Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na MATAYO usenga kandi uciye bugufi.

? MATAYO 18:
[1] Icyo gihe abigishwa begera Yesu baramubaza bati”Umukuru mu bwami bwo mu ijuru ni nde?”
[2] Ahamagara umwana muto amuhagarika hagati yabo,
[3] arababwira ati”Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.
[4] Nuko uzicisha bugufi nk’uyu mwana muto, ni we mukuru mu bwami bwo mu ijuru.
[5] Uwemera umwana umwe muto nk’uyu mu izina ryanjye, ni jye aba yemeye.
[10] “Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru.
[11] Umwana w’umuntu yaje gukiza icyari cyazimiye.

[23] Ni cyo gituma ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umwami washatse kubarana n’abagaragu be umubare w’ibyo yababikije.
[24] Abanje kubara, bamuzanira umwe muri bo yishyuza italanto inzovu.
[25] Ariko kuko yari adafite ibyo kwishyura, shebuja ategeka kumugura n’umugore we n’abana be n’ibyo afite byose, ngo umwenda ushire.
[26] Umugaragu aramupfukamira aramwinginga ati ‘Mwami, nyihanganira nzakwishyura byose.’
[27] Shebuja aramubabarira aramureka, amuharira umwenda.
[28] “Ariko uwo mugaragu arasohoka, asanga umugaragu mugenzi we yagurije idenariyo ijana, aramufata aramuniga, aramubwira ati ‘Nyishyura umwenda wanjye.’
[29] Umugaragu mugenzi we yikubita hasi, aramwinginga ati ‘Nyihanganira nzakwishyura.’
[30] Ntiyakunda maze aragenda amushyira mu nzu y’imbohe, kugeza aho azamarira kwishyura umwenda.

? Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iki gice kirongera kutugaragariza ko kuba umukiristo bidashingiye ku myaka umaze mu itorero ahubwo bishingiye ku buryo wahindutse no ku mirimo yawe.

1️⃣ UMUKURU NI INDE?
?Umwigishwa wa Yesu wemera kumera nk’umwana muto ni we ushoboye kandi ukwiriye mu murimo w’Imana. Abamarayika bo mu ijuru bazakorana n’udaharanira kwikuza, ahubwo agashaka gukiza imitima . Umuntu wese wumva ko akeneye ubufasha buturuka mu ijuru azabusaba; kandi Mwuka Muziranenge azamuha kurabukwa Kristo bitume agira imbaraga n’ubuyanja mu mutima we. … Azerezwa umurimo we; ndetse azagera ku musaruro ushimishije, uwo benshi mu bafite amashuri ahanitse batageraho. UIB 297.2

⏯️Yesu yahamagaye umwana muto, amuhagaraika hagati yabo; aramukikira arababwira ati, “Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.” Korohera abandi, kwiyibagirwa, no kugira urukundo rwiyegurira abandi biboneka ku mwana muto, ni ingeso ijuru riha agaciro. Ni imico ifite agaciro gahanitse. UIB 297.3
⏯️Ufite urukundo rwatangira agakiza k’abandi arahirwa. Umwana yiringira se byuzuye, n’umukuru mu bwami bw’Imana yiringira Data byuzuye.

2️⃣ URUGERO RWO KUBABARIRA
? Matayo 18 : 21-25 turahasanga isomo rikomeye cyane tugomba kuzirikana.
Petero yasanze Kristo aramubaza ati“Mwigisha,mbese umuvandimwe wanjye akomeje kunshumuraho namubabarira kangahe? Namubabarira nkageza karindwi? ” Abigisha bakuru b’Abayuda bavugaga yuko ufuditse birenze gatatu atagomba kubabarirwa. Petero yatekereje kubigeza kuri karindwi. Ariko Kristo yigishije ko tutagomba kurambirwa kubabarira. Yaravuze ati “incuro mirongwirindwi karindwi.” Bityo abereka akaga ko kugira imbabazi nke. IyK 116.1

♦️ Igihe uwarimo umwenda yinginga ati “nimunyihanganire nzabishyura ibyanyu byose, ” yababariwe umwenda wose . Mu kanya gato ahura na mugenzi we wari umurimo umwenda muto. Uwari umurimo umwenda na we yamwinginze kwa kundi; ariko uwahariwe umwenda ntarakagira umutima w’imbabazi. Yategetse ko bamuha ibyo yatekereje ko bari bamurimo byose, maze yiyemeza gutanga igihano nk’icyo bamuhanaguyeho! IyK 117.2

⚠️ Kristo ashushanywa n’uwo mwami wahariye umugaragu we umwenda. Umuntu yari ategereje gucirwaho iteka, we ubwe ntiyabashaga kwikiza. Ibyo byatumye Yesu aza muri iyi si kugira ngo atange ubugingo bwe ku bw’ibyaha byacu. “Aho Uwiteka ari habonerwa gucungurwa kwinshi. ” Zaburi 130:7.

? Yesu yaravuze ati “Mwaherewe ubuntu, namwe mujye mutangira ubundi.” Matayo 10:8. IyK 117.1

? MANA Y’URUKUNDO N’IMBABAZI TUBASHISHE KUGIRA IMBABAZI NKUKO UZITUGIRIRA?

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *