Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na MATAYO usenga kandi uciye bugufi.
? MATAYO 17
[1] Iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana mwene se, bajyana mu mpinga y’umusozi muremure bonyine.
[2] Ahindurirwa imbere yabo, mu maso he harabagirana nk’izuba, imyenda ye yera nk’umucyo.
[3] Maze Mose na Eliya barababonekera bavugana na we.
[14] Bageze mu bantu, umuntu araza aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati
[15] “Mwami, babarira umuhungu wanjye kuko arwaye igicuri, kiramubabaza cyane kuko kenshi cyane kimutura mu muriro no mu mazi.
[16] Namuzaniye abigishwa bawe ntibabasha kumukiza.”
[17] Yesu aramusubiza ati”Yemwe bantu b’iki gihe biyobagiza batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire hano.”
[18] Yesu aramucyaha, dayimoni amuvamo, umuhungu aherako arakira.
[19] Maze abigishwa begera Yesu biherereye bati”Ni iki cyatumye twebwe bitunanira kumwirukana?”
[20] Arabasubiza ati”Ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira.
[21] Ariko bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.”
? Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’Umunezero. Iki gice kiratugaragariza neza ko inzitizi tugira mu murimo tuziterwa ko gushyira Kristo ku ruhande; turaza kubona neza ko aho Kristo ageze impaka zirashira.
1️⃣ YESU WENYINE MUSA
?Igikorwa cyo guhinduka ishusho irabagirana kwa Kristo kirangiye, abigishwa “Bubuye amaso, ntibagira undi babona, keretse Yesu wenyine musa.” Matayo 17:8. « Yesu wenyine musa. » Muri aya magambo harimo ibanga ry’ubuzima n’imbaraga yaranze amateka y’Itorero rya mbere.
⏯️ Ukwizera kw’abigishwa kwakomejwe cyane igihe Yesu yahindukaga ishusho irabagirana, igihe bemererwaga kubona ubwiza bwa Kristo no kumva ijwi rivugiye mu ijuru rihamya ko Yesu ari Imana. (Soma Matayo 17:1-8).
⏯️ Imana yahisemo guha abayoboke ba Yesu igihamya gikomeye ko ari we Mesiya wasezeranywe, kugira ngo mu mibabaro no gucika intege bari guhura nabyo mu ibambwa rye, be kuzareka ukwizera kwabo. Igihe Yesu yahindukaga ishusho irabagirana Uwiteka yohereje Mose na Eliya kugira ngo bavugane na Yesu iby’imibabaro yari agiye kunyuramo ndetse n’urufu rwe. Aho kugira ngo Uwiteka atoranye abamarayika abe ari bo baza kuganiriza Umwana wayo, yahisemo abantu bari baranyuze mu bigeragezo by’isi. III 89.1
⚠️ Natwe nitwisunga Kristo gusa azatubera byose, azadufata ikiganza ntazaturekura.
2️⃣ IKIGERAGEZO CYO KWIZERA
? Igitekerezo kiri muri Matayo 17:9-21; kirongera kutwereka intambara iri hagati ya Kristo ma satani; ubwo abigishwa 9 bari basigaye mu kibaya bananirwaga kwirukana dayimoni satani n’abayoboke be bibwiye ko babonye intsinzi;
Bazengurutse abigishwa, babahata ibibazo ari nako bagerageza kwerekana ko abigishwa ndetse n’Umwami wabo ari ababeshyi. Abanditsi bishimiye kuvuga ko uwo yari umudayimoni udashobora gutsindwa n’abigishwa ndetse na Kristo ubwe. Abantu bemeye ibyo abanditsi bavugaga, bituma abantu bateraniye aho buzurwamo n’ubukobanyi ndetse no gukerensa gukabije. UIB 290.5
⏯️ Gushyira ukwizera kuzima mu bikorwa bisobanuye kwiyongera kw’imbaraga z’iby’umwuka ndetse n’iterambere ry’ukwizera kutadohoka. Muri ubwo buryo ni ho umuntu ahinduka imbaraga itsinda. Imbere y’ibyo ukwizera kudusaba, inzitizi Satani ashyira mu nzira y’Umukristo zizatamuruka; kuko ingabo zo mu ijuru zizamanukira kumufasha. “Ntakizabananira.” Matayo 17:20. AnA 555.1
♦️ Impamvu dutsindwa n’uko tuba twashyize Kristo ku ruhande; aho Kristo yageze impaka zirashira, Izina ry’Uwiteka rigahabwa icyubahiro. Ngaho mwisunge nawe wirebere ibizakurikiraho.
? MANA Y’URUKUNDO N’IMBABAZI TWONGERERE KWIZERA KANDI NTUDUHANE MU BITWOSHYA ?
Wicogora Mugenzi.