Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.
? LUKA 6:
[1] Ku munsi w’isabato agenda anyura mu mirima y’amasaka, abigishwa be baca amahundo, bayavunga mu ntoki zabo barayahekenya.
[2] Nuko Abafarisayo bamwe barababaza bati”Ni iki gitumye mukora ibizira ku isabato?”
[3] Yesu arabasubiza ati”Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yasonzaga we n’abo bari bari kumwe,
[4] ko yinjiye mu nzu y’Imana akenda imitsima yo kumurikwa akayirya, akayiha n’abo bari bari kumwe amategeko atemeye ko abandi bayirya, keretse abatambyi bonyine?”
[20] Yuburira abigishwa be amaso arababwira ati”Hahirwa mwebwe abakene,Kuko ubwami bw’Imana ari ubwanyu.
[21] Hahirwa mwebwe mushonje ubu, Kuko muzahazwa. Hahirwa mwebwe murira ubu, Kuko muzaseka.
[25] Namwe muzabona ishyano mwebwe abahaze ubu, Kuko muzasonza. Muzabona ishyano mwebwe abaseka ubu, Kuko muzaboroga murira.
[26] “Muzabona ishyano abantu nibabavuga neza, kuko ari ko ba sekuruza wabo bagenje abahanuzi b’ibinyoma.
[44] Igiti cyose kimenyekanishwa n’imbuto zacyo: ntibasoroma imbuto z’umutini ku mugenge, cyangwa imizabibu ku mufatangwe.
[45] Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we, n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi, kuko ibyuzuye mu mutima ari byo akanwa kavuga.
[47] Umuntu wese uza aho ndi, akumva amagambo yanjye akayakomeza, ndabereka uko asa:
[48] asa n’umuntu wubaka inzu, agacukura hasi cyane akageza urufatiro ku rutare. Nuko umugezi wuzuye uhururira kuri iyo nzu ariko ntiwabasha kuyinyeganyeza, kuko yubatswe ku rutare.
[49] Naho rero uwumva ntabikore, asa n’umuntu wubatse inzu ku butaka adacukuye urufatiro. Nuko umugezi uyihururiraho ako kanya iragwa, kandi kurimbuka kwayo kwabaye kubi.”
? Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Luka 6 ikubiyemo uruhurirane rw’ibyigisho byinshi. Ndasaba Imana ngo itubashishe kugira icyo twungukira muri byo.
1️⃣ UMUNSI W’IMIGISHA
?Imana yatanze isabato ngo ibe umunsi w’umunezero n’imigisha ku nyokomuntu ariko Satani anyuze mu bantu yayihinduye umunsi wangwa na benshi. Yesu mu byamuzanye harimo no gusubiza agaciro isabato ngo yongere ibere inyokomuntu umugisha. Ubwo Abafarisayo batemeraga gukora neza ku isabato, Yesu ubwe yagize neza ngo akosore imyumvire yabo ipfuye.
✳️ “Mu gukiza ukuboko kwari kunyunyutse, Yesu yaciriye iteka imigenzo y’Abayahudi, maze asiga itegeko rya kane rimeze nk’uko Imana yaritanze rimeze. Yaravuze ati: ‘amategeko ntabuzanya gukora neza ku Isabato.’ Mu gukuraho imiziririzo itagize icyo ivuze y’Abayahudi, Kristo yubashye Isabato mu gihe abamwijujutiraga barimo basuzugura umunsi muziranenge w’Imana.” UIB 190.3
⚠️ Kugira nabi ntibyemewe haba ku isabato cyangwa undi munsi; kugira neza ku isabato ni itegeko ku isabato n’undi munsi. Reka isabato ijye itubera umunsi w’umunezero n’imigisha.
2️⃣ INTAMBWE ZO KUBAKA KU RUFATIRO RW’UKURI
? Kubwo Gusenga, Ku bwo Kwiga Ijambo ry’Imana, Ku bwo kwizera ko ibana nabo: Abantu b’abanyantege nke bashobora kugirana umushyikirano na Kristo azabafata ikiganza ntabwo azabarekura.
♦️Saba n’Imana ukibyuka, Maze ugire uti: “Mana nishyize mu biganza byawe. Nkoresha mu murimo wawe;
Mboneza mbe uwawe”. Ibyo ubigire umurimo wawe wa mbere uko bwije n’uko bukeye uzarushaho gusa na Kristo.
? Mu gitabo cyo Kugana Yesu p19; babajije ikibazo kigira gitya “Ariko se, umunyabayaha yarindira kwihana ngo abone gusanga Yesu? Mbese kwihana no ko kwaba inzitizi zo gusanga Yesu? Igisubizo: Umukiza wacu araturarika ati: “Ni muze aho ndi, Mwese abarushye n’abaremewewe ndabaruhura” Mat 11:28
3️⃣ IBYO MUSHAKA KO ABANTU BABAGIRIRA…
?Biroroshye gukunda ugukunda, ariko ukanga ukwanga; biroroshye guha uguha, ukima ukwima. Ayo ni amategeko agenga ubwami bw’isi. Ubwami bw’ijuru bwo rero ni itegeko gukunda umwanzi wawe; ugaha ukwima. Niba bikunanira ni ikimenyetso cy’uko utari umuturage w’ubwami bw’ijuru.
✳️ “Amahame y’ubugwaneza, imbabazi n’urukundo byabwirijwe kandi bikagaragarizwa mu mibereho y’Umukiza wacu, ni ishusho nyakuri y’ ubushake n’imicombonera y’Imana. Kristo yahamije ko nta cyo yigisha ku bwe uretse ibyo yatumwe na Se. Amahame y’ingoma y’ijuru ntiyanyuranyaga n’ibyo Umukiza yigishaga ngo: ‘Mukunde abanzi banyu.’ ” II 532.2
⚠️ Akira Yesu agushoboze gukunda umwanzi wawe no kugirira neza ukwanga. Kwangwa si icyaha ariko kwangana ni icyaha. Ntukagire uwo wanga kuko umwanzi wawe wemerewe kwanga ni Satani wenyine. Anga Satani ukunde Yesu n’abo yaremye.
? DATA MWIZA TUBASHISHE KUBAKA KU RUFATIRO RW’UKURI?
Wicogora Mugenzi.
Amen amen 🙏
Amena. Data uduhe kugengwa na Kristo mu mibereho yacu.