Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na MATAYO usenga kandi uciye bugufi.

? MATAYO 16

[1] Abafarisayo n’Abasadukayo baraza, bamusaba ngo abereke ikimenyetso kivuye mu ijuru, kugira ngo bamugerageze.
[2] Arabasubiza ati”Iyo bugorobye, muravuga muti ‘Hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura.’
[3] Na mu gitondo muti ‘Haraba umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.’ Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso by’ibihe.
[11] Ni iki kibabujije kumenya yuko ntababwiye iby’imitsima? Keretse ko mwirinda umusemburo w’Abafarisayo n’uw’Abasadukayo.”
[12] Nuko bamenya yuko atababwiye ko birinda umusemburo w’imitsima, ahubwo ko birinda imyigishirize y’Abafarisayo n’iy’Abasadukayo.
[24] Maze Yesu abwira abigishwa be ati”Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire,
[25] kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona.
[26] Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?
[27] Kuko Umwana w’umuntu azazana n’abamarayika be afite ubwiza bwa Se, agaherako yitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.
[28] Ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa, kugeza ubwo bazabona Umwana w’umuntu aziye mu bwami bwe.”

? Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Muri byinshi wigira muri iki gice urasabwa kongera kwibuka ko ibishashagirana byose atari zahabu! Menya kandi uhitemo ibyo ugomba kwinjiza mu bwenge bwawe, witega amatwi ibikwiye n’ibidakwiye.

1️⃣ KWIRINDA IMIGATI MIBI
?Uwijuse akandagira mu buki, Ariko inda ishonje ikirura cyose kirayiryohera (Imigani 27:7)

⏯️ Ni byo koko hari igihe umuntu agira inzara ibyo abonye byose bikamuryohera. Ariko dukeneye kongera kumenya ko ibiribwa byose atariko bifite umumaro ahubwo dukeneye kumenya no gutoranya ibifite akamaro bigatuma ibidafite umumaro tubigendera kure.
Yesu yabwiye abigishwa be ati”Mumenye, mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’uw’Abasadukayo.” (Matayo 16:6); babanje gukeka ko ababujije kurya umugati usanzwe ariko ku musozo bamenya yuko atababwiye ko birinda umusemburo w’imitsima, ahubwo ko birinda imyigishirize y’Abafarisayo n’iy’Abasadukayo.(Matayo 16:12)

⁉️⁉️⁉️None se mu nzira ijya muri Egiputa urayikoramo iki? Urashaka se kunywa amazi ya Nili? Cyangwa se mu nzira ijya mu Ashuri yo urayikoramo iki? Urashaka se kujya kunywa amazi ya rwa ruzi? (Yeremiya 2:18)
Nshuti zibukira gutega amatwi imyigishirize ibonetse yose, menya ko ibyo utega amatwi n’ibyo urebesha amaso harimo ibishobora kugushyira mu kaga cyane cyane ibiboneka ku mbuga nkoranyambaga (social media): whatsapp, youtube, facebook, etc.

2️⃣ UMURIMO UKWIRIYE
? Imbaraga n’ububasha by’umuntu si byo byashinze itorero ry’Imana, kandi ntibishobora no kurisenya. Itorero ntiryashinzwe ku rutare rw’imbaraga z’umuntu, ahubwo ryashinzwe kuri Kristo Yesu, Urutare rw’iteka, “kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.” Matayo 16:18.

⏯️ Kuba Imana iri mu murimo wayo bituma muri wo haba gutuza. Ijambo tubwirwa ni iri ngo: “Ntimukiringire abakomeye cyangwa umwana w’umuntu.” Zaburo 146:3. “Mu ituza no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga.” Yesaya 30:15. Umurimo uhebuje w’Imana ushingiye ku mahame y’ubutungane y’iteka ryose, kandi uwo murimo ntuzigera uhinduka ubusa. Uzakomeza gukura ugenda wongerwa imbaraga kuko atari “ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni kubw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Zekariya 4:6. AnA 556.1

3️⃣ URUBANZA RUHERUKA
?Urubanza ni ikintu cy’ingenzi mu bigize inama y’agakiza; ni yo mpamvu igihe cyose twakagombye gutekereza ku kibazo cyabajijwe muri Matayo 16:26: Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?

⚠️Ibiteye ubwoba byabereye kuri Sinayi byashushanyirizaga abantu uko bizaba bimeze ku munsi w’urubanza. Ijwi ry’impanda ryahamagariye Abisiraheli kuza guhura n’Imana. Ijwi ry’umumarayika ukomeye n’impanda y’Imana bizahamagara, ku isi hose, abazima n’abapfuye ngo bajye imbere y’Umucamanza wabo. Data wa twese n’Umwana bashagawe n’imbaga y’abamarayika, bari bahagaze kuri wa musozi. Ku munsi ukomeye wo guca imanza, Kristo “azazana n’abamarayika be, aftte ubwiza bwa Se.” (Matayo 16:27). Azicara ku ntebe ya cyami y’ikuzo rye maze amahanga yose ateranyirizwe imbere ye. AA 226.1

? Ukundwa, ongera wibuke neza ko ibyo dukora byose muri iyi si bizaherukwa n’urubanza; urumva wuteguye kuzarutsinda? Bitekerezeho neza; icyakora njyewe ndagusabira kuzahagarara udatsinzwe.

? DATA MWIZA TUBASHISHE GUHAGARARA MU KURI KWAWE NO MU KUKUGENDERAMO ?

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *