Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’ubutumwa bwiza bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.

? LUKA 3
[3] Ajya mu gihugu cyose giteganye na Yorodani, abwiriza abantu iby’umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha,
[4] nk’uko byanditswe mu gitabo cy’amagambo y’umuhanuzi Yesaya ngo “Ijwi ry’urangururira mu butayu ati ‘nimutunganye inzira y’Uwiteka, mugorore inzira ze.
[8] Ngaho nimwere imbuto zikwiriye abihannye, kandi ntimutangire kwibwira muti ‘Ko dufite Aburahamu akaba ari we sogokuruza!’ Ndababwira yuko ndetse Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye.
[10] Abantu baramubaza bati “None se tugire dute?”
[11] Arabasubiza ati “Ufite imyenda ibiri umwe awuhe
[16] Nuko Yohana abasubiza bose ati “Ni koko jyeweho ndababatirisha amazi ariko hazaza undusha ubushobozi, ndetse ntibikwiriye ko napfundura udushumi tw’inkweto ze. Uwo ni we uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro.
[18] Akomeza kubwiriza abantu ubutumwa bwiza, kandi abahuguza byinshi.
[21] Nuko abantu bose babatijwe, na Yesu amaze kubatizwa, agisenga ijuru rirakinguka,
[22] Umwuka Wera aramumanukira afite ishusho y’umubiri usa n’inuma, ijwi rivugira mu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda nkakwishimira.”

Ukundwa n’Imana, amahoro Yesu atanga asabe mu mutima wawe. Yohana yabaye integuza ya Yesu abwiriza ubutumwa bwiza ndetse aranamubatiza.

1️⃣ NIMUTUNGANYE INZIRA Z’UWITEKA, MUGORORE INZIRA ZE
Yohana, integuza ya Yesu ntiyigeze abwiriza ubutumwa yinginga, ahubwo yababwiye kwihana adaciye ku ruhande, ndetse bamwe bati : ni Eliya wazutse.

➡️ Hagati mu mpaka no gusubiranamo, ijwi ryumvikanira mu butayu, ijwi riteye ubwoba kandi rikomeye, nyamara ryuzuye ibyiringiro : ‘‘Nimwihane ; kuko ubwami bw’Uwiteka buregereje.’’ Iyo mbaraga nshya kandi idasanzwe, yakanguye ibitekerezo by’abantu. Abahanuzi bari barahanuye ibyo kuza kwa Kristo nk’igikorwa kiri kure ahazaza ; ariko none dore itangazo rivuga ko kwegereje. Uko Yohana yari ameze byatumye abamwumva basubiza ibitekerezo byabo inyuma ku bahanuzi ba kera. Imico ye n’imyambarire yasaga n’iy’umuhanuzi Eliya. Mu mwuka n’imbaraga nk’iza Eliya, yacyashye ku mugaragaro ubujura bwakorwaga mu gihugu cyose, kandi acyaha ibyaha byagaragaraga icyo gihe. Amagambo ye yari asobanutse, atyaye, kandi abasha kwemeza umuntu. Benshi bemera ko ari umwe mu bahanuzi bazutse. Maze igihugu cyose gihinda umushyitsi. Imbaga y’abantu yerekeza iyo mu butayu. (UIB 59.6)

2️⃣ YESU ABATIZWA
Yesu yicishije bugufi, aduha urugero rwiza rwo kubatizwa kandi atarigeze akora icyaha.

➡️ Ubwo Yesu yasabaga kubatizwa, Yohana yasubiye inyuma, aravuga ati, ‘‘ Ko ari jye wari ukwiriye kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze ?’’ Mu ijwi ryitonze nyamara rifite ububasha, Yesu aramusubiza ati: ‘‘Emera ubikore, kuko ari byo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.’’ Maze Yohana amaze kwemera, ajyana n’Umukiza muri Yorodani, amwibiza hasi mu mazi. ‘‘Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Mwuka w’Imana amanuka asa n’inuma amujyaho’’. UIB 63.5

➡️ Yesu ntiyabatijwe nk’uwicuza ibyaha bye. Yishushanyije n’abanyabyaha, atera intambwe tugomba gutera, kandi akora ibyo tugomba gukora. Imibereho ye yo kubabazwa no kwihangana nyuma yo kubatizwa kwe na byo byari icyitegererezo kuri twe. (UIB 64.1)

3️⃣AMAZINA Y’ABASEKURUZA BA YESU

?Guhera ku murongo wa 23 tubona ba Sekuruza ba Yesu. Ibisekuruza bwa Yesu ni ibyo kutwereka ko Kristu ari we Mesiya. Yagombaga kuzavuka mu rubyaro rwa Dawidi, akavukira i Betelehemu (kandi atariho ababyeyi be bari batuye), kandi ubwo buhanuzi bwose niko bwasohoye. Igisekuruza kirangirira kuri Adamu, Adamu w’Imana. Turi ab’Imana (um 38), Adamu yari uw’Imana.
⚠Muvandimwe Nshuti, ukuvuka no guteguriza Umukiza byari byarahanuwe uko bizagenda kandi byose niko byagenze.
Uyu munsi Integuza zo kugaruka kwe ni abizera, integuza Yohani umubatiza ntiyararikiraga ibyo abandi baryaga cg bambaraga, kandi agacyaha icyaha atanyuze ku ruhande. Integuza za none twitwara dute?

? YESU WATUBEREYE URUGERO RWIZA, TUBATIRISHE MWUKA ?

Wicogora Mugenzi.

2 thoughts on “WICOGORA MUGENZI II: LUKA 3: YOHANA UMUBATIZA ATANGIRA KWIGISHA NO KUBATIZA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *