Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cy’ubutumwa bwiza bwanditswe MARIKO 6 usenga kandi uciye bugufi.
? MARIKO 6.
Mk 6:2-4,7,12,18-19,21-24,26
[2]Isabato isohoye aherako yigishiriza mu isinagogi, benshi babyumvise baratangara bati “Ibi byose uyu yabikuye he? Kandi ubu bwenge yahawe n’ibitangaza bingana bitya akora abikura he?
[3]Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda na Simoni? Bashiki be na bo ntiduturanye?” Ibye birabayobera.
[4]Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro keretse mu gihugu cy’iwabo, no mu muryango wabo no mu nzu yabo.”
[7]Bukeye ahamagara abo cumi na babiri, aherako atuma babiri babiri, abaha ubutware bwo gutegeka abadayimoni.
[12]Nuko baragenda bigisha abantu ngo bihane,
[18]Kandi Yohana yari yarabwiye Herode ati “Amategeko ntiyemera ko ucyura muka mwene so.”
[19]Ni cyo cyatumye Herodiya amuhigira, ashaka kumwica ntiyabona uburyo,
[21]Noneho uburyo buraboneka, ku munsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode ararika abatware be, n’abatwara ingabo n’abakire b’i Galilaya ngo baze mu birori.
[22]Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, Herode n’abashyitsi be baramushima. Umwami ni ko kubwira uwo mukobwa ati “Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.”
[23]Aramurahira ati “Icyo unsaba cyose ndakiguha, bona nuba umugabane wa kabiri w’ubwami bwanjye.”
[24]Arasohoka abaza nyina ati “Nsabe iki?”Aramusubiza ati “Saba igihanga cya Yohana Umubatiza.”
[26]Umwami arababara cyane, ariko kuko yarahiriye imbere y’abasangira na we, ananirwa kukimwima.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Tuganire ku masomo nka 3.
1️⃣ NAZARETI BANGA KUMWIZERA
?Igihe bahaga urwaho gushidikanya, imitima yabo yarushijeho kwinangira kubera ko bari bamaze umwanya muto bayoroheje. Satani yari yiyemeje byimazeyo ko uwo munsi amaso ahumye atagomba guhumurwa, cyangwa ngo abantu baboheye mu bucakara babohorerwe guhabwa umudendezo. Yakoranye umuhati mwinshi cyane ngo ababohere mu kutemera. UIB 151.6
➡️Kuza ku isi yiyoroheje akitwa umubaji, akabana nabo byababereye imbarutso yo guhusha intego. Ukuri gushobora kukugeraho kuvuye ku muntu urusha amashuri, gukomera, cg ubukuru… satani ashaka ko uguma mu kinyoma no mu kutizera, saba Kristu amugutsindire.
2️⃣ATUMA INTUMWA ZE
?Mu mahugurwa abigishwa bahawe, urugero rwiza rw’imibereho y’Umukiza rwabagizeho ingaruka ikomeye kurusha inyigisho z’amahame y’ibyanditswe bahabwaga. Igihe batandukanaga na we, amagambo ye, ijwi ndetse n’indoro bye byagarutse mu ntekerezo zabo. Akenshi iyo bagiranaga kumvikana gucye n’abanzi babo mu ibwirizabutumwa, basubiraga mu magambo ya Yesu, kandi igihe babonaga ko ayo magambo ahinduye abantu, byarabashimishaga cyane. UIB 235.2
➡️Imibereho ya Kristu yabigishaga kurusha amagambo, tuzirikane natwe ko ibyo dukora n’uburyo tubayeho byigisha kurusha ibyo tuvuga.
?Amagambo ya Kristu ahindura imitima, tujye tuyisunga.
3️⃣URUPFU RWA YOHANI UMUBATIZA
?Umutima wa Herode wari warabaye urutare kurusha igihe yahindishwaga umushyitsi n’amagambo ya Herodiya amusaba igihanga cya Yohana Umubatiza. Yari yaramaze igihe ababazwa n’icyo gikorwa kibi yakoze; ariko yageze aho umutimanama we urushaho kwangirika kubera imibereho ye yarangwaga no gukora ibyo yishakiye. Yari yarageze aho yinangira umutima kugeza ubwo yirata ko yahaye Yohana igihano gikaze kuko yatinyutse kumucyaha. UIB 496.1
➡️Ubwo yicaga Yohani, Herode byaramubabaje ariko akomera ku cyubahiro cye yanga kwisubiraho. Nyamara gukomeza inzira mbi byatumye arushaho kuba mubi.
?Kubabazwa n’ikibi wakoze, nyamara ntuhinduke, ntacyo bikumariye ahubwo ugenda urushaho kumenyera ibibi no kuba mubi kurushaho. Twirinde ikibi n’igisa na cyo.
?MANA DUHE KUMVIRA UKURI KW’ IJAMBO RYAWE NO KUKUGENDERAMO.
Wicogora Mugenzi