Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 25 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na MATAYO usenga kandi uciye bugufi.
? MATAYO 25:
[1] “Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe.
[2] Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge.
[3] Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n’amavuta,
[4] ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n’amatabaza yabo.
[5] Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira.
[13] “Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.
[31] “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe.
[32] Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene,
[33] intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso.
[34] Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi,
[35] kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira,
[36] nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.’
[40] Umwami azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.’
[41] “Azabwira n’abari ibumoso ati ‘Nimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka watunganirijwe Umwanzi n’abamarayika be,
[42] kuko nari nshonje ntimumfungurire, nari mfite inyota ntimwampa icyo nywa,
[43] nari umushyitsi ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nari umurwayi no mu nzu y’imbohe ntimwansura.’
? Ukundwa n’Imana, amahoro atangwa n’ijuru abe muri wowe. Iki gice cyongeye kutwereka ubutabera bw’Imana. Rya jwi ryuje urukundo kandi ryinginga rirarikira umunyabyaha gusanga Yesu Kristo kugira ngo abone imbabazi n’amahoro, ni ryo ku munsi w’urubanza rizabwira abanze imbabazi ze riti: “Nimuve aho ndi, mwa bivume mwe.” (Matayo 25:41).
1️⃣ IBIBINDI BIRIMO UTWENGE TWINSHI
? Abantu bamwe batekereza ko bujujwe Mwuka Wera kubera ko babatijwe bityo ibintu byose bikaba ari amahoro kuri bo kandi ko nta kindi kintu icyo ari cyo cyose bakeneye gukora. Ibi D.L. Moody yagize icyo abivugaho muri aya magambo, “Benshi batekereza ko ubwo bigeze kuzuzwa [Mwuka Wera] inshuro imwe, ubwo bujujwe by’iteka ryose. Nshuti yanjye, turi ibibindi birimo utwenge twinshi; ni ngombwa ko tuguma munsi y’isoko kugira ngo dushobore guhora twuzuye .(Intambwe zigeza umuntu ku bubyutse P.61).
⏯️ Mu mugani w’abakobwa cumi: Matayo 25:1-13 “Imimerere y’itorero ishushanywa n’abakobwa b’abapfu, ivugwa na none nk’imimerere y’itorero rya Lawodokiya (E.G. White, Review and Herald, August,19,1890)
Bose baboneje amatabaza yabo kandi amatabaza yabo yose yarakaga; nyamara amatabaza yaka akenera amavuta. Amavuta yarakoreshejwe. Nyuma y’umwanya muto, batanu muri bo babonye ko amatara yabo ari kuzima. Amatabaza y’abakobwa b’abapfu yabashije kwaka umwanya muto, bitwereka ko hari ikintu cya Mwuka Wera bari bafite. Nyamara nticyari gihagije. Hari hari amavuta akabije kuba make. Iryo ni ryo tandukaniro ryonyine ryari rihari.(Intambwe zigeza umuntu ku bubyutse P.37).
➡️Igihe cyose dusenga, tujye dusaba kuzuzwa Mwuka Wera.
2️⃣ GUKANGURWA N’URUSAKU RWA MU GICUKU
? Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira. Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo, ‘Umukwe araje! Nimusohoke mumusanganire!’ Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo.” Ku mpeshyi y’umwaka wa 1844, hagati muri icyo gihe byari byaratekerejwe mbere ko iminsi 2300 yagombaga kurangira, no ku muhindo w’uwo mwaka, aho baje gusanga ko ya myaka igera, ubutumwa bwavuzwe mu magambo y’Ibyanditswe Byera ngo, “Dore, Umukwe araje!” II 399.2
♦️Icyateye abantu kugira iyi myumvire ni uko bavumbuye ko itegeko ry’umwami Artaxerxes ryo gusana Yerusalemu (itegeko ryabaye intangiriro y’igihe cy’iminsi 2300) ryashyizwe mu bikorwa mu muhindo w’umwaka wa 457 mbere ya Kristo aho kuba mu itangira ry’uwo mwaka nk’uko bamwe bari barabyizeye mbere. Iminsi 2300 yabazwe bahereye ku muhindo w’umwaka wa 457 kandi irangira mu muhindo w’umwaka wa 1844. II 399.3
? Nta gutwarwa n’ibyishimo by’indengakamere wabonaga mu bantu ahubwo wababonanaga kwisuzuma mu mitima, kwihana ibyaha no kwitandukanya n’iby’isi. Kwitegura kujya gusanganira Umukiza ni wo mutwaro wari uremereye iyo mitima yari ishengutse. Bakomezaga gusenga bihanganye kandi bakiyegurira Imana batizigamye. II 401.2
⏯️ Igihe bari bategereje cyarahise maze Umukiza wabo ntiyaza. Bari bategereje kugaruka kwe bafite ibyiringiro bidahungabanywa, none ubu babaye nk’uko byagendekeye Mariya ubwo yageraga ku mva y’Umukiza maze agasanga irimo ubusa, bityo agataka aboroga ati: “Bakuyemo Umwami wanjye sinzi aho bamujyanye.” 536 II 404.1
3️⃣ GUKIRANUKA MU BIKE
? Umugaragu w’Imana Pawulo aragira ati: “Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa (Abaroma 8:18;21)”Niko bimeze, Imana irashaka abantu bameze nka Eliya, Natani na Yohana Umubatiza — irashaka abantu bazavuga ubutumwa bwayo uko buri, kandi batitaye ku ngaruka [bwabagiraho]; abantu bazavuga ukuri bashize amanga nubwo byabasaba kubura ibyo bafite byose. AnA 126.2
⏯️ Mu gihe cy’akaga, igihe imbaraga n’ubutwari bya bose bikenewe, Imana ntishobora gukoresha abantu bagira ubwoba bwo guhagararira ukuri badakebakeba. Irahamagara abantu bazarwanya ikibi bakiranutse, bahangane n’ibinyabutware n’ibinyabushobozi, n’ibihangange bitegeka iyi si y’umwijima, ari byo za ngabo zigira nabi ziba ahantu ho mu ijuru. 3 Abantu nk’abo ni bo Imana izabwira aya magambo ngo: “Nuko, nuko, mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.” Matayo 25:23. AnA 127.1
⚠️ Ku iherezo ry’uru rugendo, tuzasobanukirwa neza ko twacumujwe n’akamanyu k’umutsima kandi tuzasobanukirwa ko n’ibyo twakiranutsemo byose bimeze nk’ubushwambagara bufite ibizinga (Yesaya 64:5)
? MANA Y’URUKUNDO N’IMBABAZI TUBASHISHE GUHORA KU ISOKO KUGIRANGO DUHORE TWUZUZWA MWUKA WERA?
Wicogora Mugenzi.
Amena. Uwiteka adusukire Mwuka Wera kuko ariwo udushoboza kugendera mu bushake bwa Data.