Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cy’ubutumwa bwiza bwanditswe na MARIKO usenga kandi uciye bugufi.
? MARIKO 7
[5]Abafarisayo n’abanditsi baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo ya ba sekuruza, bagapfa kurisha ibyokurya intoki zihumanye?”
[13]nuko ijambo ry’Imana mukarihindura ubusa kugira ngo mukomeze imigenzo yanyu yababayemo akarande. Kandi hariho n’ibindi byinshi mukora nk’ibyo.”
[15]Ntakinjira mu muntu kivuye inyuma ngo kimuhumanye, ahubwo ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya. [
[17]Nuko avuye mu bantu yinjira mu nzu, abigishwa be bamubaza iby’uwo mugani.
[20]Aravuga ati “Ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya,
[27]Aramubwira ati “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyokurya by’abana ngo ubijugunyire imbwa.”
[28]Na we aramusubiza ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa zo ziri munsi y’ameza zirya ubuvungukira bw’abana.”
[29]Aramubwira ati “Ubwo uvuze utyo igendere, dayimoni avuye mu mukobwa wawe.”
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Icyigisho kirimo aha kiradukangurira gukuraho insika zose zitandukanya abantu Imana yaremye. Buri wese Imana ishaka kumuha agakiza, ntawe kagenewe kurusha abandi.
1️⃣INYIGISHO Z’IMIGENZO
?Abafarisayo n’abanditsi baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo ya ba sekuruza, bagapfa kurisha ibyokurya intoki zihumanye?”(Mk 7:5)
?Igihe ubutumwa bw’ukuri bugeze mu mutima bufite imbaraga, Satani ahagurutsa abakozi be kugira ngo batangire impaka ku bintu bito bidafite agaciro. Bityo agerageza kuvana intekerezo z’abantu ku kibazo nyamukuru. Iteka iyo igikorwa cyiza gitangijwe, hari abamenyereye kujya impaka z’urudaca, batangira guhangana ku byerekeye utuntu duto dukwiriye gukorwa, kugira ngo bavane intekerezo z’abantu ku by’ingenzi bikenewe. UIB 268.6
➡️Mbere yo kujya impaka ujye wita kuri iki: aho izi mpaka zirafasha kurushaho gusobanukirwa n’ingingo nyamukuru cg ni izitambamira ubutumwa Imana yari yageneye abantu bayo? Byaba byiza usengeye mu mutima uti”Mana undinde impaka zibangamira ukuri ushaka kutugezaho, umpe ibitekerezo bivuye iwawe.
♻️Iyo mihango ishingiye ku mabwiriza y’abantu, yasimbuye ibikorwa bikomoka ku Mana. Abantu batsimbarara ku migenzo yabo, bagaha agaciro imihango yabo, kandi bakagaragariza urwango abagerageza kubereka amakosa yabo. UIB 270.4
➡️Ibi niba utarabibona uzabibona. Imihango n’inyigisho byahimbwe n’abantu, bidafite aho byanditse muri Bibiliya, bihabwa agaciro kurusha ukuri Imana yandikishije mu ijambo ryayo. Shishoza utazagwa muri uyu mutego satani yari yaragushijemo abafarisayo.
2️⃣KURAHO IZO NSIKA MU MUTIMA WAWE
?Aramubwira ati “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyo kurya by’abana ngo ubijugunyire imbwa.”(Mk 7:27)
?Nubwo iki gisubizo cyasaga n’ikitavuguruza ivangura ry’Abayahudi, Yesu yashakaga gucyaha abigishwa be, kandi hanyuma baje kubisobanukirwa bamenya ko yabibutsaga ibyo yakundaga kubabwira, – yuko yazanywe ku isi no gukiza abantu bose bazamwemera. UIB 272.1
➡️Umuyuda nyawe n’ivangura ryabo nicyo gisubizo yari gutanga. Ariko Kristu yagira ngo ace akarongo kw’ivangura bagiriraga abatari abayuda, ngo n’igihe azaba yaragiye bazazirikane ko agakiza kareba inyokomuntu yose
♻️Umwuka watumye hajyaho urusika hagati y’Abayuda n’abatari Abayuda uracyakora n’uyu munsi. Ubwibone n’ivangura byashyizeho inkuta zikomeye hagati y’abantu b’ibika bitandukanye. UIB 274.1
➡️Ivangura n’ubwibone biva kuri satani, urukundo no guca bugufi ni umwuka uva ku Mana. Bimwe biganisha ku kurimbuka, ibindi ku bugingo bw’iteka. Ufite umudendezo wo guhitamo, ariko hitamo ubugingo ubeho. (Gutegeka 30:19)
?MWAMI MANA TUBASHISHE KUVA MU BIHIMBANO BY’ABANTU. DUKIZE KUGIRA IVANGURA IRYO ARIRYO RYOSE?
Wicogora Mugenzi