Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na MARIKO usenga kandi uciye bugufi.
?MARIKO 5,
[1]Bafata hakurya y’inyanja mu gihugu cy’Abagadareni.
[2]Yomotse, uwo mwanya umuntu utewe na dayimoni ava mu mva, aramusanganira.
[3]Yabaga mu mva, ntawari ukibona icyo ashobora kumubohesha n’aho waba umunyururu,
[6] Abonye Yesu akiri kure, arirukanka aramupfukamira,
[7]ataka ijwi rirenga ati “Duhuriye he Yesu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahirije Imana, ntunyice urupfu n’agashinyaguro”
[8](kuko yari amubwiye ati “Dayimoni we, muvemo!”)
[9] Aramubaza ati “Witwa nde?” Undi ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye, kuko turi benshi.”
[18] Acyikira mu bwato, wa muntu wari utewe n’abadayimoni aramwinginga ngo bajyane,
[19]ariko ntiyamukundira ahubwo aramubwira ati “Witahire ujye mu banyu, ubabwire ibyo Imana igukoreye byose n’uko ikubabariye.”
[20] Aragenda, atangira kwamamaza i Dekapoli ibyo Yesu yamukoreye byose, abantu bose barumirwa.
[21]Nuko Yesu agenda mu bwato asubira hakurya, abantu benshi bateranira aho ari iruhande rw’inyanja.
[22] Umwe mu batware b’isinagogi witwaga Yayiro araza, amubonye yikubita imbere y’ibirenge bye
[23]aramwinginga cyane ati “Agakobwa kanjye karenda gupfa, ndakwinginze uze ukarambikeho ibiganza byawe, gakire kabeho.”
[24] Aragenda ajyana na we, abantu benshi baramukurikira bamubyiga.
[25] Nuko hariho umugore wari mu mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi n’ibiri,
[27] Yumvise ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturuka inyuma akora ku mwenda we,
[28] kuko yari yibwiye ati “Ninkora imyenda ye gusa ndakira.”
[29] Uwo mwanya isōko y’amaraso irakama, amenya mu mubiri we yuko akize cya cyago.
[35]Akivugana na we haza abavuye kuri wa mutware w’isinagogi bati “Wa mwana ko yapfuye uracyaruhiriza iki umwigisha?”
[36] Ariko Yesu ntiyabyitaho abwira umutware w’isinagogi ati “Witinya izere gusa.”
[39] Nuko yinjiye arababaza ati “Ni iki gitumye musakuza kandi murira? Umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.”
[41]Amufata ukuboko aramubwira ati“Talisa, kumi” bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’ ”
[42] Uwo mwanya ako gakobwa karabyuka karagenda, kuko kari kamaze imyaka cumi n’ibiri kavutse. Uwo mwanya barumirwa cyane.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Usomye mu Wifuzwa ibihe igice cya 36, iby’uyu mugore wagize kwizera byagukora ku mutima, byagira icyo biguhinduraho. Yesu yakoze ibitangaza byinshi, ku bamwizera kandi n’uyu munsi aracyakora. Mwizere umusange wizeye, ni We uvuga bikaba yategeka bigakomera, mubwire ibyawe byose aragukiza.
1️⃣YESU KRISTU YIRUKANA ABADAYIMONI BENSHI
?..ataka ijwi rirenga ati “Duhuriye he Yesu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahirije Imana, ntunyice urupfu n’agashinyaguro”(Mk 5:7)
➡️N’uyu munsi hari abahakana ko Kristu ari umwana w’Imana, nyamara n’uruhande rumurwanya rwa satani rubyemera.
⏭️Irinde kumera nk’Abagadareni, babajwe n’ingurube (ubutunzi) bahomye aho gushimishishwa n’umwe muri bo ukijijwe ingoyi y’abadayimoni. Ikibabaje ni uko benshi bahitamo ubutunzi bugasimbura Imana mu bugingo bwabo, kandi burashira ntibunaguherekeze ikuzimu.
2️⃣AZURA AGAKOBWA KA YAYIRO
?Amufata ukuboko aramubwira ati“Talisa, kumi” bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’ ”Mk 5:41
?Ako kanya, imbaraga yinjiye mu mubiri wari urambaraye utumva. Imbaraga z’ubugingo zongeye gukora. Iminwa yarabumbuye iramwenyura. Amaso yifunguye nk’ay’umuntu ukangutse mu bitotsi, – UIB 232.1
➡️Kristu Mutangabugingo yavuze ko abamwizera niyo bapfa bazazukira ubugingo buharaho. K’umwizera, uru rupfu rudutwara abacu ni ibitotsi. Mwakire kuko umufite aba afite ubugingo.
2️⃣KUMUKORAHO UFITE KWIZERA
?Muri uko kumukoraho rimwe risa hari hakusanyirijwemo kwizera kw’imibereho ye, maze ako kanya ububabare n’intege nke bisimburwa n’imbaraga n’ubuzima butarimo umuze. UIB 232.3
?Ntabwo yakize binyuze mu kumukoraho inyuma, ahubwo yakize binyuze mu kwizera kwagundiriye imbaraga Ye y’ubumana. UIB 232.6
➡️Ntabwo gukora ku mwenda aribyo byamukijije. Ntabwo gukora ku musaraba cg kuri bibiliya cg mu kiganza cy’umukozi w’Imana, cg kwiyiriza ubusa kenshi n’ibikorwa byinshi aribyo byadukiza.
⏭️Kwizera kugundira imbaraga y’ubumana ya Kristu niko kwamukijije, niko kudukiza indwara z’imitima n’iz’umubiri. Izere Kristu wawe bwite, wikwizera ibya Kristu.
? MANA DATA TUBASHISHE KUKWEMERA NK’UMUKIZA WACU KANDI NIKO BIRI KOKO?
Wicogora Mugenzi.
5:“` KUMUKORAHO UFITE KWIZERA.
Ntucogore gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya MARIKO 5 usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 31 GICURASI 2021
? MARIKO 5
[6]Abonye Yesu akiri kure, arirukanka aramupfukamira,
[7]ataka ijwi rirenga ati “Duhuriye he Yesu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahirije Imana, ntunyice urupfu n’agashinyaguro”
[9]Aramubaza ati “Witwa nde?”Undi ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye, kuko turi benshi.”
[12]nuko baramwinginga bati “Twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo.”
[13]Arabakundira. Abadayimoni bamuvamo binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri zīsuka mu nyanja, zihotorwa n’amazi, zari nk’ibihumbi bibiri.
[16]Ababonye ibyabaye kuri uwo muntu n’ingurube babitekerereza abandi,
[17]baherako baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo.
[25]Nuko hariho umugore wari mu mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi n’ibiri,
[27]Yumvise ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturuka inyuma akora ku mwenda we,
[28]kuko yari yibwiye ati “Ninkora imyenda ye gusa ndakira.”
[29]Uwo mwanya isōko y’amaraso irakama, amenya mu mubiri we yuko akize cya cyago.
[35]Akivugana na we haza abavuye kuri wa mutware w’isinagogi bati “Wa mwana ko yapfuye uracyaruhiriza iki umwigisha?”
[41]Amufata ukuboko aramubwira ati“Talisa, kumi” bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’ ”
[42]Uwo mwanya ako gakobwa karabyuka karagenda, kuko kari kamaze imyaka cumi n’ibiri kavutse. Uwo mwanya barumirwa cyane
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Usomye mu Wifuzwa ibihe igice cya 36, iby’uyu mugore wagize kwizera byagukora ku mutima, byagira icyo biguhinduraho. Mariko 5, nta murongo wasimbuka, yisome yose.
1️⃣YESU KRISTU YIRUKANA ABADAYIMONI BENSHI
?..ataka ijwi rirenga ati “Duhuriye he Yesu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahirije Imana, ntunyice urupfu n’agashinyaguro”(Mk 5:7)
➡️N’uyu munsi hari abahakana ko Kristu ari umwana w’Imana, nyamara n’uruhande rumurwanya rwa satani rubyemera.
⏭️Irinde kumera nk’Abagadareni, babajwe n’ingurube (ubutunzi) bahomye aho gushimishishwa n’umwe muri bo ukijijwe ingoyi y’abadayimoni. Ikibabaje ni uko benshi bahitamo ubutunzi bugasimbura Imana mu bugingo bwabo, kandi burashira ntibunaguherekeze ikuzimu.
2️⃣AZURA AGAKOBWA KA YAYIRO
?Amufata ukuboko aramubwira ati“Talisa, kumi” bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’ ”Mk 5:41
?Ako kanya, imbaraga yinjiye mu mubiri wari urambaraye utumva. Imbaraga z’ubugingo zongeye gukora. Iminwa yarabumbuye iramwenyura. Amaso yifunguye nk’ay’umuntu ukangutse mu bitotsi, – UIB 232.1
➡️Kristu Mutangabugingo yavuze ko abamwizera niyo bapfa bazazukira ubugingo buharaho. K’umwizera, uru rupfu rudutwara abacu ni ibitotsi. Mwakire kuko umufite aba afite ubugingo.
3️⃣KUMUKORAHO UFITE KWIZERA
?Muri uko kumukoraho rimwe risa hari hakusanyirijwemo kwizera kw’imibereho ye, maze ako kanya ububabare n’intege nke bisimburwa n’imbaraga n’ubuzima butarimo umuze. UIB 232.3
?Ntabwo yakize binyuze mu kumukoraho inyuma, ahubwo yakize binyuze mu kwizera kwagundiriye imbaraga Ye y’ubumana. UIB 232.6
➡️Ntabwo gukora ku mwenda aribyo byamukijije. Ntabwo gukora ku musaraba cg kuri bibiliya cg mu kiganza cy’umukozi w’Imana, cg kwiyiriza ubusa kenshi n’ibikorwa byinshi aribyo byadukiza.
⏭️Kwizera kugundira imbaraga y’ubumana ya Kristu niko kwamukijije, niko kudukiza indwara z’imitima n’iz’umubiri. Izere Kristu wawe bwite, wikwizera ibya Kristu.
?MANA NZIZA DUHE KWIZERA KUZUYE GUTUMA TUGIRA GUKIRANUKA KWA KRISTU N’IMICO YE