Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cy’ubutumwa bwiza bwanditswe na MARIKO usenga kandi uciye bugufi.

? MARIKO 9
[42] Umuntu wese uzashuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ibyiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja.
[43] Ukuboko kwawe nikugucumuza uguce. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe, biruta ko wajya muri Gehinomu y’umuriro utazima ufite amaboko yombi.
[45] N’ikirenge cyawe, nikigucumuza, ugice: ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ikirenge kimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite ibirenge byombi.
[47] N’ijisho ryawe nirigucumuza urinogore. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw’Imana usigaranye ijisho rimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ikintu cyose cyakwitambika hagati yawe n’Imana gikwiye gukurwaho kugira ngo ijuru rikwishimire.

1️⃣ KUNOGORA IJISHO NO GUCA UKUBOKO
? “Niba kugira ngo umubiri ukire urupfu, ukuguru cyangwa ukuboko bikwiriye gucibwa, cyangwa ijisho rikanogorwa, mbega uburyo birushijeho ko umukristo yari akwiriye kuzibukira icyaha kirimbura ubugingo!” INI 192.3
⚠️ “Ingeso cyangwa imico yaganisha abantu mu cyaha, ndetse bikagayisha izina rya Kristo, bikwiye kwamaganwa ndetse bigakurwaho, nubwo byaba bisaba ikiguzi kiremereye. Icyagayisha Imana ntigishobora kugira uwo kiyobora kuri Kristo. Imigisha y’ijuru ntishobora kugera ku muntu wirengagiza amahame y’ukuri guhoraho. Icyaha kimwe cyimitswe mu mibereho y’umuntu cyangiza ingeso ze, kandi kikayobya n’abandi. Iyaba koko ikirenge cyangwa ukuboko byacibwaga, cyangwa ijisho rikanogorwamo kugira ngo turengere ubugingo bwacu buticwa n’icyaha, twajya twita cyane ku guhunga icyaha ngo turengere ubugingo bwacu.” UIB 299.3
➡️Uwiteka atubashishe guhunga icyaha n’igisa nacyo. Kuko ku bwacu ntibyashoboka uko abishaka.

2️⃣ ISENGESHO RIBASHA ABADAYIMONI

?Nyuma y’uko abigishwa ba Yesu bananiwe kwirukana umudayimoni ariko We akabirukana baje kwimwihererana ababwira ko uwo adakurwamo n’ikindi uretse kwiyiriza ubusa no gusenga.
✳️ “Ba bigishwa bandi icyenda bakomeje kwibaza ku ngingo ibabaje yerekeranye no gutsindwa kwabo; maze babonye bari kumwe na Yesu bonyine baramubaza bati: ‘Ni iki gitumye twebwe tutashoboye kumwirukana?’ Maze arabasubiza ati: ‘Ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti, Va hano ujye hirya, wahava kandi nta kizabananira. Ariko bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.’ Kwizera kwabo guke, kwababujije kuba hafi y’impuhwe za Kristo, kandi kudaha agaciro gakwiriye umurimo bashinzwe, byatumye badashobora gutsinda imbaraga z’umwijima.” UIB 292.5
⚠️ Hari ikintu utazigera unesha niba utajya usenga ngo uniyirize ubusa. Hari imbaraga mu gusenga no kwiyiriza ubusa. Imana iduhishurire iryo banga kandi itwigishe gusenga isengesho rinesha ubutware bw’umwijima.

? MANA DUHE GUHUNGIRA ICYAHA KURE KANDI UTWIGISHE GUSENGA ISENGESHO RINESHA UBUTWARE BW’UMWIJIMA. ?

Wicogora Mugenzi

One thought on “MARIKO 9: IJISHO RYAWE NIRIGUCUMUZA URINOGORE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *