Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na MATAYO usenga kandi uciye bugufi.
? MATAYO 22:
[1] Yesu yongera kuvugana na bo abacira imigani ati
[2] “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami wacyujije ubukwe bw’umwana we arongora,
[3] atuma abagaragu be guhamagara abatorewe gutaha ubukwe, banga kuza.
[4] Arongera atuma abandi bagaragu ati ‘Mubwire abatowe muti: Dore niteguye amazimano, amapfizi yanjye n’inka zibyibushye babibaze, byose byiteguwe, muze mu bukwe.’
[11] “Umwami yinjiye kureba abasangwa, abonamo umuntu utambaye umwenda w’ubukwe.
[12] Aramubaza ati ‘Mugenzi wanjye, ni iki gitumye winjira hano utambaye umwenda w’ubukwe?’ Na we arahora rwose.
[13] Maze umwami abwira abagaragu be ati ‘Nimumubohe amaboko n’amaguru, mumujugunye mu mwijima hanze, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo’,
[14] kuko abatowe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake.”
[34] Ariko Abafarisayo bumvise yuko yatsinze Abasadukayo, bakananirwa kumusubiza, bateranira hamwe,
[35] umwe muri bo w’umwigishamategeko amubaza amugerageza ati
[36] “Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?”
[37] Na we aramusubiza ati” ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’
[38] Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere.
[39] N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’
? Ukundwa n’Imana, amahoro atangwa n’ijuru abe muri wowe. Iki gice kiratwibutsa ko imbere yacu hari urubanza; kandi ibyo dukora byose birasuzumwa.
1️⃣ URUBANZA KAGENZUZI
?Mu mugani wanditswe muri Matayo 22 :1-14, ubukwe bushushanya ubumwe abantu bafitanye n’Imana ; umwambaro w’ubukwe ushushanya imico abantu bose bashaka kuzararikirwa muri bwa bukwe bagomba kugira. IyK 150.1
⏯️ Umugani werekana ko abajya mu birori bose bagomba kwitegura. Abirengagiza ibyo bazajugunywa hanze.
⏯️ Iyo shusho y’ubukwe yarakoreshejwe kandi urubanza rw’igenzura rugaragazwa neza ko rubaho mbere y’ubukwe.
Uwo murimo wo kugenzura imico, wo kwemeza abiteguye ubwami bw’Imana, ni umurimo w’urubanza rw’igenzura, ari wo murimo uruheruka mu buturo bwera bwo mu ijuru. II 426.3
⏯️ Igihe umurimo w’igenzura uzaba urangiye, ubwo imanza z’abantu bo mu bihe byose bavuze ko ari abayoboke ba Kristo zizaba zimaze gusuzumwa no gufatirwa umwanzuro, icyo gihe ni bwo igihe cy’imbabazi kizaba kirangiye, kandi urugi rw’imbabazi ruzakingwa. Bityo iyi nteruro ngufi ngo, “abari biteguye binjirana na we mu bukwe, maze urugi rurakingwa,” itwerekeza ku mu murimo uheruka w’Umukiza, ku gihe umurimo ukomeye ugendereye agakiza k’umuntu uzaba urangiye. II 427.1
⚠️ Isuzume urebe niba wambaye, Abanga impano yo gukiranuka kwa Kristo, baba banze kamere ndangamuco ari na yo yonyine yabashoboza kujya mu birori by’ubukwe. IyK 155.3
2️⃣ UBURYARYA MU MURIMO
? Amagambo ngo, ‘Tuzi yuko uri inyangamugayo kandi ko wigisha inzira y’Imana by’ukuri,’ iyo aza kuba abavuye ku mitima, yari kuba uguhamya gutangaje. Nyamara bayavuganye uburyarya; nubwo ubuhamya bwabo bwari ukuri. Abafarisayo bari bazi ko Kristo avuga kandi akigisha by’ukuri, bityo ubuhamya bwabo nibwo buzabacira urubanza. UIB 405.3
⏯️ Muri Matayo 22: 15-22; abateze Satani umutego, iyo aza kuvuga ati, ntabwo amategeko yemera guha umwami w’i Roma imisoro, bari kumurega ku bategetsi b’Abanyaroma, agafatwa aregwa guteza kwigomeka ku butegetsi. Ariko iyo aza kuvuga ko amategeko yemera ko batanga imisoro, bari biteguye kumurega kuri rubanda ko arwanya amategeko y’Imana. Bityo rero bumvise bumiwe kandi batsinzwe. Imigambi yabo yaburiyemo. Uburyo ikibazo cyabo cyasubijwe mu magambo make byatumye batagira ikindi bongera kuvuga. UIB 405.5
3️⃣ UMUSINGI W’AMATEGEKO
? Urukundo ni rwo rufatiro rw’igikorwa cyo kurema no gucungura umuntu, Matayo 22: 34-40, hagaragaza neza ko Itegeko rya kabiri ari nk’irya mbere.
? Kutikanyiza ni ryo shingiro ryo gukura nyakuri kose. Binyuze mu gikorwa cyo kutikanyiza, habaho gukura k’ubushobozi bwose bw’umuntu ku rwego ruhanitse. Tugenda turushaho rwose kuba abasangiye kamere n’Imana. Tuba twizihiye ijuru kuko turyakira mu mitima yacu. Ub 16.2
♦️Itegeko risaba kumvira kuzuye “Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose.” Yakobo 2:10. Nta na rimwe muri ayo mategeko cumi rishobora kwicwa atari uko habayeho kutumvira Imana yo mu ijuru.
Kubaha Imana ni yo mpamvu yonyine yari gutuma Isirayeli ya kera igera ku musozo w’amasezerano yatumaga batoneshwa cyane n’Imana; kandi kubahiriza iryo tegeko kwari kubahesha imigisha ikomeye nk’abantu n’ishyanga muri iki gihe nkuko byari kubera Abaheburayo. UB1 174.3
? MANA Y’URUKUNDO N’IMBABAZI TUBASHISHE GUHAGARARA IMBERE YAWE TUDATSINZWE N’URUBANZA?
Wicogora Mugenzi.