Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 27 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na MATAYO usenga kandi uciye bugufi.

? MATAYO 27:
[1] Umuseke utambitse, abatambyi bakuru bose n’abakuru b’ubwo bwoko bigira inama yo kwica Yesu.
[2] Baramuboha, baramujyana bamushyira umutegeka Pilato.
[3] Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n’abakuru bya bice by’ifeza mirongo itatu ati
[4] “Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.” Ariko bo baramusubiza bati”Biramaze! Ni ibyawe.”
[5] Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika.

[12] Abatambyi bakuru n’abakuru baramurega, ariko ntiyagira icyo yireguza na hato.
[20] Ariko abatambyi bakuru n’abakuru boshya abantu ngo basabe Baraba, bicishe Yesu.
[21] Nuko umutegeka yongera kubabaza ati”Muri abo bombi, uwo mushaka ni nde nkamubabohorera?” Bati”Ni Baraba.”
[22] Pilato arabasubiza ati”Yesu witwa Kristo ndamugira nte?” Bose bati”Nabambwe!”
[23] Na we arababaza ati”Kuki? Yakoze cyaha ki?” Ariko barushaho gusakuza cyane bati”Nabambwe!”
[24] Nuko Pilato abonye ko arushywa n’ubusa, ahubwo ko barushijeho gushega, yenda amazi akarabira imbere y’abantu ati”Jyeweho nta cyaha kindiho ku bw’amaraso y’uyu mukiranutsi, birabe ibyanyu.”

[45] Uhereye ku isaha ya gatandatu haba ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaha ya cyenda.
[46] Maze ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati”Eli, Eli, lama sabakitani?” Bisobanurwa ngo”Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”
[47] Ariko bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati”Umva wa mugabo arahamagara Eliya.”

[48] Uwo mwanya umwe muri bo arirukanka, yenda sipongo ayuzuza inzoga isharira, ayishyira ku rubingo arayimushomesha.
[49] Ariko abandi bati”Ba uretse turebe ko Eliya aza kumukiza.”
[50] Ariko Yesu yongera kuvuga ijwi rirenga, aratanga.

? Ukundwa n’Imana, amahoro atangwa n’ijuru abe muri wowe. Iki gice kiratwereka ugusohozwa kw’ibyavuzwe mu Itangiriro 3:15. Yesu yari azi ko aramutse asabye Se, abamarayika bari guhita baza bakamutabara. Ariko byari ngombwa ko agirirwa nabi akababazwa n’abagome kugira ngo asohoze inama y’agakiza. III 99.1

1️⃣ GUHITAMO NABI
? Satani yatumye Abayuda bafata Yesu na Baraba babashyira ku munzani maze basanga Yesu ari uw’agaciro gake bifuza kumukura mu maso yabo. Yesu yanzwe urwango Imana yanga icyaha kugira ngo umuntu akundwe urukundo Imana ikunda Umwana wayo. Inzira igana i Kaluvari yabaye inzira ikakaye kuko Satani niwe wari Kapiteni w’ibitero byagabwaga ku Mukiza wacu. Dushimire Yesu ko no muri iyo nzira yahacanye ubutwari kugira ngo umuntu akizwe ubugwari.
✳️ “Abantu babi bagize icyo gitero bakomeje gushinyagurira Umukiza bayobowe na Satani. Wari umugambi wa Satani wo kubabaza Yesu ngo bitume yihimura niba bishoboka, cyangwa se ngo akore igitangaza cyatuma yivana muri uko gushinyagurirwa, bityo ananirwe kugera ku mugambi w’agakiza. Iyo aza kugira ikizinga gito mu mibereho ye ya kimuntu, iyo aza kunanirwa kwihanganira icyo kigeragezo gikomeye, Umwana w’intama w’Imana ntiyari kugera ku rugero rw’igitambo gishimwa, kandi ugucungurwa kwa muntu kwari kuba kunaniranye. Ariko uwar’ufite ububasha bwo gutegeka abamarayika b’ijuru bakaza kumurwanirira — Uwar’ushoboye kwirukana abagize igitero bagahunga bafite ubwoba akoze ku mbaraga z’ubumana bwe — yemeye gucishwa bugufi atuje kandi arashinyagurirwa ku buryo buteye isoni.” UIB 499.6
➡️ Umuntu yarakunzwe cyane ku buryo Imana yemeye kwijishura umwana wayo kugira ngo agakiza kacu gashoboke. Yesu yariyibagiwe kugira ngo umuntu yibukwe mu ijuru. Ibuka aho umuntu yavuye maze wakire Uwagukunze utararemwa. Muhitemo ubu aracyari ku ntebe y’imbabazi.

2️⃣ BIRARANGIYE
? Abantu bategereje iherezo ry’ibyo byabaga biteye ubwoba bacecetse. Izuba ryongeye kumurika, ariko umusaraba wo wari ukigoswe n’umwijima. Maze mu buryo butunguranye wa mwijma uva ku musaraba, bityo mu ijwi nk’impanda ryumvikanaga neza kandi ryasaga n’iryirangira mu byeremwe byose, Yesu ararangurura ati: “Birarangiye!” “Data mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.” Luka 23:46. Umucyo wagose umusaraba maze mu maso h’Umukiza harabagirana ubwiza bumeze n’izuba. Nuko umutwe we awubika ku gituza maze araca. III 114.2
➡️Iki gikorwa gishoje Kistu yari atahukanye intsinzi, yari yihererejeho amahanga yose, yari apfuye urupfu rw’iteka, kugira ngo abamwizera Bose duhabwe ubugingo bw’iteka. Ng’uku uko agakiza tubonera ubuntu, kabonetse hamanetse amaraso y’Umuremyi nk’uko Yohani 1:1-3 hatubwira ko byose ari We wabiremye.
⁉️Urabura iki ngo umwizere? Mana dukize kutizera.??

? MANA Y’URUKUNDO N’IMBABAZI TUBASHISHE GUHITAMO GUKIZWA KU. BW’IGITAMBO CYATAMBIWE I KARUVARI?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “MATAYO 27: INAMA Y’AGAKIZA ISOHOZWA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *