Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.

? LUKA 8:
[1] Hanyuma ajya mu midugudu n’ibirorero yigisha, avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana ari kumwe n’abigishwa be cumi na babiri,
[2] n’abagore bamwe bakijijwe abadayimoni n’indwara, barimo Mariya witwaga Magadalena wirukanywemo abadayimoni barindwi,
[3] na Yowana muka Kuza igisonga cya Herode, na Suzana n’abandi bagore benshi babafashishaga ibyabo.

[16] “Nta wukongeza itabaza ngo aryubikeho inkangara, cyangwa ngo arishyire munsi y’urutara, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo kugira ngo abinjira basange habona,
[17] kuko ari nta cyahishwe kitazagaragara, cyangwa icyakorewe mu rwiherero kitazerekanirwa mu mucyo.
[18] “Nuko mwirinde uko mwumva, kuko ufite azahabwa, n’udafite akazakwa n’icyo yibwiraga ko afite.”
[43] Haza umugore uri mu mugongo wari ubimaranye imyaka cumi n’ibiri, kandi wari warahaye abavuzi ibintu bye byose, nyamara ntihagira n’umwe ubasha kumuvura.

[44] Nuko amuturuka inyuma akora ku nshunda z’umwenda we, uwo mwanya amaraso arakama.
[45] Yesu arabaza ati”Ni nde unkozeho?” Bose bamaze guhakana, Petero na bagenzi be baravuga bati”Erega Databuja, abantu barakugose, barakubyiga nawe ukabaza uti ‘Ni nde unkozeho?’ “
[46] Yesu aramubwira ati”Hariho unkozeho, kuko menye ko imbaraga imvuyemo.”
[47] Nuko uwo mugore abonye ko adahishwa, aza ahinda umushyitsi amwikubita imbere, amubwirira mu maso ya bose icyatumye amukoraho, n’uko akize muri ako kanya.

? Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Satani yujuje isi agahinda n’imibabaro ariko Yesu aje amara abantu agahinda n’imibabaro..

1️⃣ GUKIRANUKA KUBONERWA MURI KRISTO

? Nuko uwo mugore abonye ko adahishwa, aza ahinda umushyitsi amwikubita imbere, amubwirira mu maso ya bose icyatumye amukoraho, n’uko akize muri ako kanya (Luka 8:47)
? Mu gihe witabye guhamagarwa na Kristo, ukomatana na we, werekana kwizera gukiza. Arikp kuganira ku bijyanye n’iby’idini mu buryo busanzwe, gusaba imigisha y’iby’umwuka nta nzara nyayo yo mu mutima no kwizera kuzima, ntacyo byakugezaho. Abantu benshi bakurikiraga Yesu bamubyiga, ntibigeze bagira imbaraga ifatika ituruka ku kwegerana na we. Ariko igihe umugore wababazwaga, wari umaze imyaka cumi n’ibiri nta gaciro afite, mu bukene bwe bukomeye yaramburaga ukuboko kwe agakora ku nshunda z’umwenda we, yiyumvisemo ko akize. Icyo yakoze gusa, ni ugukora kuri Yesu yizeye, kandi Kristo yamenye ko hari umukozeho. Yumvise hari imbaraga imuvuyemo, maze ahindukirira abantu, arababaza ati: “Ni nde unkozeho?” (Luka 8:45)

⚠Batangajwe n’ikibazo nk’icyo, abigishwa baramusubije bati: « Erega Databuja, abantu barakugose, nawe ukabaza uti: Ni nde unkozeho? Yesu aravuga ati: ‘Hariho unkozeho kuko menye ko imbaraga imvuyemo. (UB1 267.1)

⏯ Kwizera gutuma kwegerana na Kristo kwacu kutuzanira ubugingo, gusobanura ku ruhande rwacu yuko twahisemo neza cyane, ko twishingikiriza ku Mana kandi tukitanga nta kwizigama. Uku kwizera gukorera mu rukundo kandi kugatunganya umuntu. Uku kwizera kurema mu mibereho y’umwigishwa wa Kristo kumvira amategeko y’Imana by’ukuri; kuko gukunda Imana n’abantu bizaba ari ingaruka yo komatana gukomeye na Kristo. “Ariko Umuntu wese utagira Mwuka wa Kristo, ntaba ari uwe.” (Abaroma 8:9) UB1 267.2
⁉ Mbese uri kubyiga Yesu cyangwa uri kumukoraho ufite kwizera? Mukoreho none urakira indwara y’icyaha hatitawe ku myaka uyimaranye.
.
2️⃣ BENE WABO WA YESU
? [19] Nuko nyina na bene se baza aho ari, ariko ntibabasha kumugeraho kuko abateraniye aho ari benshi. [20] Abantu baramubwira bati “Nyoko na bene so bahagaze hanze baragushaka.” [21] Na we arabasubiza ati “Mama na bene Data ni aba bumva ijambo ry’Imana bakarikomeza.”
➡ “Abantu bose bari kwemera kwakira Kristo binyuze mu kumwizera, bari bunzwe na we kubw’isano ya bugufi irusha iy’abantu bahuje amaraso. Bari gushobora kuba umwe na we nk’uko na we yari umwe na Se. Binyuze mu kuba yaramwizeraga kandi akumvira amagambo Ye, nyina yari amwegereye cyane kandi afitanye na We isano kurenza isanzwe bari bafitanye. Nta nyungu abavandimwe Be bari gukura mu isano bari bafitanye na We keretse iyo bemera kumwakira nk’Umukiza wabo bwite.” UIB 218.2
⚠ “Abemera Kristo nk’Umukiza wabo bwite ntibashobora kubaho nk’imfubyi, ngo bikorere ibibarushya byo mu buzima bwabo bonyine. Abakira nk’abagize umuryango w’abo mu ijuru; abasaba kwita Se Umubyeyi wabo. Ni “abana Be bato,” ni abatoni ku Mana, bahujwe na Yo n’imirunga y’imbabazi zikomeye kandi zihoraho.” UIB 219.3

3️⃣ IKIGERERANYO CY’ITARA
? “Nta wukongeza itabaza ngo aryubikeho inkangara, cyangwa ngo arishyire munsi y’urutara, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo kugira ngo abinjira basange habona (Luka 8:16)

?Ibintu byose nk’ibyo biri mu murongo wa Satani ariko umurimo w’Imana uzakomeza nubwo ubu hariho kandi hakazakomeza kubaho abantu bazahora barwanya isengesho rya Kristo mu buryo butaziguye. Umurimo uzatera imbere, abo bantu basigarane ibihimbano byabo… .«Murajye mwitondera uburyo mwumva» (Luka 8 :18) ni yo nama Kristo atanga. Tugomba kumva tugamije kumenya ukuri kugira ngo tukugenderemo.

⏯ Yesu arongera akavuga ati, «Nimuzirikane ibyo mwumva » (Mariko 4 :24). Mugenzure neza, « mugerageze byose » (1 Abatesalonike 5 :21), « ntimwizere imyuka yose, ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi benshi b’ibinyoma badutse bakaza mu isi » (1 Yohana 4 :1). Iyi ni yo nama y’Imana; mbese tuzayumvira? — Letter 12, 1890.UB2 63.3

? DATA MWIZA TUBASHISHE KU KWIZERA BY’UKURI?

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *