Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 20 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na MATAYO usenga kandi uciye bugufi.
? MATAYO 20:
[1] “Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umuntu ufite urugo, yazindutse kare gushaka abahinzi ngo bahingire uruzabibu rwe.
[2] Asezerana n’abahinzi idenariyo ku munsi umwe, abohereza mu ruzabibu rwe.
[8] “Bugorobye nyir’uruzabibu abwira igisonga cye ati ‘Hamagara abahinzi ubahe ibihembo byabo, utangirire ku ba nyuma ugeze ku ba mbere.’
[9] Abatangiye mu isaha cumi n’imwe baje, umuntu wese ahabwa idenariyo imwe.
[10] Ababanje baje bibwira ko bahembwa ibirutaho, ariko umuntu wese ahembwa idenariyo imwe.
[17] Yesu yenda kuzamuka ngo ajye i Yerusalemu, yihererana n’abo cumi na babiri, ababwirira mu nzira ati
[18] “Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w’umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n’abanditsi, bamucire urubanza rwo kumwica.
[19] Bazamugambanira mu bapagani bamushinyagurire, bamukubite imikoba bamubambe, ku munsi wa gatatu azazurwa.”
[20] Maze nyina wa bene Zebedayo azana n’abana be aho ari, aramupfukamira ngo agire icyo amusaba.
[21] Na we aramubaza ati”Urashaka iki?” Aramusubiza ati”Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicara mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.”
[25] Yesu arabahamagara arababwira ati”Muzi yuko Abami b’abanyamahanga babatwaza igitugu, n’abakomeye babo bahawe kubategeka.
[26] Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu,
[27] kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu,
[28] nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.”
? Ukundwa n’Imana, amahoro atangwa n’ijuru abe muri wowe. Wize neza iki gice, urasanga abenshi ibasobanukiwe n’uburyo uyu murimo ugomba gukorwa. Turasabwa gukora umurimo unoze kandi ubyara inyungu no kubyaza umusaruro amahirwe twahawe na nyir’umurimo.
1️⃣ KWITOTOMBA NTIKWIZIHIYE ABA KRISTO
? Matayo 20:1-16 turahabona abakozi bahimbwe kimwe kandi batakoze kimwe. Abakozi ba mbere bashushanya abavuga ko hari icyo bagomba kurusha abandi kubera imirimo yabo. Babasha kuba barahuye n’ibibarushya byinshi; n’ibigeragezo, bigatuma bibwira ko bagomba kurusha abandi icyubahiro. Iyo ibyo bashaka bitemewe barababara.
⏯️ Uko kwitotomba ntikwizihiye aba Kristo, ahubwo kugaragaza kutiringira Imana no kugirira igomwa abavandimwe babo. Iyo Uwiteka agize ubuntu baritotomba. Bityo bakaba berekanye ko batagirana isano n’Imana. Nta kintu na kimwe Imana yanga nk’umutima wo kwihugiraho. IyK 196.2
⏯️ Abayuda bahamawe bwa mbere ngo bajye gukora mu ruzabibu rw’Uwiteka bari abanyagasuzuguro. Ntacyabashe-nguraga nko kubona abanyamahanga bagira amahirwe nk’ayabo mu by’Imana. IyK 196.3
⚠️ Uyu mugani uraburira abakozi bose, ubabwira ko n’ubwo baba bakoze umurimo igihe kirekire, ariko bakaba bataranganwa urukundo no kubaha Imana, baba ari nta cyo bamaze. Abimika inarijye baba ari ibinaniramana. Agasuzuguro n’ubwirasi bisenya umurimo. IyK 197.2
2️⃣ NIKI GITUMA ABANTU BAHAGARARA BADAKORA?
? Abantu amagana menshi n’ibihumbi byinshi bumvise ubutumwa bw’agakiza bicaye ubusa ntacyo bakora mu gihe bagombye kuba bahugiye mu murimo. Abangaba Kristo arababwira ati, “Ni iki kibahagaritse hano umunsi wose nta cyo mukora?”Arongera arababwira ati, “Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye.” Matayo 20:6,7.
⏯️ Kuki abantu benshi batitaba iri rarika? Mbese byaba biterwa n’uko batekereza ko bitabareba kubera ko badahagarara ku ruhimbi? Nimureke basobanukirwe ko hari umurimo mugari ugomba gukorerwa hanze y’uruhimbi kandi ugakorwa n’abakorerabushake babyiyemeje. INI 73.2
3️⃣ UMUYOBOZI W’UKURI
Abayobozi bo mu matorero y’Abawalidense tubona mu gitabo cy’Intambara ikomeye ni icyitegererezo cy’uburyo umuyobozi w’ukuri yakagombye kuba ameze.
⏯️ Abo bayobozi bagabuririraga umukumbi w’Imana mu bwatsi butoshye bakanawuhira amasoko afutse byo mu Ijambo ryayo riziranenge. Abo bantu bateranaga mu buryo butarimo kwiyerekana n’ubwirasi bya kimuntu. Ntibateraniraga mu nsengero zirimbishijwe cyane cyangwa muri za katederali nini cyane, ahubwo bateraniraga ahikinze izuba ho munsi y’imisozi, mu bibaya bya Alpine, cyangwa baba bari mu gihe cy’akaga bagateranira mu bihome byo mu rutare, bateranyijwe no kumva amagambo y’ukuri yavugwaga n’abagaragu ba Kristo. II 67.2
⏯️ Ntabwo icyo abo bayobozi bakoraga ari ukwigisha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo banasuraga abarwayi, bigishaga abana, bakeburaga abari mu buyobe, kandi bihatiraga gukemura impaka abantu bagiranaga no kubumvikanisha no kubazanamo urukundo rwa kivandimwe. Mu bihe by’amahoro, abo bayobozi b’umukumbi w’Imana batungwaga n’amaturo rubanda rwatangaga ku bushake; nyamara, nk’uko Pawulo yari umuboshyi w’amahema, buri wese muri bo yigaga ubukorikori cyangwa umwuga runaka wamutunga biramutse bibaye ngombwa. II 67.3
? MANA Y’URUKUNDO N’IMBABAZI TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA N’UMURIMO WAWE NO KUWUKORA UKO BIKWIYE ?
Wicogora Mugenzi.
Amena. Uwiteka atwongerere imbaraga zo gukora umurimo we.