Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na MATAYO usenga kandi uciye bugufi.

? MATAYO 23:

[1] Maze Yesu avugana n’iteraniro ry’abantu n’abigishwa be ati
[2] “Abanditsi n’Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose.
[3] Nuko rero ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, ariko imigenzo yabo mwe kuyikurikiza kuko ibyo bavuga atari byo bakora.
[4] Bahambira imitwaro iremereye idaterurwa bakayihekesha abantu ku ntugu, ariko ubwabo ntibemere kuba bayikozaho n’urutoki rwabo.
[12] Uzishyira hejuru azacishwa bugufi, uzicisha bugufi azashyirwa hejuru.
[13] “Ariko mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwugarira ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo, namwe ubwanyu ntimwinjiremo kandi n’abashaka kwinjiramo ntimubakundire.

[14] Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko murya ingo z’abapfakazi, kandi mugakomeza kuvuga amasengesho y’urudaca muryarya. Ni cyo gituma muzacirwa ho iteka riruta ayandi.]
[37] “Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?
[38] Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.
[39] Ndababwira yuko mutazambona uhereye none ukageza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka.’ “

? Ukundwa n’Imana, amahoro atangwa n’ijuru abe muri wowe. Ejo hashize twabonye ko hari urubanza kagenzuzi, none iki gice kiratwereka ko Abayuda basigiwe urusengero rw’umusaka; cunga neza, izina ryawe ritagerwaho ukazasigara urusengero rwawe rwarabaye umusaka.

1️⃣ UBUNYAMIHANGO BUKONJE CYANGWA UBWAKA
? Satani nabona ko Imana iha ubwoko bwayo umugisha kandi ikabategurira kuvumbura ibinyoma bye, azakoresha imbaraga ze zikomeye kugira ngo ku ruhande rumwe azane ubwaka, naho ku rundi azane ubunyamihango bukonje, kugira ngo abashe gukoranya umusaruro w’abantu benshi. Ubu ni igihe cyacu cyo kuba maso ubutagoheka. Mube maso, mufunge inzira uko yaba ari nto kose Satani yacamo ngo abinjiremo. UB2 15.4

? Yesu yaravuze ati, “Abanditsi n’Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose. Nuko rero ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, ariko imigenzo yabo mwe kuyikurikiza kuko ibyo bavuga atari byo bakora.” Abanditsi n’Abafarisayo babwiraga abantu ko bahawe ubutegetsi n’Imana nk’uko Mose yari yarabuhawe. Bahamyaga ko bamusimbuye mu kwigisha amategeko no gucira abantu imanza. Bityo rero bashakaga ko abantu babubaha kandi bakabumvira muri byose. Yesu yasabye abamwumvaga ko bakora ibyo abanditsi n’Abafarisayo bigishaga bigendanye n’amategeko, ariko bakirinda gukurikiza ibyo bakoraga. Kuko ibyo bigishaga na bo batabikurikizaga. UIB 413.1

⚠️ Hano hari ihurizo rikomeye cyane, birasaba Mwuka wera kugerango ubashe guhagarara mu mwanya ukwiriye. Umugambi wa Satani ugerwaho neza iyo abantu biruka bakajya imbere ya Yesu maze bagakora umurimo atigeze abashinga , ni kimwe n’iyo bakomeza kuba nk’uko Lawodokiya imeze, bakaba akazuyaze, bakibwira ko bakize, ari abatunzi ndetse ko ntacyo bakennye. Ayo matsinda yombi ni ibihome bisitaza. UB2 10.2

2️⃣ GUSIGIRWA URUSENGERO ARI UMUSAKA
?Wari umunsi wa nyuma Kristo yigishiriza mu rusengero. Abantu benshi bari i Yerusalemu bari bamuhanze amaso; abantu bari buzuye urugo rw‘urusengero, bitegereza impaka zari zirimo kuhabera, kandi bakurikiranaga buri jambo rivuye mu kanwa ke

⏯️ Yesu yitegereje ubwa nyuma aho mu rusengero, maze avugana agahinda ati, “Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka. Ndababwira yuko mutazambona uhereye none ukageza ubwo muzavuga muti, Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka. Mbere y’icyo gihe Yesu yakomeje kwita urusengero inzu ya Se; ariko noneho, kuko Umwana w’Imana yari avuye muri urwo rusengero, n’icyubahiro cy’Imana cyagombaga kuva mu rusengero rwubakiwe izina ryayo. Guhera icyo gihe rero, imigenzo yo mu rusengero yahindutse ubusa, ndetse n’ibyahakorerwaga byose. UIB 420.1

? MANA Y’URUKUNDO N’IMBABAZI TURINDE UBWIBONE BWO MU BYA MWUKA?

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *