Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 28 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na MATAYO usenga kandi uciye bugufi.

? MATAYO 28:
[1] Nuko umunsi w’isabato ushize, ku wa mbere w’iminsi irindwi, umuseke wenda gutambika, Mariya Magadalena na Mariya wundi bajya kureba cya gituro.
[2] Habaho igishyitsi cyinshi, kuko marayika w’Umwami Imana yari amanutse avuye mu ijuru, abirindura igitare acyicaraho.
[3] Ishusho ye yasaga n’umurabyo, n’imyenda ye yeraga nk’urubura.

[4] Ba barinzi bamubonye bagira ubwoba bahinda imishitsi, basa n’abapfuye.
[11] Bakigenda, bamwe muri ba barinzi bajya mu murwa babwira abatambyi bakuru ibyabaye byose.
[12] Bateranira hamwe n’abakuru bajya inama, bagurira abasirikare ifeza nyinshi
[13] bati”Mujye muvuga muti ‘Abigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.’

[14] Umutegeka naramuka abyumvise tuzamwemeza, namwe tuzabakiza amakuba.”
[18] Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati”Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.
[19] Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,
[20] mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”

? Ukundwa n’Imana, amahoro atangwa n’ijuru abe muri wowe. Muri Matayo 28 turahabona gutsinda bidasubirwaho by’Iteka ryose kwa Kristu. Umwami atsinze urupfu, urupfu rumizwe no kunesha, turacunguwe.

1️⃣ KUNESHA URUPFU

? Ba basirikari b’intwari batigeze bagira imbaraga za kimuntu batinya, dore bahindutse nk’imfungwa zitwawe bunyago hadakoreshejwe inkota cyangwa icumu. Ntabwo babonye isura y’umurwanyi ufite umubiri upfa, ahubwo ni isura y’ingabo ikomeye bihebuje yo mu ngabo z’Uhoraho. Iyi ntumwa niyo yagiye mu mwanya Satani yavuyemo akagwa. Ni ya yindi yatangaje inkuru y’ivuka rya Kristo ku misozi y’i Betelehemu.
?Isi yahindaga umushyitsi uko yazaga ayegera, ingabo z’umwijima zirahunga, kandi abirinduye ibuye bisa naho ijuru rimanukiye isi. Abasirikari bamubonye ahirika iryo buye nk’uhirika akabuye k’isarabwayi, maze bumva atera hejuru ati: “Mwana w’Imana, sohoka So araguhamagaye.” Babonye Yesu asohoka mu gituro, bumva abwira icyo gituro cyasataguritse ati: “Nijye kuzuka n’ubugingo.” Ubwo yasohokanagamo ubutware n’ikuzo, inteko z’abamarayika bubamye imbere ye baramya Umucunguzi, bamwakiriza indirimbo z’ibisingizo. UIB 531.3
➡️Niba wari ugishidikanya, menya neza ko agakiza kabonerwa muri uyu Mwami wazutse gusa. Nibwo buryo bwonyine bwahiswemo n’Imana bwo gucungura umuntu. Izindi nzira ni ibimbano by’abantu bitatugeza ku gakiza Imana iduhera ubuntu iyo twizeye.

2️⃣ UBUHAMYA BW’ABASIRIKARE
? Bahamije kuzuka kwa Kristo badagadwa kubera ubwoba kandi mu maso habo hataye ibara. Abo basirikari bavuze ibintu byose nk’uko bari babibonye; nta mwanya bari babonye wo kugira ikindi batekereza cyangwa bavuga usibye ukuri. Mu mvugo ibabaje baravuze bati, wa Mwana w’Imana wari wabambwe; twumvise marayika amwita Umutware w’Ijuru, Umwami w’icyubahiro. UIB 532.3

➡️Ubu buhamya bugeze ku batambyi banze guhinduka ngo bemere ukuri bave ku izima, bakizwe; kubera gukunda ibyubahiro by’isi. N’uyu munsi hari ababwirwa ukuri bakumva ari ko, ariko bagasanga mu guhinduka hari iby’isi bahomba, bagahitamo kukwirengagiza, cg gufata impu zombi ntibamaramaze.
⁉️ Wowe Yesu Kristu wazutse uramwemera? Waramwiyeguriye cg wimitse uwundi mwami mu bugingo bwawe (ubutunzi, ibyubahiro...)?

3️⃣ INSHINGANO IKOMEYE
?Yesu akizuka yatangaje itangazo rikomeye: “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.” Mat 28:18. Iyi ntsinzi yatumye Yesu aha abazamwemera bose inshingano ikomeye yo guhindura abantu bose abigishwa be. Yesu ntiyasabye abe guhindura abantu abayoboke b’amadini ahubwo yabasabye guhindura abantu bose abigishwa be. Niba uzi Yesu, ibuka ko ari inshingano yawe kuba uteza impinduka kandi ukongera abigishwa b’ubwami bwe.

✳️ “Ubutumwa bwiza ntibukwiye gutangwa nk’inyigisho idafitiye akamaro ubugingo, ahubwo bukwiye kuvuganwa imbaraga nzima ihindura ubugingo. Imana yifuza ko abakira ubuntu bwayo baba abahamya b’imbaraga y’ubwo buntu. Abamurwanyaga yabakiranaga ineza; iyo bihannye, akabaha ku Mwuka we mvajuru, akabashyira mu mwanya w’icyubahiro wo kwizerwa, hanyuma akabohereza mu batumvira kubamenyesha imbabazi ze ziheranije. Yifuza ko abagaragu be barangwa no kugira ubuhamya bugaragaza ko kubwo ubuntu bwe, abantu babasha kugira imico isa n’iye, kandi bakabasha kwishimira mu byiringiro by’urukundo rwe rutangaje. Yifuza ko tugira ubuhamya bwerekana ko atabasha kunyurwa igihe cyose inyokomuntu itaramugarurirwa ngo inakomorerwe isubizwa amahirwe yayo azira inenge yo kuba abahungu n’abakobwa be.” UIB 562.3
➡️ Iyi nshingano Yesu yari azi ko ikomeye aduha ubwishingizi: “Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Mat 28:20. Uragenda ku murimo cg urasigaye? Hitamo igikwiriye n’ibindi uzabyongererwa.

? MANA NZIZA, DUHE KUZUKANA NA KRISTO, TUVUKA UBWA KABIRI KOKO ATARI MU MAGAMBO. TUBASHISHE TWESE KUBA MU MURIMO WAWE, UBANAMO NATWE.?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “MATAYO 28: GUTSINDA BIDASUBIRWAHO BY’ITEKA RYOSE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *