Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na MARIKO usenga kandi uciye bugufi.

? MARIKO 1

[1]Itangiriro ry’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Umwana w’Imana.
[2]Nk’uko byanditswe n’umuhanuzi Yesaya ngo “Nuko ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izatunganya inzira yawe.”
[3]”Ijwi ry’urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka, Mugorore inzira ze.’ ”
[4]Ni ko Yohana yaje abatiriza mu butayu, abwiriza abantu iby’umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha.
[5]Abatuye mu gihugu cy’i Yudaya n’ab’i Yerusalemu bose barahaguruka baramusanga, ababatiriza mu ruzi Yorodani bavuga ibyaha bakoze.
[6] Yohana yari yambaye umwambaro w’ubwoya bw’ingamiya, abukenyeje umushumi. Ibyokurya bye byari inzige n’ubuki bw’ubuhura.
[7]Yabwirizaga avuga ati “Undusha ubushobozi azaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye kunama ngo mpfundure udushumi tw’inkweto ze.
[8]Jyeweho ndababatirisha amazi, ariko uwo we
azababatirisha Umwuka Wera.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Mu butumwa bwiza bwa Mariko (Markos) niho honyine Yesu yitwa umubaji (Mariko 6:3). Matayo yamwise umwana w’umubaji (Mat 13:55).Mureke muri iki gice ntitugaruke kubyo twavuzeho muri Matayo 3,4. Mwuka Wera atuyobore.

1️⃣IBIKUBIYE MURI UBU BUTUMWA

▶️Ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na Mariko,bugaragaza uwo Yesu ari we, Mesiya, Umwana w’Imana, Nyamara mu nkuru hagati, abantu bagorwa no gusobanukirwa n’uwo ariwe n’icyo aricyo, keretse gusa abadayimoni bamenye uwo ari we bakikubita hasi bahindishijwe umushyitsi n’amagambo ye akomeye.

➡️Kuba harimo ubwiru si uko aribwo byasobanuka neza, ahubwo muri uru rugendo rwo kwiga igitabo cya Mariko, tuzabona ko hari ihishyurwa ritangaje twahawe. Bishobora kwitwa ibyahishyuwe cg impamvu y’ibanga kandi bigaragara mu butumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na Marko, nyamara amaherezo icyari ubwiru cyose gikurwaho mu buryo butangaje, hasigara uguhishyurwa gukomeye kwa Kristo.

❇️Muri make Ubu butumwa bwa Yesu bwanditswe na Mariko, butwereka ko umwijima Yesu yaciyemo, ari ikiguzi cy’agakiza kacu, nyamara umusaraba ntabwo ari wo herezo ry’urugendo (Ibyigisho bya SS ,3Term,2,3)

2️⃣INTEGUZA YA YESU

?Ubwo Zakariya (SE wa Yohani umubatiza) yari i Yerusalemu mu rusengero ari mu mirimo yasabwaga gukora n’abatambyi yabarwagamo cyari gitahiwe, Ubufindo buramufata nk’uko umugenzo w’abatambyi wari uri ngo ajye mu rusengero gutwika imibavu ,…….ubwo yari ahagaze iruhande rw’igicaniro cy’izahabu mu cyumba cy’ahera ho mu buturo bwera, aramutswa indahiro y’ibyishimo no kumukomeza ngo:”Witinya Zakariya ibyo wasabye byumviswe,umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, uzamwite Yohana. Azakubera umunezero n’ibyishimo kandi benshi bazanezererwa kuvuka kwe, kuko azaba mukuru imbere y’Umwami Imana. Ntazanwa vino cg igisindisha cyose kandi azuzuzwa Mwuka wera.

❇️ Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z’umutima,yagombaga mbere nk’intumwa ya Yehova, ngo amurikire abantu umucyo w’Imana, yagombaga kuyobora intekerezo zabo mu nzira nshya. Yagombaga kuba urusengero rutuwemo na Mwuka w’Imana kugira ngo asohoze inshingano ye, yagombaga kuba muzima mu gihagararo, no mu biyekerezo ndetse afite imbaraga z’iby’umwuka. Nk’Umuhanuzi Yohana yagombaga gusanganya imitima ya ba se n’iy’abana, abatumvira Imana akabayobora mu bwenge bw’abakiranutsi, ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.(UIB 66,67)
➡️ Muvandimwe abakiriye Kristu muri iyi minsi nitwe ba Yohana umubatiza, nitwe dusabwa gutegura kuza bwa kabiri k’Umukiza w’abari mwisi. Igomwe ibyagutandukanya n’Imana, nka Yohani. Imana itubashishe.

3️⃣YESU ABATIZWA, AGERAGEZWA NA SATANI

?Ubwo Yesu yazaga kubatizwa, Yohani yamubonyemo imico idasanzwe atigeze abona mu wundi muntu uwo ariwe wese. Ubwiza bwe bwagaragazaga ubuziranenge buva ku Mana kandi ari ubwo kubahwa .
Ibyo Yohana yumvaga byari inkuru zishishana z’ibyaha byakozwe kandi yari yarahuye n’imitima ishengurwa n’umutwaro w’ibyaha bitagira akagero, ariko ntiyari yarahuye n’umuntu ufite impumeko mvajuru…..

▶️Ubwo Yesu yasabaga kubatizwa, Yohana yasubiye inyuma aravuga ati,”Ko ari jye wari ukwiriye kubatizwa nawe,none ni wowe unsanze”? Mu ijwi ryitonze kandi rifite ububasha, Yesu aramusubiza ati:”Emera ubikore kuko aribyo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.”Maze Yohana amaze kwemera, ajyana n’Umukiza muri Yorodani, amwibiza hasi mu mazi. Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Mwuka w’Imana amanuka asa n’inuma amujyaho”.

❇️Yesu ntiyabatijwe nk’uwicuza ibyaha. Yishushanyije n’abanyabyaha, atera intambwe tugomba gutera, kandi akora ibyo tugomba gukora, imibereho ye yo kubabazwa no kwihangana nyuma yo kubatizwa kwe, nabyo byari icyitegererezo kuri twe.
(UIB 75)

⁉️Nshuti Mukundwa satani azi ibihe byacu, twaba tuguwe neza cg nabi, Ubwo Yesu yari yiherereye atekereza kuby’inshingano ye nibwo satani yabonye ko ari igihe cyiza cyo kumugerageza. Wowe ugeragerezwa kuki, ryari?

▶️Ba maso kuko urugamba satani arwana ni urwo kukuvutsa agakiza, Yesu yarwanye urwo rugamba ararutsinda, nawe n’umwishingikirizaho ukamwizera azagutsindishiriza.

? MANA Y’URUKUNDO N’IMBABAZI TUBASHISHE GUTSINDA IBIGERAGEZO BYA SATANI?

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *