Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na MATAYO usenga kandi uciye bugufi.

? MATAYO 15

[1] Nuko Abafarisayo n’abanditsi bavuye i Yerusalemu baza aho Yesu ari baramubaza bati
[2] “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo y’abakera, ntibajabike intoki mu mazi bagiye kurya?”
[3] Na we arababaza ati”Namwe ni iki gituma mucumurira itegeko ry’Imana imigenzo yanyu?

[7] Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza ati
[8] Ubu bwoko bunshimisha iminwa, Ariko imitima yabo imba kure.
[9] Bansengera ubusa, Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’ “
[17] Ntimuzi yuko ikintu cyose kigiye mu kanwa kijya mu nda kikanyura mu nzira yacyo?
[18] Ariko ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, ni byo bihumanya umuntu.
[19] Kuko mu mutima w’umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n’ibitutsi.

[21] Yesu arahava ajya mu gihugu cy’i Tiro n’i Sidoni.
[22] Umunyakananikazi aturuka muri icyo gihugu arataka cyane ati”Mwami mwene Dawidi, mbabarira, umukobwa wanjye atewe na dayimoni cyane.”
[23] Ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa be baramwegera baramwinginga bati”Musezerere kuko adutakira inyuma.”
[24] Arabasubiza ati”Sinatumiwe abandi, keretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli.””

?Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Mu ngingo nyinshi zavuzwe muri Matayo 15 harimo Yesu ahinyura inyigisho z’Abafarisayo, none izacu twigisha muri iki gihe yaba azishimangira cg natwe twahushije intego?

1️⃣ BANSENGERA UBUSA

? Abasenga Imana bagomba kuyisenga “mu Mwuka no mu kuri; kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.” Yohana 4:23. AnA 38.1

⏯️ Hari impamvu ituma abanyadini b’iki gihe baburirwa. Imbabazi z’Imana zarakerenshejwe. Abantu batabarika bahinyura amategeko y’Uwiteka, “kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.” Matayo 15:9. Mu matorero menshi harimo ubuhemu, si uguhemuka nkuko iryo jambo risobanurwa- ahubwo ni uguhakana Bibiliya ku mugaragaro, ariko ni ubuhemu bushingiye ku bukristo, kuko bukerensa kwizera kuvugwa muri Bibiliya nkuko Imana yabihishuye.

?Kuramya nyakuri no kubaho bisingiza Imana byabaye kuzuza umuhango. Ku bw’ iyo mpamvu,ubuhakanyi no gutezuka ku Mana biriganje. Kristo yaravuze ati, “Nk’uko byari biri mu minsi ya Loti.. . . ni nako bizamera, umunsi Umwana w ‘Umuntu azabonekeraho.”Luka 17:28,30. Ibibaho buri munsi bigaragaza ko ibyo yavuze biri hafi gusohora. Isi irihuta igana ku irimbukiro. Bidatinze, iteka ry’Imana rigiye kwigaragaza, kandi icyaha n’abanyabyaha bazashiraho. AA 105.1

2️⃣ IBIHUMANYA UMUNTU
?Mbese Yesu yaba ashyigikiye abanyamwanda? Kurya udakarabye ntacyo bitwaye?

♦️Burya hari ikigomba kubanziriza ikindi; kuba rimwe yabanziriza zero bigatanga umubare ushyitse mugihe zero ibanjirije rimwe ntacyo byatanga ntibivuze ko zero idafite agaciro.

⏯️ Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri, n’ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni umwuka. Ni nde wabasha kuvana igitunganye mu kintu cyanduye.? Nta we.” Yobu 14:4. Nta bushakashatsi bw’umuntu bubasha kubona icyakiza umutima w’icyaha. “Kuko umutima wa kamere ari umwanzi w’Imana, kuko utumvira amategeko y’Imana, ndetse ntushobora kuyumvira.” “Kuko mu mutima w’umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n’ibitutsi.” Abaroma 8:7; Matayo 15:19.

⏯️Isoko y’umutima igomba kwezwa mbere yuko imigezi yawo itungana. Ugerageza kugera mw’ijuru ashingiye ku mirimo ye yo gukomeza amategeko aragerageza ibidashoboka. Nta mutekano w’ufite igisa n’idini rishingiye ku mategeko, rishingiye ku ishusho isa no kwera. Imibereho y’Umukristo si ivugurura cyangwa iterambere ry’imibereho ya kera, ahubwo ni ihinduka rya kamere. Hari ugupfa ku narijye n’icyaha, maze ukagira imibereho mishya muri byose. Iyi mpinduka ibasha kuzanwa n’umurimo ukorwa gusa na Mwuka w’Imana. UIB 105.3

3️⃣ IMBWA NAZO ZIRYA UTUVUNGUKIRA
?Yesu yababajwe no kubona umubabaro Umunyakananikazi yari afite. (Reba Matayo 15:21-28; Mariko 7:24-30). Ariko kuko yashakaga kugira icyo yigisha abigishwa be, yariyumanganije asa n’uwirengagije umubabaro w’uwo mugore. Igihe kwizera kwe kwagaragariraga bose, Yesu yahise avuga amagambo meza yo kumushima, maze amusezerera amahoro amukirije umurwayi nk’uko yabimusabye.

⚠️ Iki cyigisho kitwigisha akamaro ko kwihangana mu gihe dusenga. IyK 81.5

? DATA MWIZA TWONGERERE KWIZERA, URINDE GUHUSHA INTEGO ?

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *