Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 24 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na MATAYO usenga kandi uciye bugufi.
? MATAYO 24
[1]Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y’urusengero.
[2]Arababwira ati “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”
[3]Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati “Tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?”
[4]Yesu arabasubiza ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya,
[5]kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi.
[6] Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.
[7]Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe.
[8]Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.
[9]”Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye.
[10]Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane.
[11]N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi.
[12]Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja.
[13]Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.
[14]Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Yesu yakomeje kuburira intumwa ze ndetse n’abazamwizera bose ko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kandi iyo mi nsi natwe twayigezemo wirinde utayombywa n’abiyita Kristo.
1️⃣INZU YANYU MUYISIGIWE ARI UMUSAKA
?Ubwo Yesu yari yiherereye wenyine, Petero na Yakobo na Yohana na Andereya baje aho ari ubwo yari yicaye ku musozi wa Elayono. baramubwira bati,”Tubwire ibyo bizaba ryari n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?
❇️Yesu ntabwo yasubije abigishwa be atatandukanije kurimbuka kwa Yerusalemu no kugaruka kwe.Ibyo bihe byombi yabisobanuriye hamwe. Iyo Yesu aza kugaragariza abigishwa be ibyendaga kuba nk’uko yabirebaga, ntabwo bo bari gushobora kwihanganira kubona ibiteye ubwoba byarimo.Yabagiriye impuwe maze asobanurira hamwe ibyo bihe bikomeye uko ari bibiri arekera abigishwa umurimo wo kuzishakira ubwabo icyo bisobanuye.
▶️Igihe yavugaga ibyo kurimbuka kwa Yerusalemu, amagambo ye y’ubuhanuzi yavugaga n’ibizaba hanyuma yaho kugeza ubwo Umwami Yesu azahaguruka ku ntebe ye kugira ngo ahane abatuye isi kubera ibyaha byabo
Ubwo isi izashyira ahagaragara amaraso, kdi ubwo izaba itagishoboye guhisha abishwe bo muri yo,aya magambo ntabwo yabwiwe abigishwa be gusa, ahubwo yabwirwaga n’abazabaho mu bihe biheruka by’amateka y’iyi si.
(UIB 493,494)
➡️Nawe ushobora kuba ufite ikibazo nk’icyo intumwa zari zifite ngo ibi bizaba ryari?Nk’uko Yesu yabasubije, natwe iki gisubizo ni ibyacu. Duhore twiteguye.
2️⃣MWIRINDE
?Ijambo Yesu yabwiye abigishwa be n’uyu munsi ararikubwira ngo:”MWIRINDE hatagira umuntu ubayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ni njye Kristo, bazayobya benshi, hazaduka ba mesiya benshi b’ibinyoma biyitirire gukora ibitangaza, kandi bazavuga ko igihe cyo gucungurwa kw’Abayahudi kigeze. Abo bazayobya benshi. (UIB 494)
❇️Mukundwa, ntacyo Bibiliya itavuze, ” Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y’ijuru”.(Umubw 1:9)
Kebuka hirya no hino uzumva abiyita Kristo, abandi bahanure abandi bakize abarwayi,….kdi ibyo byose babyitirira Kristo .
Shishoza neza rero kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo nibatavuga ibijyanye n’iryo jambo, nta museke uzabatambikira. Ntimuyobe, saba Imana ikubashishe kumva no kubona ibyo Imana ishima.
3️⃣UKO BIZAMERA UBWO YESU AZAGARUKA
?Kristo yakomeje ababwira uko isi izaba imeze mu gihe cyo kugaruka kwe:”Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba, kuko nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure bararyaga, baranwaga bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Niko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba (UIB496,497)
➡️Uko ingeso z’abantu zari mbi, n’uyu munsi niko bimeze, bateye Imana umugongo, banga gukora ibyo Uwiteka ashima ibyo byose nibyo byatumye barimbuka kdi n’uyu munsi abatuye isi bakigendera mu nzira nk’izo nabo bazarimbuka.
? DATA MWIZA TUBASHISHE KUBAHIRIZA AMATEGEKO WANDIKISHIJE MAZE UDUHE KUKUGIRIRA IBYIRINGIRO BISHYITSE ?
Wicogora Mugenzi.