahamagara abigishwa be cumi na babiri arabateranya, abaha ubushobozi n’ubutware bwo gutegeka abadayimoni bose no gukiza indwara.
[2]Abatuma kubwiriza abantu iby’ubwami bw’Imana no gukiza abarwayi,
[14]Bari abagabo nk’ibihumbi bitanu.Nuko abwira abigishwa be ati “Nimwicaze abantu inteko, inteko yose ibemo abantu mirongo itanu mirongo itanu.”
[16]Yenda ya mitsima itanu n’ifi ebyiri, arararama areba mu ijuru, arabishimira, arabimanyagura abiha abigishwa be ngo na bo babīshyire abo bantu.
[17]Nuko bararya bose barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye bwuzura intonga cumi n’ebyiri.
[20]Arababaza ati “Ariko mwebweho mugira ngo ndi nde?”Petero aramusubiza ati “Uri Kristo w’Imana.”
[23]Abwira bose ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose ankurikire,
[24]kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utīta ku bugingo bwe ku bwanjye ni we uzabukiza.
[42]Umuhungu akīza dayimoni amutura hasi, aramutigisa cyane. Yesu acyaha dayimoni, akiza umwana amusubiza se.
[43]Bose batangazwa n’igitinyiro cy’Imana.Ariko bose bagitangarira ibyo Yesu yakoze byose, abwira abigishwa be ati
[54]Abigishwa be, Yakobo na Yohana, babibonye baramubaza bati “Databuja, urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru, ubarimbure nk’uko Eliya yabikoze?”
[55]Ariko arahindukira arabacyaha ati “Ntimuzi umwuka ubarimo uwo ari wo, kuko Umwana w’umuntu ataje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.”
[60]Yesu ati “Reka abapfuye bihambire abapfuye babo, ariko wowe ho genda ubwirize abantu iby’ubwami bw’Imana.”

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Mu rwego rwo koroshya inzira y’agakiza ka muntu, Yesu yahisemo ibikoresho-bantu.

1️⃣ ABIGISHWA KU MURIMO
? “Yesu yahamagaye abigishwa cumi na babiri, abategeka kugenda babiri babiri, ngo bajye mu mijyi no mu byaro hose. Nta n’umwe watumwe ngo agende wenyine, ahubwo abavandimwe barajyanaga, inshuti nazo zikajyana. Bityo barafashanyaga kandi bagaterana umwete, bakajya inama kandi bagasengera hamwe, maze imbaraga z’umwe zigakomeza intege nke za mugenzi we. Mu buryo bumwe n’ubwo, Umukiza yohereje abandi mirongo irindwi. Wari umugambi w’Umukiza yuko abo yatumaga ngo bigishe ubutumwa bwiza, baterana inkunga muri ubwo buryo. No muri iki gihe cyacu, ibwirizabutumwa ryatera imbere cyane uru rugero ruramutse rukurikijwe.” UIB 235.3
➡️ Ubutumwa abigishwa bagomba kwamamaza nibwo tugomba kwamamaza. “Nimwihane kuko ubwami bw’Imana buri hafi.” Mbese wamaze kwinjira muri ubu bwami bwa Kristo? Kwihana nirwo rufunguzo rutwinjiza muri ubu bwami. Ubugezemo wese guceceka ntibimushobokera ahubwo atangira gutanga ubutumire ararikira abandi kwitegura Umukiza wenda kugaruka. Niba uceceka bikemera ucunge neza wasanga utarinjira muri Yesu by’ukuri.

2️⃣ INZIRA Y’UMUSARABA
? “‘Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire.’ … Nyamara hano Yesu yasabaga abamwumva gufata umusaraba wabo, bakawikorera maze bakabona kumukurikira. Nubwo abigishwa ba Yesu batari basobanukiwe neza n’ayo magambo, babonaga ko aberekeza ku kwicisha bugufi, – ndetse no kwemera gupfa bibaye ngombwa. Amagambo ya Kristo yaberekaga ibyerekeye kwitanga batizigama. Ariko ibi byose we yari yarabyemeye ku bwabo. Yesu yabonaga ko atakwifuza ijuru igihe twebwe twari kuba tuzimiye. Yemeye gusiga ijuru, aza ku isi aho yanzwe, agatukwa ndetse agapfa urupfu rukojeje isoni. Uwari utunze byose mu ijuru, yemeye kuba umukene, kugira ngo mu bukene bwe tuhabonere ubutunzi. Turahamagarirwa kunyura mu nzira yanyuzemo.” UIB 285.1

⚠️ Niba uri umwigishwa nyakuri wa Kristo ugomba kumwigāna kuri buri ntambwe kugeza ubwo uzanga ibyo yanga maze ugakunda ibyo akunda. Imana ibidufashemo.

? MANA DUHE GUHINDUKA BYUZUYE KANDI TUBASHISHE KUYOBORA BENSHI KURI WOWE.?

Wicogora Mugenzi

One thought on “LUKA 9: YESU ATUMA ABIGISHWA BE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *