Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.

? LUKA 4:

[1] Yesu yuzuzwa Umwuka Wera, ava kuri Yorodani ajyanwa n’Umwuka mu butayu,
[2] amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa n’Umwanzi. Muri iyo minsi ntiyagira icyo arya, nuko ishize arasonza.
[3] Umwanzi aramubwira ati”Niba uri Umwana w’Imana, bwira iri buye rihinduke umutsima.”
[4] Yesu aramusubiza ati”Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa.’ “

[16] Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w’isabato yinjira mu isinagogi nk’uko yamenyereye, arahagarara ngo asome.
[17] Bamuha igitabo cy’umuhanuzi Yesaya, arakibumbura abona igice cyanditswemo ngo
[18] “Umwuka w’Uwiteka ari muri jye, Ni cyo cyatumye ansigira, Kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa, N’impumyi ko zihumuka, No kubohora ibisenzegeri,
[19] No kumenyesha abantu iby’umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.”
[24] Arababwira ati”Ndababwira ukuri yuko ari nta muhanuzi wemerwa iwabo.
[25] “Ariko ndababwira ukuri yuko hariho abapfakazi benshi mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya, ubwo ijuru ryakingwaga imyaka itatu n’amezi atandatu, inzara nyinshi igatera mu gihugu cyose.
[26] Nyamara Eliya ntiyatumwa kuri umwe muri bo, ahubwo atumwa ku mugore w’umupfakazi w’i Sarefati mu gihugu cy’i Sidoni.
[27] Kandi hariho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cy’umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n’umwe muri bo keretse Namani w’Umusiriya.”
[28] Abo mu isinagogi bose babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi,
[29] barahaguruka bamwirukana mu mudugudu, bamugeza ku manga y’umusozi batuyeho bashaka kuyimutembagazamo,
[30] ariko abacamo aragenda.

? Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ubutumwa butangira Luka 4 buhuye neza n’ubutumwa butangira Matayo 4 (Urugamba Yesu yarwanye na Satani); ibyigisho twabonye muri Matayo 4 ntituza kubisubiramo ahubwo turarebera hamwe ibyigisho bishya.

1️⃣ AGAKIZA KU BANYAMAHANGA
? Hashize imyaka amagana menshi Namani asubiye iwabo muri Siriya, akize uburwayi bw’umubiri kandi ahindutse mu mutima, ukwizera kwe gutangaje kwaje kuvugwaho kandi gushimwa n’Umukiza ko ari icyitegererezo ku bantu bose bavuga ko bakorera Imana. Umukiza yaravuze ati: “Kandi hariho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cy’umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n’umwe muri bo keretse Namani w’Umusiriya.” Luka 4:27. Imana yahise ku babembe benshi bari muri Isirayeli bitewe n’uko kutizera kwabo kwari kwarakinze urugi ibyiza bibazaho bicamo.

♦️Umunyacyubahiro w’umupagani wari warabaye indahemuka ku byo yizeraga ko ari ukuri, kandi wumvise ko akeneye ubufasha, ni we wagaragaye mu maso y’Imana ko akwiriye imigisha yayo kurusha imbabare zo muri Israyeli zari zarahinduye ubusa kandi zigasuzugura amahirwe Imana yari yarabahaye. Imana igira icyo ikorera banyurwa n’ubuntu ibagirira kandi bakitwara uko bikwiriye ku mucyo bahabwa uturutse mu ijuru. AnA 230.4

? Muri iki gihe mu bihugu byose hari abantu b’inyangamugayo mu mitima, kandi umucyo w’ijuru urabamurikira. Nibakomeza kuba indahemuka mu gukurikiza ibyo basobanukiwe ko ari yo nshingano yabo, bazahabwa umucyo uruseho kugeza ubwo, nk’uko byagendekeye Namani wa kera, imitima yabo izabahatira guhamya ko “nta yindi Mana iriho mu isi yose,” uretse Imana ihoraho, Umuremyi. AnA 231.1

2️⃣ UBUJIJI SI URWITWAZO RWO KUYOBA

⚠️ Ikibazo? Mbese koko Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose?(Yakobo 2:10).
⏯️ IGUSUBIZO: Abakoze ibyaha bose batazi amategeko bazarimbuka badahowe amategeko, kandi abakoze ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry’amategeko, ‘kuko abumva gusa amategeko atari bo bakiranuka ku Mana, ahubwo abayumvira ni bo bazatsindishirizwa na yo. ‘ Abapagani badafite amategeko y’Imana, iyo bakoze iby’amategeko ku bwabo baba bihīndukiye amategeko nubwo batayafite, bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura. (Abaroma 2:12-15)

⚠️Igihe hariho amahirwe yose yo kumenya ibyo Imana ishaka, ubujiji ntibuba bukibaye urwitwazo rwo kuyoba cyangwa gucumura. Umugenzi ageze mu ihuriro ry’inzira nyinshi kandi ibyapa byerekana aho inzira yose igana, aramutse yirengagije ibyo byapa, akanyura mu nzira abona ko ariyo imubereye iyo ukuri, ashobora kuba abikoze yumva ko ari mu kuri kwe, nyamara bidatinze azisanga yanyuze inzira yamuyobeje. II 580.2

⏯️ “Hahirwa umuntu ubonye ubwenge n’umuntu wiyungura kujijuka”. ” Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu migezi, ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo. II 584.3

? DATA MWIZA TURINDE UBUJIJI AHUBWO UDUHE KWITA KU GACIRO WADUHAYE?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “WICOGORA MUGENZI II:LUKA 4: AGAKIZA NI AK’UMUNTU WESE WEMEYE KUKAKIRA”
  1. Amena. Imana idushoboze guhitamo Kristo no kugendera muri We kuko ari We nziza y’ukuri izadusohoza ku bugingo bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *