Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na MATAYO usenga kandi uciye bugufi.
? MATAYO 19:
[3] Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati”Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?”
[4] Na we arabasubiza ati”Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore,
[5] ikababwira iti ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we AKARAMATA, bombi bakaba umubiri umwe’?
[6] Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”
[13] Maze bamuzanira abana bato ngo abarambikeho ibiganza abasabire, abigishwa barabacyaha.
[14] Ariko Yesu arababwira ati”Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.”
[16] Nuko umuntu aza aho ari aramubaza ati”Mwigisha mwiza, nkore cyiza ki ngo mpabwe ubugingo buhoraho?”
[17] Na we aramusubiza ati”Unyitira iki mwiza? Umwiza ni umwe gusa, ni Imana. Ariko nushaka kugera ku bugingo, witondere amategeko.”
[29] Umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be, cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n’ubugingo buhoraho.
[30] Ariko benshi b’imbere bazaba ab’inyuma, kandi ab’inyuma bazaba ab’imbere.
? Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iki gice kiratugaragariza uruhare rwacu mu nzira yo gucungurwa; kubeshya Imana cg kwibeshya. Uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa.
1️⃣ URUHARE RW’ABANA MU GAKIZA
? Igihe Kristo yabwiraga abigishwa be kutabuza abana bato kumusanga, yanabwiraga abayoboke be bo mu bihe byose, – abayobozi b’itorero, abapasitoro, abafasha mu murimo w’Imana n’Abakristo muri rusange. Yesu yireherezaho abana, kandi aratubwira ati: “Mwibabuza kuza.” Ni nk’aho yakavuze ati: “Bazaza nimutababangamira.” UIB 349.1
⏯️ Uko Mwuka Muziranenge agenderera imitima y’abana bato, nawe korana nawe. Bigishe ko Umukiza abahamagara kandi ko ntacyamushimisha cyane nko kumwiyegurira kwabo mu myaka yabo y’ubuto. UIB 349.3
⏯️ Umukristo ukorera Imana akwiriye kuba umuntu uyobora abana ku Mukiza. Akoresheje ubushishozi n’ubwitonzi ashobora kubiyegereza. Ashobora kubatera ubutwari n’ibyiringiro, kandi akabona imico yabo ihinduka bitewe n’ubuntu bwa Kristo ku buryo bavugwaho ngo: “Abameze batyo, ubwami bwo mu ijuru ni ubwabo.” UIB 349.5
2️⃣ KIMWE CY’INGENZI
? Yesu yashoje ikiganiro yagiranye n’umusore w’mutunzi amubwira ati: ‘Nushaka kuba utunganye rwose, genda ugurishe ibyo utunze byose, maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire. Ibi ni byo yasabwaga kandi na Bibiliya yuzuye ibisabwa nk’ibi. “Uwo musore yumvise iryo jambo agenda afite agahinda, kuko yari afite ubutunzi bwinshi.”( Matayo 19:17,20,21)
? Uyu mutware yumvaga afite ubutungane buhanitse. Ntabwo yatekerezaga rwose ko hari aho adatunganye, nyamara kandi yumvaga atanyuzwe na gato. Yumvaga hari icyo akeneye yari adafite. Mbese Yesu ntiyashoboraga kumuha umugisha nk’uko yawuhaga abana bato, maze agahaza ubukene bw’umutima we ? UIB 350.4
✅ Kristo yasomaga ibiri mu mutima w’uwo mutware. Yaburaga ikintu kimwe nyamara icyo kintu ni cyo cyari ingenzi. YARI AKENEYE URUKUNDO RW’IMANA MU MUTIMA WE. Keretse gusa iyo ubu bukene bumarwa, naho ubundi bwashoboraga kumugeza ku rupfu ndetse kamere ye yose ikangirika. Kubera guha icyicaro irari rye, kwihugiraho byajyaga kwiyongera. Ariko kugira ngo ashobore kwakira urukundo rw’Imana, yagombaga kuzibukira gukunda kwihugiraho. UIB 351.2
⚠️Wowe urabura bingahe? Bitekerezeho neza.
3️⃣ IHEREZO RY’UBUTUNZI TWAGUNDIRIYE
?Umutware twabonye hejuru , iIbyo yavugaga ko yitondera amategeko y’Imana yarabeshyaga. Yagaragaje ko Imana ye ari ubutunzi. Ntiyashoboraga kubahiriza amategeko y’Imana kandi iby’isi byari nyambere mu mibereho ye. Yakundaga impano Imana yamuhaye kurusha uwazimuhaye. Kristo yari yemereye uwo musore ngo bashyikirane. Yaramubwiye ati: “Nkurikira.” Nyamara YARUTISHIJE UMUKIZA UBUTUNZI BWE N’IZINA RYE RY’ICYAMAMARE YARI AFITE MU BANTU. Kureka ubutunzi bwe bw’iby’isi yabonaga ngo yakire ubutunzi bw’ijuru atarebaga, byari ukwigerezaho. Yanze impano y’ubugingo buhoraho, arigendera, maze akomeza kuramya ubutunzi bw’isi. UIB 352.2
⏯️ Abantu ibihumbi byinshi mu kaga nk’ak’uyu mutware. Bagereranya Kristo n’ubutunzi bw’isi; kandi abenshi bahitamo iby’isi. Kimwe n’uwo musore, bahunga Umukiza maze bakibwira mu mitima yabo bati: “Sinshaka ko Kristo azanyobora.” UIB 352.3
⁉️Ikibazo? Ubutunzi Uwiteka yakubikije ubukoresha ute? Iherezo ryabwo ni irihe? Umujawimana Ellen G. White aravuga ati: Ubwo nitegerezaga abantu b’impezamajyo bapfa bazize kubura ukuri kugenewe iki gihe, kandi bamwe bavugaga ko bizera ukuri bakaba barabarekaga bagapfa binyuze mu kugundira ibikenewe kugira ngo umurimo w’Imana ujye mbere, kubireba byari bibabaje cyane maze nsaba umumarayika ngo abivane imbere yanjye.
? Nabonye ko igihe umurimo w’Imana wasabaga bimwe mu byo batunze, bagiye bababaye cyane nk’uko byagendekeye wa musore w’umutunzi wasanze Yesu (Matayo 19:16-22). Nabonye ko bidatinze ibyago birimbura bizaza bikarenga hejuru ndetse bigatsemba umutungo wabo, kandi icyo gihe bizaba bitagishobotse kuba batanga ibintu byo kuri iyi si ngo bibikire ubutunzi mu ijuru. IZ 60.4
? MANA Y’URUKUNDO N’IMBABAZI TURINDE KUKUBESHYA CYANGWA KWIBESHYA ?
Wicogora Mugenzi.
Uwiteka adushoboze kumvira ukuri ko mu ijambo rye.