Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 26 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na MATAYO usenga kandi uciye bugufi.

? MATAYO 26:
[6] Yesu ari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe,
[7] umugore aza aho ari afite umukondo w’amavuta meza, ameze nk’amadahano y’igiciro cyinshi cyane, ayamusuka ku mutwe yicaye arya.
[8] Abigishwa babibonye bararakara bati”Aya mavuta apfiriye iki ubusa,
[9] ko yajyaga kugurwa impiya nyinshi zigafasha abakene?”
[10] Ariko Yesu abimenye arababaza ati”Uyu mugore muramuterera iki agahinda, ko ankoreye umurimo mwiza?
[11] Abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.

[36] Maze Yesu agerana na bo ahitwa i Getsemani, abwira abigishwa be ati”Nimube mwicaye aha nigire hariya nsenge.”
[37] Ajyana Petero na bene Zebedayo bombi, atangira kubabara no guhagarika umutima cyane.
[38] Maze arababwira ati”Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica. Mugume hano, mubane maso nanjye.”
[39] Yigira imbere ho hato arunama, arasenga ati”Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”
[40] Agaruka aho abigishwa bari asanga basinziriye, abaza Petero ati”Harya ntimubashije kubana maso nanjye isaha imwe?

[41] Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”
[55] Uwo mwanya Yesu abaza igitero ati”Harya muhurujwe no kumfata nk’uko muzira umwambuzi,mufite inkota n’inshyimbo? Nicaraga mu rusengero iminsi yose nigisha, kuki mutamfashe?
[56] Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bisohore.” Nuko abigishwa bose baramuhana, barahunga.
[57] Abafashe Yesu bamujyana kwa Kayafa Umutambyi mukuru, ari ho abanditsi n’abakuru bari bateraniye.

Ukundwa n’Imana, amahoro atangwa n’ijuru abe muri wowe. Twatangiye Matayo tubona uburyo satani yashatse kwica Yesu ari uruhinja, mu gice cya 4 twabonye uburyo yageragejwe ariko noneho Matayo 26, turahabona isibaniro ry’urugamba. Dusabe Imana kugirango tubashe kugira icyo twungukiramo.

1️⃣ URWITWAZO RWO KUGOMA
? Umugore aza aho ari afite umukondo w’amavuta meza, ameze nk’amadahano y’igiciro cyinshi cyane, ayamusuka ku mutwe yicaye arya.(Matayo 26:7)
Mariya yakundaga Umwami we. Yari yaramubabariye ibyaha byinshi, kandi yari yarazuye musaza we Lazaro yakundaga cyane, bityo yatekereje ko nta kintu gifite agaciro gakomeye ataha Yesu. Uko ayo mavuta yari arushijeho guhenda ni ko yabonaga ko yarushaho kuyakoresha akerekana ko ashima Umukiza we ayamusukaho. III 92.2

➡️ Nubwo ibicantege byari byinshi ariko Yesu yakomejwe n’uyu mubavu w’uyu mugore. Nubwo abandi bose bari kumuhāna, Yesu yakomejwe n’agaciro uyu mugore yamuhaye. Umutima unyuzwe n’imbabazi za Yesu niwo wateye uyu mugore guha Umukiza We impamba igana i Kaluvari ku musaraba.

2️⃣ ISAHA ITEYE UBWOBA

?Satani yamaze igihe yitegura urugamba rw’i Getsemane ashaka kuburizamo gucungurwa k’umuntu ariko na Yesu yarwiteguye akomeje kugira ngo ahazaza ha muntu hatekane.
✳️ “Ubwo Kristo yumvaga ubumwe bwe na Se buvuyeho, yatinye ko muri kamere ye ya kimuntu atazashobora guhangana n’urugamba yari hafi kurwana n’imbaraga z’umwijima. Igihe Kristo yageragezwaga mu butayu, ikiremwamuntu cyari ahakomeye. Ariko Kristo yaranesheje. Ariko ubu noneho umushukanyi yaje yiteguye kurwana urugamba rukomeye kandi ruheruka. Kandi mu gihe cy’imyaka itatu y’umurimo wa Kristo, umushukanyi yakomeje kwitegura. Yari azi ko ari mu mazi abira. Yari azi ko natsindwa uru rugamba, ibyiringiro bye byo kuba umutware bizayoyoka; amahanga y’isi akegukanwa na Kristo; maze akamburwa ubutware ndetse akajugunywa hanze. Ariko iyo Satani aza kunesha, isi yari guhinduka ubwami bwe, kandi ikiremwamuntu cyari guhinduka imbata ya Satani ibihe byose.” UIB 466.4
⚠️ Igihe Umukiza yatereranwaga n’abigishwa be, yemeye abikunze kwiranguza igikombe cy’umubabaro maze i Getsemane ahakura intsinzi y’icyaha.

? MANA Y’URUKUNDO N’IMBABAZI TUBASHISHE KU MASO MURI IYI SAHA IKOMEYE?

Wicogora Mugenzi.

2 thoughts on “MATAYO 26: ISAHA ITEYE UBWOBA”
  1. Uwiteka wateguye neza urugamba rukomeye rwo kuducungura Kandi koko wabigezeho utubonera intsinzi, turagusaba ngo utubashishe kuba maso twitegura ibihe bikomeye twenda kwinjiramo ngo tuzabashe kuguhamya, atari mu gihe kizaza ahubwo guhera none. Amina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *