Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cy’ubutumwa bwiza bwanditswe na MARIKO usenga kandi uciye bugufi.

? MARIKO 11
[12] Bukeye bwaho mu gitondo bamaze kuva i Betaniya, arasonza.
[13] Areba kure abona umutini uriho ibibabi, arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto. Nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona keretse ibibabi, kuko kitāri igihe cyo kwera kw’imitini.
[14] Arawubwira ati “Umuntu ntakarye ku mbuto zawe iteka ryose.” Abigishwa be barabyumva.
[20] Bukeye bwaho mu gitondo kare, bakigenda babona wa mutini wumye uhereye ku mizi.
[21] Petero yibutse ibyawo aramubwira ati “Mwigisha, dore wa mutini wavumye wumye.”

Ukundwa n’Imana, Gira umunsi w’umunezero. Nta cyiza nko kugaragara uko uri kandi nta kibi nko kugaragara uko utari.

1️⃣ KWISHUSHANYA
? “Ntabwo cyari igihe cy’umwero w’imitini, keretse mu duce tumwe; kandi ku misozi miremire ya Yerusalemu byavugwaga ko, ‘Igihe cyo kwera kw’imitini cyari kitaragera.’ Ariko muri uwo murima Yesu yagezeho, hari igiti cyagaragaraga ko gisumba ibindi byose. Cyari gifite ibibabi bitoshye byinshi. Uko bisanzwe, mbere y’uko umutini uzana ibibabi bitoshye, imbuto yawo ziba zaratangiye kuza. Bityo, umuntu yashoboraga kwizera ko iki giti cyuzuye amababi gifite imbuto. Nyamara uko umuntu yakibonaga byarashukanaga. Yesu yashakishije mu mashami yacyo yose, ava kuyo hasi agera hejuru asanga ari ‘ibibabi gusa.’ Byari ibibabi bicucitse gusa, nta kindi kiri mu mashami. Yesu yavuze amagambo yo kuwuvuma. Yaravuze ati: ‘Umuntu ntakarye ku mbuto zawe iteka ryose.’ UIB 392.2
⚠️ Nta cyiza nko kugaragara uko uri kandi nta kibi nko kugaragara uko utari.
➡️ “Mu iteka ryaciriwe igiti cy’umutini, Kristo agaragaza neza uburyo uku kwigaragaza uko umuntu atari ari bibi mu maso ye. Agaragaza ko umunyabyaha utiyoberanya aruta uwiyitirira ko akorera Imana, nyamara ntiyere imbuto ziyihesha ikuzo.” UIB 393.3
⁉️Wisuzumye, urinde muri abo?

2️⃣ ISENGESHO RYO KWIZERA
? Mariko 11:24
“Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.”
⚠️ “Noneho; nimusabe muzahabwa.
Nimusabe guca bugufi, ubwenge, umwete, kongererwa kwizera. Buri sengesho ryose rivuye ku mutima rizabona igisubizo. Gishobora kutaza nk’uko wari ubyiteze cyangwa mu gihe wagishakaga; ariko kizaza mu buryo no mu gihe gihuje neza kurushaho n’amakene yawe.” Prayer, p. 7.3
⚠️ Senga wizeye kandi utegereze igihe cy’Imana n’uburyo bwayo. Uyu munsi yejeje igaha umugisha, Imana iwuduheremo imigisha yayo.

? MANA TURINDE KWISHUSHANYA KANDI UTWIGISHE GUSENGA ISENGESHO RYO KWIZERA. ?

Wicogora Mugenzi

One thought on “MARIKO 11: YESU AVUMA IGITI CY’UMUTINI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *