Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.

? LUKA 5:
[1] Yesu yari ahagaze mu kibaya cy’inyanja ya Genesareti, nuko abantu benshi bamubyiganaho ngo bumve ijambo ry’Imana.
[2] Abona amato abiri atsitse ku nkombe y’inyanja, ariko abarobyi bari bayavuyemo bamesa inshundura zabo.
[3] Yikira mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsuraho hato ngo buve ku nkombe, aricara yigisha abantu ari mu bwato.
[4] Arangije kuvuga abwira Simoni ati”Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.”
[5] Simoni aramusubiza ati”Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.”
[15] Nyamara inkuru ye irushaho kwamamara, iteraniro ry’abantu benshi riteranira kumwumva no gukizwa indwara zabo,
[16] ariko we abavamo yiherera mu butayu asenga.

[27] Nuko ibyo bishize arasohoka, abona umukoresha w’ikoro witwaga Lewi yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati”Nkurikira.”
[28] Na we asiga byose, arahaguruka aramukurikira.
[29] Lewi amujyana iwe, amutekeshereza ibyokurya barasangira. Hari n’inteko y’abakoresha b’ikoro benshi n’abandi bari bararitswe, bicarana na bo.
[30] Nuko Abafarisayo n’abanditsi babo banegura abigishwa be bati”Ni iki gitumye musangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Kristu ni Umuremyi kandi afite ububasha bwo kubabarira ibyaha. Niwe Muganga wenyine ukiriza rimwe umubiri n’umutima. Yewe n”amafi yo mu nyanja aramwumvira.

1️⃣ GUHAMAGARWA

?Kubona inyungu y’ubuzima bwawe, warangiza ukayisiga!
Bamaze kugeza amato yabo ku nkombe, basiga byose baramukurikira .
Amafi, kubera ubwinshi bwayo, yashoboraga kubahindura abakire, ntibongere kwitwa abakene. Ariko bahitamo gusiga byose, baramukurikira!
➡Ese wowe wasize iki cg wahebye iki kubera Kristu? Cg se ugundiriye iki kikubuza kumukurikira ntakikuziga? Izi ntumwa zo zahaye agaciro utanga kurusha impano atanga.

2️⃣YESU AKIZA UMUBEMBE
?Mu gukiza uyu mubembe; yerekanye ko ubuntu bw’Imana burenze ibyaha byacu n’indwara zose.
Kwezwa na We tubihabwa ku buntu iyo twizeye tukemera gukoreshwa na Mwuka Wera. Usaba kugirirwa ubuntu n’imbabazi by’Imana yizere ku yabibonye.
➡Reka abakijijwe ibibembe by’ibyaha, bajyane ubutumwa buhumuriza abandi ko Yesu akiza.

3️⃣ YESU AHAMAGARA LEWI MATAYO UMUKORESHA W’IKORO
?Abafarisayo bariyemeraga cyane, bakanga kandi bagasuzugura abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha. Babonye Yesu asangira nabo bihutiye kumurega ku bigishwa be ngo bahungabanye ukwizera kwabo guke. (Manuscript 3, 1898).
?Ntibamenye ko ari muganga w’imitima. Yabanye n’Imana, Mwuka yari amuriho kandi yeretse ababanaga nawe ko yabereyeho gushimisha no guha icyubahiro Se mu buzima busanzwe bwa buri munsi (The Review and Herald, October 24,1899)
❗Abafarisayo bitaga abandi abanyabyaha, bivuze ko bo batemeraga ko aribo, bumvaga ari abakiranutsi.

➡N’ubu hari abiyumvamo ubutungane, ntibamenye ko ugukiranuka kwa Kristu konyine ari ko dushingiyeho ibyiringiro byacu. Tukera imbuto za Mwuka atari izacu ngo tutabyirata.
⚠Umuremyi n’amafi yumvira, abantu ntibamwumvira. Ubumana bwe abantu banze kubwemera, ngo arigereranya. N’ubu hari amamiliyari y’abantu atabyemera, bakayoba inzira kandi habona. Tumwizere, tumukurikire.

4️⃣ KWIHERERANA N’IMANA
? Yesu yabanye natwe, yifatanya natwe mu byo dukeneye no mu ntege nke zacu, kandi yisungaga Imana, ndetse ubwo yabaga yiherereye asenga, yasabaga imbaraga, kugira ngo ajye mu murimo yiteguye gusohoza inshingano ze kandi yiteguye no guhura n’ibigeragezo. Muri iyi si y’icyaha, Yesu yihanganiye ibirushya kandi yihanganira akababaro yari afite mu mutima. Yasabanaga n’Imana bigatuma yoroherwa umubabaro washenguraga umutima we. Byatumaga agira amahoro n’umunezero. UIB 246.1
⚠️ Niba Yesu yarakeneraga gusabana na Se, twebwe tubikeneye bingana iki? Ngaho isuzume urebe niba ujya usabana n’Imana hanyuna ufate umwanzuro ukwiye.

? DATA MWIZA TUBASHISHE GUSABANA NAWE KUGIRA NGO TUBASHE KONGERERWA IMBARAGA?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “WICOGORA MUGENZI II: LUKA 5: GUHAMAGARWA NO GUKORA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *