Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na MATAYO usenga kandi uciye bugufi.

? MATAYO 21:

[1] Bageze bugufi bw’i Yerusalemu, bajya i Betifage ku musozi wa Elayono, maze Yesu atuma abigishwa babiri
[2] arababwira ati”Mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye n’iyayo, muziziture muzinzanire.
[10] Ageze i Yerusalemu ab’umurwa bose barashika, barabaza bati”Uriya ni nde?”
[11] Barabasubiza bati”Ni umuhanuzi Yesu w’i Nazareti y’i Galilaya.”
[12] Nuko Yesu yinjira mu rusengero rw’Imana, yirukanamo abaruguriragamo bose, yubika ameza y’abavunjaga ifeza n’intebe z’abaguraga inuma,
[13] arababwira ati”Byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.”

[23] Yinjiye mu rusengero, abatambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko baza aho ari yigisha, baramubaza bati”Ufite butware ki bugutera gukora ibyo? Ni nde wabuguhaye?”
[24] Yesu arabasubiza ati”Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe, nimurinsubiza nanjye ndababwira ubutware buntera kubikora.
[25] Kubatiza kwa Yohana kwavuye he, ni mu ijuru cyangwa ni mu bantu?” Nuko biburanya mu mitima yabo bati”Nituvuga yuko kwavuye mu ijuru aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’

[26] Nituvuga yuko kwavuye mu bantu, dutinya ko abantu batugaya kuko bose bemera ko Yohana yari umuhanuzi.”
[27] Ni ko gusubiza Yesu bati”Ntitubizi.” Na we arababwira ati”Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo.
[28] “Ariko ibi mubitekereza mute? Habayeho umuntu wari ufite abana babiri, asanga umukuru aramubwira ati ‘Mwana wanjye, genda uhingire uruzabibu rwanjye.’
[29] Na we aramusubiza ati ‘Ndanze.’ Maze hanyuma arihana aragenda.
[30] Se asanga uwa kabiri amubwira atyo, na we aramusubiza ati ‘Ndagiye data’, ariko ntiyajyayo.
[31] Muri abo bombi ni nde wakoze icyo se ashaka?” Baramusubiza bati”Ni uwa mbere.” Yesu arababwira ati”Ndababwira ukuri yuko abakoresha b’ikoro n’abamaraya bababanziriza kwinjira mu bwami bw’Imana..”

? Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ijambo ry’Imana riragira riti Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho. Ku ruhande rwawe bimeze bite? Reba neza niba hari umwanya wasigiye Yesu ngo yinjiremo cg niba umutima wawe wuzuyemo akajagari.

1️⃣ AKAJAGARI MU RUSENGERO
? NI AKAHE KAJAGARI WATEJE MU RUSENGERO⁉️

⏯️Ibirwanira iwacu mu Rusengero ntibigira ingano kandi bikabera inkomyi kwezwa kwarwo. Rwakwera rute? sitoke y’ ubwibone yuzuye, ubunebwe butagituma dukunda iby’ Imana, gutwarwa ingamira n’ ibyaduka birimo n’ iri koranabuhanga butagituma tugira umwanya w’ iby’ Ijuru?

⏯️ Abatambyi n’abakuru bari baranangiye imitima yabo bitewe n’ubugugu no kwikanyiza. Ibishushanyo byerekezaga ku Mwana w’intama w’Imana bari barabihinduye inzira yo kwibonera inyungu. Bityo rero, abantu babonaga ko kwera k’umurimo wo gutamba ibitambo kwari kwarakuweho ku buryo bukomeye. Ibi byateye Yesu kurakara. Yari azi neza ko amaraso ye, yari hafi kumeneka kubera ibyaha by’abatuye isi, yari kuzakerenswa n’abatambyi n’abakuru nk’uko bakerensaga amaraso y’amatungo bahoraga bamena. UIB 396.3

2️⃣ URUSENGERO RWEZWA
?Nuko Yesu yinjira mu rusengero rw’Imana, yirukanamo abaruguriragamo bose, yubika ameza y’abavunjaga ifeza n’intebe z’ abaguraga inuma,
? Umwijima n’ ubujiji n’ ubundi bibanziriza kumurikirwa.
?Yesu yavuganye imbaraga yanyeganyeje abari aho nk’umuyaga w’ishuheri aravuga ati: ‘Byanditswe ngo Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.’

⚠️ Ijwi rye ryari rimeze nk’impanda yumvikaniye aho mu rusengero. Uburakari bwo mu maso he bwari bumeze nk’umuriro ukongora. Yategekanye ubushobozi ati: ‘Nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro.’ Yohana 2:16. UIB 397.2

? Igihe benshi bahungaga mu rusengero, hari abandi benshi bahasigaye. Abo biyongeyeho abari bazaniye Yesu abarwayi. Urusengero rwongeye kuzura abarwayi n’indembe maze na none Yesu atangira kubitaho. UIB 397.4

3️⃣ HARABURA IKI NGO TUREMURE ISOKO MU RU SENGERO?

?Ntabwo icyusa cyakoreshejwe mu kuremura ririya soko cyari kigamije kubahutaza no kubakoza isoni, ahubwo kubakangura nk’ uko byagendekeye Sawuli igihe yarindagiraga yibwira ko ari mu ishyaka ry’ Umurimo nyamara arenganya uwo yakabaye aharanira.

➡️ Uyu mucyo ni wo natwe dukeneye ngo turemure isoko mu Rusengero iwacu. Nyamara urabaza uti: Isoko ki ko ntacyo ncururiza ku itorero cg ku ntara? 

Kimwe mu bisubizo tukibona mu 1 Abakorinto :6:19: Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge
Dukeneye kwezwa, maze ibyari byaratubase bigakurwaho tukaba ibyaremwe bishya. Muri ibyo twavuga:Imyambarire, imirire, imisokoreze, imivigire, ubwibone, kwikanyiza, ubunebwe, ubugugu,n’ibindi

4️⃣ KORA NDEBE IRUTA VUGA NUMVE
?Kuba umunyakuri si ukubivuga mu magambo gusa, ahubwo ni ukubigaragariza no mu bikorwa. Ntabwo ari iby’umuntu arusha abandi kuvuga. Ahubwo ni iby’abarusha gukora. Matayo 5 :47. Amagambo agira agaciro iyo aherekejwe n’ibikorwa. Icyo ni cyo cyigisho twigira ku mugani w’abahungu babiri. IyK 131.2

⏯️ Kristo amaze guca umugani w’abahungu babiri, yabajije abari bamuteze amatwi ati : «Mbese muri abo bombi ni nde wakoze ibyo se ashaka?” Abafarisayo bahise biciraho iteka batabitekereje, maze baramusubiza bati «Ni uwa mbere. « Nuko Kristo ni ko kuvuga amagambo yo kubashwishuriza ati: «Ndababwira nkomeje ko abasoresha n’indaya bazabatanga kwinjira mu bwami bw’Imana. Kuko Yohani yazanywe no kubigisha inzira y’ubutungane ntimwamwemera.

⏯️ Abasoresha n’indaya bo baramwemeye, naho mwe mubibonye ntimwihana ngo mumwemere.” IyK 133.3

⚠️Iki nicyo gihe cyacu cyo kwezwa no gukirizwamo, ngaho rero komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.’ (Ibyahishuwe 3:11)

? MANA Y’URUKUNDO N’IMBABAZI TUBASHISHE TUBASHISHE KWEZWA KU RUGERO RUKWIRIYE ?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “MATAYO 21: AKAJAGARI MU RUSENGERO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *